Impinduka u Rwanda rwakoze mu korohereza ishoramari ziratanga umusaruro – RDB
Kuva Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) cyatangira amavugurura agamije kwihutisha kwandikisha business, imisoro n’abakozi; mu gukemura impaka hagati y’abacuruzi binyuze mu rukiko ry’ubucuruzi; kubona ibyangombwa byo kubaka no kuvugurura inyubako; Kwandikisha umutungo; Kubona umuriro; Kwishyura imisoro; Gufunga business mu gihe bitagenze neza n’ibindi, ngo ubu birimo gutanga umusaruro ufatika.
Kuva tariki ya 01 Kamena 2015 kugera 31 Gicurasi 2016, RDB yatangiye ubukangurambaga bwo kumenyesha abantu impinduka zabashyiriweho kugira ngo babe batangira ubushabitsi “Business” bunyuranye biboroheye “Doing Business Campaign”.
Tushabe Karim, umukozi mu ishami rya ‘Doing Business’ muri RDB avuga ko aya mavugurura arimo guhindura byinshi mu byerekeranye n’ishoramari ryaba iry’imbere mu gihugu n’iriva hanze.
Kwandikisha business ubu ni amasaha 6
Tushabe Karim avuga ko mu myaka ya za 2007, 2008 ngo kugira ngo wandikishe ikigo cy’ubucuruzi byagutwaraga igihe kitari munsi y’ibymweru bibiri, n’amafaranga atari munsi y’amadolari ya Amerika 300, kandi byanakwirukankije ujya kumu biro hirya no hino.
Ubu kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi bikorerwa kuri Internet, bigatwara amasaha atandatu (6) gusa, kandi ni ubuntu.
RDB kandi ifite na Serivise zifasha abaturage batazi gukoresha Internet kuba bakwandikisha business zabo.
Tushabe ati “Harimo serivise zimwe na zimwe zicyemera manual, ariko na none harimo zimwe na zimwe tudashobora kwemerera. Aha mu kwandikisha company hari umukozi wa RDB akakwicara iruhande akwereka ati gira utya, gira utya.”
Ibi bijyana no kwandikisha umusoro ku nyungu (TVA) no kwandikisha umukozi nabyo bisigaye bikorerwa kuri RDB, binyuze kuri intenet kandi mu gihe gito.
Ku kibazo cy’Abanyarwanda n’abanyamahanga batangira business mu Rwanda byoroshye ariko nyuma y’igihe gito zikaba zirafunze, iki kibazo kikagaragara cyane cyane ku makompanyi atangirwa n’abakiri bato.
Tushabe Karim avuga ko hari Kompanyi (company) zitangira, nyuma zikaza gufunga bitewe n’imicungire (management) mibi cyangwa atarakoze inyigo y’umushinga.
“Usanga umuntu bamwirukanye kukazi ati ngiye mu bucuruzi, yagira aho yikanga udufaranga ati ngiye mu bucuruzi, yabona mugenziwe acuruza iki ati nanjye nkigiyemo, dukangurira abantu ko bakora inyigo mbere yo kwinira buri business, bakabanza bakajijukirwa ibyo bagiye kujyamo.”
Tushabe akavuga ko RDB idashobora kwishingira ibyerekeranye n’imicungire y’ibigo, ahubwo akagira inama abatangira business badafite ubumenyi buhagije mu gucunga business zabo kugana ibigo bitanga amahugurwa, n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rukabaha amahugurwa.
Imibare igaragaza ko nyuma y’uko u Rwanda rutangiye izi mpinduka mu korohereza ishoramari, Ishoramari ry’abanyamahanga ryavuye kuri Miliyoni 251 z’Amadolari ya Amerika ($) mu 2010, zigera kuri 268 mu 2014.
Imibare ya Banki Nkuru y’igihugu BNR igaragaza ko mu mwaka wa 2012 ishoramari ry’abanyamahanga ryari Miliyoni 255.0 $, mu mwaka wakurikiyeho wa 2013 rizamukaho 1.1%, rigera kuri Miliyoni 257.6 $.
Uretse ubwiyongere bw’ishoramari ry’abanyamahanga n’iry’imbere mu gihugu byiyongereye kubera izi mpinduka, RDB ivuga ko izi mpinduka zinafite akamaro ku kugaragaza neza isura y’igihugu kuko ngo gikorerwa igenzura na Banki y’Isi buri mwaka, hanyuma igasohora Raporo buri mwaka igaragaza uko ibihugu bihagaze mu korohereza ishoramari, aho u Rwanda rukunze gushyirwa mu myanya itatu ya mbere muri Afurika.
Guverinoma ariko mu gukora izi mpinduka ngo iracyahura n’imbogamizi y’imyumvire y’abaturage bigora kumva no kwizera impinduka.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW