Mugwaneza Lambert uzwi muri muzika nka Social Mula, arashinja producer T-Brown na Davydenko kugira uruhare mu kudindiza ibikorwa bye bitewe n’uko hari indirimbo yitwa ‘Akamodoka’ yari ahuriyemo n’abandi bahanzi ntaboneke igihe cyo kuyifatira amashusho. Kuba Social Mula ataragereye ku gihe aho bagombaga gufatira ayo mashusho y’iyo ndirimbo bigatuma bisubikwa, byavuyemo kwakwa indirimbo yari yararangije gukorerwa […]Irambuye
Aline Gahongayire umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umukinnyi wa filme, mu gihe cyose amaze ahura n’abantu batandukanye yakuyemo isomo ry’uko iyo uvuzwe cyane hari abo ubera ikitegererezo mu mikorere yabo. Ubu ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko kuvugwa cyane rimwe na rimwe hari inzira bikwagurira mu iterambere ryawe mu byo ukora no […]Irambuye
Itahiwacu Bruce umaze kugira izina rikomeye mu muziki nka Bruce Melodie, arahakana amakuru avuga ko yasezeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 agiye kwitabira bwa gatatu mu nshuro esheshatu rigiye kuba. Kuri uyu wa gatanu nibwo habyutse havugwa amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye ko Bruce Melodie yaba yasezeye muri iryo rushanwa. Gusa kuri we […]Irambuye
Kubera amabwiriza n’impinduka zagaragaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu bigatuma Senderi adashobora kuryitabira, ngo gushaka umugore bishobora kumubana ingume. Ni kenshi uyu muhanzi ukunze kugaragaraho udukoryo twinshi mu bikorwa bye bijyanye n’umuziki yagiye avuga ko umunsi yegukanye iryo rushanwa azahita ashaka umugore. Imwe mu mpinduka yagaragaye […]Irambuye
Amazina ye ni Massamba Butera Intore.Yavutse ku itariki ya 15 Kanama 1969 avukira i Bujumbura mu Burundi. Ise ni Sentore Athanase na Nyina Mukarugagi akaba umwana w’ubuheta (Uwa kabiri) mu bana icyenda. Yize amashuri abanza imyaka itandatu yiga n’ayisumbuye imyaka irindwi kuko ariko gahunda y’Uburezi mu Burundi yabiteganyaga. Yaje gukomereza muri Kaminuza nkuru y’u Burundi. […]Irambuye
Bwa mbere yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba, Umutare Gaby avuga ko abona iri rushanwa rikomeye ugereranyije n’andi yaribanjirije. Itandukaniro ry’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya ryo ya gatandatu n’andi yagiye aba, ni uko ibitaramo bigera kuri bitandatu mu munani bizaba byose bizaba ari (full live) mu gihe mu yandi […]Irambuye
Ni ku nshuro ya gatanu igitaramo “Haracyari ibyiringiro” cyateguwe n’itsinda rya The power of the Cross. Iki gitaramo kigamije gutaramira Abanyarwanda mu rwego rwo kubahumuriza mu bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. “Haracyari ibyiringiro concert live” ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa mbere y’uko hatangira Icyunamo mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda. Ndatabaye […]Irambuye
Kayibanda Mutesi Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 na 2013, ngo niwe mukobwa wenyine mu Rwanda ushobora gutuma Mico The Best afata umwanya we munini amutekerezaho. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Nyuma biza kuvugwa ko ari amayeri yo gushaka kwagura umubano we na Aurore ubarizwa muri Turikiya. Mico The Best avuga ko […]Irambuye
Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa East African Promotors, Abayizera Grace cyangwa se Young Grace mu muziki yasimbuye Teta Diana uherutse gutangaza ko atazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu. Hakurikijwe amanota y’ukuntu abahanzi 15 bagiye bakurikirana, Young Grace niwe wazaga ku mwanya wa 11 akaba yagombaga guhita asimbura […]Irambuye
Ku wa 27 Werurwe 2016 i Paris mu Bufaransa muri Zenith imwe mu nzu zikomeye muri icyo gihugu ziberamo ibitaramo bikomeye ku isi, The Ben yishimiwe n’abari aho nubwo ngo umubare munini utumvaga neza ko hari umuhanzi nyarwanda ugeze ku rwego rwo gutumirwa mu bitaramo nk’ibyo. Muri icyo gitaramo cyari kigamije gushishikariza abanyafurika kurwanya ibitero […]Irambuye