Digiqole ad

Gatari yasigaye wenyine mu muryango w'abantu batandatu

“Nasigaye Njyenyine” – Jacqueline Gatari

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye benshi, by’umwihariko igira abo isiga ari bonyine. Uwari afite ababyeyi n’abavandimwe mu rugo bose bakicwa akarokoka. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje…muri iki gihe turimo, tuzabagezaho inkuru z’abantu 20 barokotse bonyine mu rugo iwabo. Barokotse bate? Babayeho bate? Bageze kuki? Bagorwa n’iki?…..

Jacueline Gatari yibana wenyine iwabo aho yabanaga n'ababyeyi n'abavandimwe mbere ya Jenoside
Jacueline Gatari yibana wenyine iwabo aho yabanaga n’ababyeyi n’abavandimwe mbere ya Jenoside
Jacqueline Gatari yasigaye wenyine

Jacqueline Gatari, yari mukuru mu muryango w’abana bane, abakobwa batatu n’umuhungu umwe na se na nyina. Bari batuye mu cyahoze ari Komini Rubungo ubu ni mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo.

Bose barabishe yasigaye wenyine. Jenoside yatangiye yaragiye gusura benewabo, umugabo n’umugore bari bamaze igihe gito barushinze, we yari umwana muto wagiye kubasura.

Jenoside igitangira, abo yari yasuye bose barabishe, umugabo n’umugore. We yahise ahungira mu rusengero rw’abapantekote hafi aho.

Yakomeje kwihishahisha wenyine, kugeza ubwo inkotanyi zamugezeho ziramurokora. Nyuma ashakisha ababyeyi n’abavandimwe be yaje gusanga bose barishwe.

Yasigaye wenyine mu muryango we w’abantu batandatu. Yarerewe mu kigo cy’impfubyi aza kukivamo mu 1998 ajya kuba muri bene wabo bari basigaye.

Abasha no kwiga iby’amahoteli abirangizamo i Kayonza. Mu mwaka wa 2002 yafashe umwanzuro wo gusubira ku masambu iwabo kubayo no kuhabyaza umusaruro.Byari bigoye, kwibana, nta kintu ugira na kimwe nta muryango…

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo yamufashije kubona aho aba, aho nibura arambika matelas hasi akaryama, atangira guhingisha imirima yabo akoresheje amafaranga y’ingoboka yahabwaga.

Muri gahunda y’ubudehe aho i Bumbogo, yahawe inka, arayorora irabyara abasha no kwitura uwayimuhaye. Gatari Jacqueline yakomeje guharanira ubuzima no kubaho, agacuruza ibivuye mu musaruro w’imirima ye n’inka ze.

Yubakiwe inzu na Croix Rouge y’u Rwanda aho iwabo akayikodesha akaba wenyine mu yindi nto yubatse hafi. Ubu abeshejweho n’inzu akodesha, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi akora.

Gatari nta cyo akenera cy’ibanze ngo akibure, avuga ko ibi byose abikesha kwiyakira. Ati “Icyo nabwira bagenzi banjye basigaye bonyine ni uko bagomba kwiyakira bakamenya ko aribo respondable b’ubuzima bwabo, kugirango abishe abacu babone ko abasigaye tutabaye imbwa.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nta mugabo afite se cyangwa ntawe ashaka?

  • Humura Nyagasani arahari kandi agufiteye imigambi myiza

  • Iyo ushaka kubaza izina ibyo kuba umuntu yarashatse cg atarashaka uregera ukagaza sha Mim! Nta mpamvu yo kubanza kubaza iyo itabyaye inyana ibyara ikimasa. Muri byose upfa kubyitwaramo neza gusa!

    • ahahah, Kalisa we, njye si gutyo nkora! Nubaha abadamu b’abandi kuko n’uwanjye nimugira, nzashimishwa nuko bamwubashye. Uriya mwana rero nabuze aho nahera nagaza kuko usanga aba banyamakuru amakuru y’ingenzi bayasigarana.

      • Uri umuntu w`umugabo ndakwemeye

        • Ko nawe numvise utoroshye ra! @Kalisa

  • akanimero plz

  • Uyu mwana ndamuzi cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish