Digiqole ad

Kirehe: Frank Habineza ntiyishimiye guhindurirwa aho yagombaga kwiyamamariza

 Kirehe: Frank Habineza ntiyishimiye guhindurirwa aho yagombaga kwiyamamariza

Kuri uyu wa kabiri, Umukandida w’ishayaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) Frank Habineza yiyamamarizaga mu Karere ka Kirehe na Ngoma, gusa ngo yababajwe n’ukuntu aho yagombaga kwiyamamariza muri Kirehe hahindutse ku munota wa nyuma.

Frank Habineza yijeje Abanyarwanda kuzakuraho umusoro ku butaka mu kwezi kwa Cyenda nibamutora.
Frank Habineza yijeje Abanyarwanda kuzakuraho umusoro ku butaka mu kwezi kwa Cyenda nibamutora.

Mu Karere ka Kirehe, Frank Habineza yari yarateganyije ko aziyamamariza mu mugi wa Nyakarambi, gusa ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwamwangiye ku munota wanyuma bumwohereza mu Murenge wa Gahara, aho we avuga ko bamuhungishije abaturage.

Habineza yemeye ajyayo, ndetse nyuma yo kuganira n’abaturage batari benshi ba Gahara, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma kuri stade Cyasemakamba aho yabwiye abaje kumva imigabo n’imigambi ye ko nibamutora azakuraho zimwe mu mbogamizi ngo zibangamiye Abanyarwanda nk’imisoro ku butaka.

Yagize ati “Ntabwo tuzongera kwishyura imisoro ku butaka,…ubutaka twabuhawe n’Imana. Ibyo tuzabikuraho mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) kuyu mwaka.”

Habineza yabwiye abaturage ko akuyeho imisoro ku butaka bitatera igihugu kubura amafaranga yo gukoresha mu bikorwa bisanzwe by’iterambere.

Yagize ati “Igihugu ntabwo cyabuze aho gikura amafaranga hari barusahuriramunduru banyereza amamiliyari aho 40% by’ingengo y’imari aburirwa irengero kandi abayanyereje ntibabibazwe ibi rero tuzabyitaho bihagarare.”

Aha i Ngoma kandi, Frank Habineza yahavugiye ko mu bikorwa byo kwiyamamaza bye ngo abangamirwa cyane n’inzego za Leta, dore ko ngo hari n’aho abayobozi babuza abaturage kujya aho yiyamamariza.

Ati “Ntabwo dushobora kurekera aho tuzahangana nabyo kugeza kwiyamamaza birangiye kuko biza tubyiteze, ariko aho tugenda tubangamirwa tuzajya dusaba inzego zibishinzwe zidufashe.”

Umukandida Franka Habineza w’ishyaka “Democratic Green Pary of Rwanda” amaze iminsi ibiri yiyamamariza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Frank Habineza n'abari bamuherekeje babanje kuzenguruka mu mihanda yo mu mugi wa Kibungo.
Frank Habineza n’abari bamuherekeje babanje kuzenguruka mu mihanda yo mu mugi wa Kibungo.
Frank Habineza ngo yakiriwe nabi mu Karere ka Kirehe na Nyagatare.
Frank Habineza ngo yakiriwe nabi mu Karere ka Kirehe na Nyagatare.
Frank Habineza ubwo yari asesekaye kuri Stade Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma.
Frank Habineza ubwo yari asesekaye kuri Stade Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma.
Stade Cyasemakamba yarimo abantu batagera ku ijana.
Stade Cyasemakamba yarimo abantu batagera ku ijana.
Umuyobozi w'Umurenge wa Kibungo Mapendo Gilbert yaje kwakira umukandida Dr. Frank Habineza.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kibungo Mapendo Gilbert yaje kwakira umukandida Dr. Frank Habineza.
Kuri stade Cyasemakamba yahageze asanga nta baturage bahari, gusa bagiye baza gahoro gahoro.
Kuri stade Cyasemakamba yahageze asanga nta baturage bahari, gusa bagiye baza gahoro gahoro.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aho yinyuzemo kabisa.Ngo Nyagatare yakiriwe nabi? Byari kuba byiza iyo atanirirwa ajyayo,kuko bazi imigabo n’imigambi bya buri kumandida.Uwo bemera nagerayo azamenya uwo ari we

  • Frank Habineza urabizi neza ko utazatorwa yewe niyo watorwa ntiwabasha kuyobora u Rwanda uko ruteye uku. Nyamara mu ngingo uvuga harimo ukuri rwose, ahubwo niba Wabasha gerageze gusaba Mzee Kagame Paul ko yakongera muri gahunda ze n’ingingo zimwe muzo uvuga kunyungu z’abanyarwanda. Nk’ urugero: Imisoro mu Rwanda irakabije, reba nawe TVA (18%) wakongeraho umusoro kunyungu wa (30%) ku musaruro urenga 1.2M/year bikaba 48%. Iyo wibutseko inyungu za bank nazo hari aho zigera kuri 20%, usanga mu Rwanda umuntu atafata inguzanyo ya bank ngo abashe gukora business. Kuko 68% bigomba guhita byishyurwa we agasigarana 32% aribyo agomba kwirwanishaho mu buzima bwa buri munsi. Simvuze izindi nzitizi cg se indi misanzu itangwa hato na hato. Ese koko ibi bikwiriye gukomeza gutya? Igisubizo cyanjye ni oya ariko Habineza siwe Wabasha kubihindura rwose. Simusuzuguye ni umugabo ariko abagabo bararutana, ndahamya ko Kagame ashoboye kurusha Habineza ubyumva ukundi ntitubipfe.
    Imisoro ku butaka budakoreshwa business (nk’ibibanza abantu batuyemo cg se imirima bahingamo ibyo kurya gusa) kuko iyo bagiye ku isoko barasora, mbona ikwiye kuvaho ntayandi mananiza. Ntibyumvikana ukuntu umuntu asorera aho aryama ngo aruhuke nijoro kuko niho akura ubushobozi bwo kongera gukora za business zisora ya misoro navuze hejuru. Abasoma iyi message yanjye bayigorore ariko basohoze ubutumwa kuwo navuze ubashije. Mbaye mbashimiye.

    • President KAGAME n`umugabo abanyarwanda badapfa kurekura gutya gusa.
      kuko yakoze ibikorwa byinshi.

  • bauer ndemeranya nawe nka 70%,niyo batabikuraho,ariko bakagerageza koroshya umukandara!!

Comments are closed.

en_USEnglish