Karongi ho barifuza iki kuri Perezida uzatorwa?
Karongi bishimira cyane umuhanda ubahuza na Nyamasheke na Rusizi (Kivu Belt) wuzuye, benshi mu batuye aka karere bavuga ko iki ari igikorwa cy’ingirakamaro bashimira Perezida Kagame. Ariko banafite ibindi basaba Perezida uzatorwa mu matora yo mu kwa munani.
Mu murenge wa Bwishyura uherereyemo umugi wa Karongi, Emmanuel Nshimiyimana uwukoreramo akazi ko gutwara abantu avuga ko umuhanda mushya bubakiwe ari intangiriro yo kubona n’ibindi ubu badafite nka gare.
Innocent Murenzi utuye muri aka gace nawe avuga ko ubu icyo babona bakeneye cyane ari gare kandi ngo aho kuyubaka harahari.
Murenzi ati “Twabonye ibitaro bishya, dufite umuhanda mushya, dufite amazi meza n’amashanyarazi. Ibi ni iby’ibanze ngo dutere imbere, hano icyo tubura ni gare gusa. Twizeye kuyibona nayo muri manda itaha ya Perezida tuzatora.”
Wigiye hanze y’umugi ariko usanga hakiri byinshi bategereje kuri Perezida uzatorwa abifatanyijemo n’abo bayoborana.
Mu mibereho myiza y’abaturage, mu murenge wa Mutuntu abaho baracyafite ikibazo cy’imiturire mibi (abari mu manegeka).
Mu kagari ka Rwufi muri uyu murenge wa Mutuntu bababaye cyane amashanyarazi. Karekezi Vincent uhatuye ati “iyo ugeze hano wagirango turayafite kubera amapoto n’insinga biduca hejuru. Ariko rwose ntayo, biratubabaza kuko tutabasha gutera imbere ntayo dufite.”
Iki ni ikibazo bahuriyeho n’imirenge imwe y’icyaro aha muri Karongi nka; Rugabano, Gashari na Rwankuba ahari ahantu henshi badafite amashanyarazi n’amazi meza ahagije.
Abaturage ba Karongi nubwo bishimira ko bubakiwe ibitaro ariko ahu byubatswe hasimbuye stade Gatwaro ndetse kuva ubwo ntibongera kugira ikipe y’umupira w’amaguru.
Ubu basaba Perezida uzatorwa kwihutisha uburyo aka karere kakongera kugira stade imyidagaduro ikorengera kugaruka i Karongi.
Bernard Mukapa utuye mu Bwishyura ati “Hano hahoze Kibuye FC ikinira kuri Gatwaro, none tuyibure tubure n’iyo mu kiciro cya kabiri? twifuza ko Perezida yadusubirizaho ikibuga cy’umupira tukongera tukishima.”
Ubukungu
Karongi bagaragaza ikibazo mu bukungu kuko ngo hari na banki yakinze kubera kubura abakiriya ku bw’inyungu nyinshi zisabwa ku nguzanyo kandi ubukungu bwabo butifashe neza.
Chantal Gasana ufite iduka mu murenge wa Bwishyura ati “ujya kwaka inguzanyo ya miliyoni 25 bakagusaba icyo bita umufuragiro utwara za miliyoni nyinshi nawo kandi uzanishyura hafi miliyoni 35 ubwo rero ukabyihorera ntutere imbere ariko na banki nayo ntibone imikorere. Ugere kuri ECOBANK hariya urasanga yarafunze. Turasaba Perezida uzatorwa gushyiraho politki yo kugabanya inyungu ku nguzanyo kuko zirakabije.”
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
3 Comments
N’imisoro ku butaka iri hejuru cyane fr 40/m2 ni menshi kandi buhinzi nabwo burabizi nuko bubyirengagiza nkana. Nazarene abagome gusora n’abakozi. Abatarasoze ni benshi cyane. Ubundi se ikintu Dakotans ubucuruzi cyatera fr avuye hehe koko? Ko biriya ari umujanja iyo utariye.
Hacyenewe umuhanda wa kaburimbo wahuza akarere ka karongi na Ruhango. Wafasha cyane abatuye muri Karongi(Murambi, Kilinda, Birambo, Rugabano…) n’ abatuye muri Ruhango(Buhanda, kabagali, …) kuko uhari warangiritse. Uwo muhanda uhageze wafasha abantu benshi kwiteza imbere.
ariko n’ikibazo cy’abarozi bazakirebeho hariya ku cyimana rwose hari abakecuru babiri bayogoje abantu bazashakirwe ahandi batuzwa abasigaye bagire amahoro!