Digiqole ad

Ushobora gutanga ikirego cyerekeranye n’ubukucuruzi ukoresheje ikoranabuhanga

 Ushobora gutanga ikirego cyerekeranye n’ubukucuruzi ukoresheje ikoranabuhanga

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge.

Mu rwego rwo guteza imbere ubutabera no gukemura impaka mu byerekeranye n’ubucuruzi, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutanga ikirego no kugikurikirana kugera urubanza rurangiye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Urukiko rw'ubucuruzi rwa Nyarugenge.
Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge.

Mu Rwanda ubu hari inkiko z’ubucuruzi enye arizo: Urukiko rukuru rw’ubucuruzi, Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, Urukiko rw’ubucuruzi rwa Musanze n’Urukiko rw’ubucuruzi Huye.

Muri izi nkiko hafi ya zose ushobora gutangamo ikirego ikirego cyerekeranye n’ubucuruzi wifashishije ikoranabuhanga, unyuze ku rubuga rwa internet www.judiciary.gov.rw ukajya ahanditse IKORANABUHANGA, ugakanda ahanditse ububiko nkoranabuhanga, hafunguka akandi kadirishya gashya, ukakajyaho ugakanda ahanditse “File a new case (Tanga ikirego gushya)”, hanyuma ugakomeza no kugikurikirana. Ushobora no kunyura ku rubuga www.iecms.gov.rw  ukabanza gufungura ‘account’ kugira ngo ujye ubona uko ukurikirana ikirego watanze.

Izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo kunoza ubutabera kuko bidakorwa mu nkiko z’ubucuruzi gusa, ariko biri no mu rwego rwo koroshya ishoramari n’ubushabitsi (business) mu Rwanda.

Uretse kuba watanga ikirego wifashishije ikoranabuhanga, ushobora no kubonaho imanza zaciwe, izirimo kuburanishwa, izamaze kuburanishwa zenda gusoma, n’ibindi byose byerekeranye n’imanza.

Tushabe Karim, umukozi mu ishami rya ‘Doing Business’ muri RDB avuga ko muri business iyo hari ibitagenze neza ari ibisanzwe ko abantu bajya mu manza, ari nayo mpamvu ngo hakozwe izi mpinduka kugira ngo abagiranye ibibazo byihute.

Ati “Impinduka mu nkiko zakozwe ni uko ubu ushobora gutanga ikirego ukoresheje ikoranabuhanga, nabo bakagusubiza bakoresheje ikoranabuhanga, utagiye ku rukiko,…Ibi byoroheje gukora raporo, nta Dosiye zikibura,…”

Arongera ati “Iri koranabuhanga ridufasha kwakira imanza mu buryo bwihuta, zikaba zacibwa mu buryo bwihuta, kandi n’ubuyobozi bw’inkiko bukaba bwabona amaraporo, kuko iyo system imeze itya ishobora kuguha raporo ya buri munsi, buri cyumweru cyangwa buri kwezi, ariko iyo byandikishwa intoki hari ibibura.”

Raporo y’imikorere y’urwego rw’ubutabera mu mwaka wa 2014 – 2015 igaragaza ko Inkiko z’ubucuruzi zakiriye ibirego 2,886 (99.97%) binyuze mu ikoranabuhanga, mu gihe Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwakiriye ibirego 635 (100%) byose binyuze mu ikoranabuhanga.

Iyi raporo kandi igaragaza ko Iminsi urubanza rumara kuva rwinjiye Rukiko rw’ubucuruzi kugeza rusomwe ari 86.78, mu gihe mu Rukiko rukuru rw’ubucuruzi ari 70.63. Naho, iminsi urubanza rumara kuva rutangiye kuburanishwa kugeza rusomwe mu Rukiko rw’ubucuruzi ni 36.22, mu gihe mu Rukiko rukuru rw’ubuzuruzi ari iminsi 55.02.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish