Digiqole ad

Kabanda yasigaye wenyine ubwo yari yarasuye Sekuru muri ‘Zaïre’

Jenoside yatangiye ari umwana w’imyaka itanu, ku bw’amahirwe y’ubuzima bwe itangira yaragiye mu gihugu cya ‘Zaïre’ (Congo) gusura Sekuru wabagayo. Iwabo bari batuye ku Mukamira muri Komini Nkuri. Ubu yasigaye wenyine nyuma y’uko ababyeyi n’abavandimwe be bose babishe muri Jenoside ntihagire urokoka uretse we wenyine.

Janvier Kabanda yarokotse nyuma y'uko yari yaragiye muri Zaire gusura Sekuru
Janvier Kabanda yarokotse nyuma y’uko yari yaragiye muri Zaïre gusura Sekuru

Nyuma yo kumenya ko mu Rwanda bari kwica abatutsi, muri Mata 1994 Sekuru ntabwo yaretse asubirayo, yagarutse Jenoside irangiye azanye na Sekuru, basanga abavandimwe be batatu n’ababyeyi be bose barabishe.

Byari bigoye gutangira ubuzima n’umusaza bavanye muri Congo, nta kintu bafite ntaho kwikinga kuko basenyewe. Avuga ko yakomeje kubana na Sekuru ariko mu bibazo bikomeye by’ubuzima no kubona ikibatunga.

Nyuma ubuzima bunaniranye, Sekuru yagiye kuba mu nkambi y’impunzi iri aho hafi, Janvier ariko yanga kujya kuba mu mpunzi, ajya kuba kwa mwenewabo bafitanye isano, ari naho yakomereje kwiga amashuri abanza.

Ati “Nibuka ko kubera ubuzima bugoye muri za 98 nakoraga uturimo duto mu kigo cy’amashuri cya ASPESKA bakajya bampemba ibihumbi bitandatu ku kwezi, ndi umwana muto, ariko kugirango ubuzima bukomeze.”

Amashuri abanza yayarangije neza atsindira kujya mu yisumbuye mu ishuri rya College Adventiste de Rwankeri.

Ati “Ngeze muri secondaire nahasanze bagenzi banjye duhuje ibibazo bamfasha muri byose ndetse bambera aho ababyeyi banjye batari bari.”

Ubufasha bundi yabonye yabuhawe n’ikigega cya Leta gifasha abacitse ku icumu batishoboye FARG na n’ubu kimutera inkunga mu mwigire ye.

Kabanda Janvier ubu yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya CE (yahoze ari KIE) mu gashami ka ‘Business and Economics”

Nubwo ubuzima butamworoheye na gato ku ishuri, kuko ntawe agira yasigaranye atura ibibazo bye by’ubuzima, akomeje gutwaza no kureba imbere.

Ati “Nko mu gihe ka buruse (bourse) kaba kataraza, ufite ubukene n’ibibazo, ntawe kubibwira, hari igihe wumva wihebye ukibaza impamvu wasigaye, ariko umuntu akihangana agakomeza ubuzima…kuko nta kundi yabigenza.”

Kuri we ngo yumva nubwo hariho ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hanakwiye kujyaho by’umwihariko igifasha abasigaye bonyine kuko bo ibyabo byihariye cyane.

Ati “Nibyo abarokotse bose barababaye ku buryo butandukanye, ariko hari abo usanga nibura banafite umuvandimwe, umubyeyi se cyangwa undi babwira ikibazo, nkatwe twasigaye gutya biratugora cyane, hari n’ubwo ntawe uba ufite wo kubwira ikibazo cyawe.”

Kabanda Janvier mu ishuri agerageza gukora neza ndetse avuga ko aherutse guhembwa nk’umwe mu banyeshuri batsinze neza muri Kaminuza yigamo.

NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibyiza ko Kabanda yagize ubutwari mu buzima bumugoye ariko akabasha kwiga. Mwambonera tél ye ko nifuza ko twamenyana. Murakoze

    • indobani.com ! Uzamube hafi,ndetse natwe zibaye publique(fone) twabigufashamo,courage.

  • komeza ubutwali turikumwe, ndakwibuka kuri graduation yange narabibonye.

  • Mujye muduha contact zabo twifuza kubafasha. Nkajye najya mugenera frs burikwezi kugeza igihe azarangiraza kwiga yabonye akazi. Murakoze

    • komerezaho nkurinyuma ariko ntiwibagirwe aho twavuye fatiraho

Comments are closed.

en_USEnglish