Digiqole ad

Massamba ni muntu ki mu muziki?

 Massamba ni muntu ki mu muziki?

Massamba hano yari yatumiwe mu gitaramo cya Jose Chameleon muri Uganda

Amazina ye ni Massamba Butera Intore.Yavutse ku itariki ya 15 Kanama 1969 avukira i Bujumbura mu Burundi. Ise ni Sentore Athanase na Nyina Mukarugagi akaba umwana w’ubuheta (Uwa kabiri) mu bana icyenda.

Massamba hano yari yatumiwe mu gitaramo cya Jose Chameleon muri Uganda
Massamba hano yari yatumiwe mu gitaramo cya Jose Chameleon muri Uganda

Yize amashuri abanza imyaka itandatu yiga n’ayisumbuye imyaka irindwi kuko ariko gahunda y’Uburezi mu Burundi yabiteganyaga. Yaje gukomereza muri Kaminuza nkuru y’u Burundi.

Ntibyaje gukunda ko aminuza nk’abandi kuko yahise yifatanya n’abandi banyarwanda b’impunzi mu rugamba rwo gutahuka no kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Massamba Intore udakunda gukoresha izina rya ‘Butera’, ni umuhanzi wabigize umwuga. Yandika indirimbo, azi gucuranga, azi kubyina, akaba n’umukinnyi wa cinema.

Nk’uko abikesha itorero ryitwaga ‘Intore Indashyikirwa’ ryamuhaye umwanya wo kwigaragaza ku myaka itandatu gusa, yahise akora indirimbo ye ya mbere ayita ‘Ndi uwawe’.

Kubera kugaragaza ubuhanga akiri muto, byatumye Se Sentore Athanase amujyana muri Korali ya Kiliziya Gatorika kugira ngo abe yarushaho kunononsora neza ijwi rye.

Yatangiye kuririmba by’umwuga afite imyaka 12. Ubu ni umwe mu byamamare mu njyana nyarwanda dore ko anayimazemo imyaka igera kuri 35. Massamba yamamaye cyane ku bw’indirimbo nyarwanda (Traditional).

Inyinshi muri zo zikaba zivuga ubwiza bw’umuco nyarwanda. Zimwe mu ndirimbo yahereyeho zanatumye amenyekana cyane, hari iyo yise ‘Arihe’,na ‘Nzajya inama nande ?’.

Massamba ku rugamba rwo kubohora igihugu
Massamba ku rugamba rwo kubohora igihugu

Afite imyaka 20, yashinze itsinda ryitwaga UB-40 yari afatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwanda babiri,Abarundi ndetse n’Abanyekongo. Batangiye basubiramo indirimbo z’itsinda rya UB 40 zirimo iyo bitaga ‘Maybe tommorow’ n’izindi.

Ku myaka 21 nibwo ngo yatangiye kubona ko ashoboye kuririmba bityo bituma anatangira guhindura injyana yaririmbagamo ‘Style’ atangira kwibanda cyane ku njyana gakondo.

Nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bwa mbere Massamba yahise atumirwa n’itorero ryo mu Bubiligi, agirana amasezerano na sosiyete yo muri icyo gihugu yitwaga “Jeunesses Musicales” ngo atoze itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi ryitwaga ‘Amarebe n’imena.

Mu Bubiligi yahise agana ishuli ryigisha “Comedy Music”, bimushoboza gutangira gukina ikinamico nk’umwuga. Yaje no kwinjira mu itsinda “Groupov”, bakina filime kuri Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bantu 40 bakinnye bakanategura iyo filime, barindwi bari Abanyarwanda naho 33 ari Ababiligi. Groupov yigaragarije cyane cyane mu Bubiligi,mu Bufaransa, mu Budage, mu Busuwisi no muri Canada.

Iyo filime yabonye ibihembo byinshi muri iserukiramuco ryari rikomeye ryitwa “Festival d’Avignon” ryaberaga mu Bufaransa.

Amwe mu maserukiramuco akomeye Massamba yagiye yitabira harimo ‘Festival de Mataaf ‘ muri Israel, ‘Festival Fort de France’ muri Martinique, ‘Jazz festival’ muri Dubrin, ‘Festival de Majorque’ muri Espagne, ‘FESPAD’ yo mu Rwanda, ‘FESPAM’ yo muri Congo-Brazzaville, ‘Music Festival’ i Londre n’andi.

Massamba yagiye akunda kwifatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo zimwe na zimwe nka “Never Again” yaririmbwe n’abahanzi b’abanyarwanda n’abanyamahanga ivuga kuri Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu minsi ishize yatangarije Umuseke ko ku myaka 50 aribwo ateganya kuba yahagarika ibijyanye n’ubuhanzi ahubwi akigira mu yindi mirimo. Ubu amaze kugira imyaka 47.

Benshi mu bagiye bakurikirana ubuhanzi bwe, bemeza ko igihe cyose azaba ahagaritse muzika Jules Sentore abereye Se wabo ashobora kuzasigarana iyo mpano y’umuryango.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Muvuge ko ari nawe wazanye umuco wo gushishura aho yatangiriye ku ndirimbo “Uzaze urebe” bityo bikwira mu banyarwanda.

  • NDABONA YARI MARINGARINGA KUVA KERA ,,,, NDBERA IGIKOBOYI YAMBAYE KIMURUTA UBUNINI
    UBU SE NIYO YARWANAGA YAMBAYE
    CYANGWA YAGENDAGA ARIRIMBIRA ABARWANAGA

  • WOWE UTUKANA SE UZIKO IYO BARWANA BIFOTOZA?AHUBWO IBI BIBA MU KARUHUKO NKO KWIDAGADURA KUKO BIRI MU BYARANGAGA INKOTANYI NYUMA Y’AMASASU.

  • ye!

Comments are closed.

en_USEnglish