Mu nama mpuzamahanga ya 26 ku bukungu bwa Afurika “World Economic Forum on Africa (WEF), abahanzi barimo Gakondo Group, Mashirika, Urukerereza na Kesho Band bazataramira abazitabira iyo nama. Gakondo Group ibarizwamo abahanzi bandi bakomeye mu muziki w’u Rwanda barimo Jules Sentore, biteganyijwe ko ariyo izasusurutsa abazaba baje muri iyo nama guhera kuri uyu wa gatatu […]Irambuye
Ngabonziza Augustin watangiye umuziki mu 1978 akaba n’umwe mu bari bagize Orchestre yitwaga ‘Les Citadins’, avuga ko nta muhanzi wakabaye ajya muri studio kuririmba kubera ko ashaka kuba nk’icyamamare nka runaka bikarangira mu minsi itatu gusa. Ahubwo ngo yakagateguye uburyo azabamo icyamamare ibihe byose agikora umuziki n’igihe azaba atakiwukora ibikorwa bye bigakomeza kumvwa n’urubyiruko rw’icyo […]Irambuye
Rwanda Music Federation ni ihuriro ry’abahanzi bishyize hamwe rizajya ribungabunga ibihangano byabo ndetse rikanakemura amwe mu makimbirane igihe yavutse hagati y’umuhanzi n’undi. Kuri ubu ngo bagiye gukurikirana ikibazo cy’aba Djs bacuruza indirimbo zabo bakiharira inyungu bavanamo. Tuyisenge Intore uhagarariye federation y’abanyamuziki, ngo agiye guhangana na cooperative y’aba Djs (United Street Promotion Cooperative) kubera gucuruza ibihangano […]Irambuye
Christopher ni umwe mu bahanzi bamaze kwagura umubare munini w’abakunzi b’ibihangano bye kubera ahanini gukora indirimbo buri wese akunze kumva yisanga mu butumwa aba yanyujijemo. Kuri we avuga ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 nubwo rishakwa na benshi, arishaka kubarusha. Mu nshuro esheshatu iri rushanwa rigiye kumara ritangiye, ni ku nshuro ya gatatu […]Irambuye
Mi Casa ni itsinda rikomeye cyane riba muri Afurika y’Epfo rigizwe n’abahanzi batatu ari bo Dr. Duda , J’Something na Mo-T. Ngo baje mu Rwanda gutaramana n’abakunzi b’ibihangano byabo. Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Gicurasi 2016, nibwo bashyize ubutumwa ku rubuga rwabo rwa Instagram bavuga ko bamaze kugera mu ndege berekeje mu gihugu […]Irambuye
Ni ibitaramo byiswe Nyega Nyega Concert byateguwe na company yitwa ‘Garosa Entertainment’ igamije kujya yegereza abahanzi abafana babo no kongera gukundisha abantu gutaramana n’abahanzi mu mijyi itandukanye yo mu turere tugize igihugu. Bwa mbere rero iyo company ifungura imikoranire yayo n’abahanzi batandukanye muri ibyo bikorwa, ikaba irimo gukorana n’itsinda rya Dream Boys ndetse na Queen […]Irambuye
Ntakirutimana Mudathiru umuraperi umenyerewe cyane nka Danny Nanone mu muziki, ngo iminsi yamaze afunze kuri we ntabwo yatuma ayigira urwitwazo rwo kuba atakwitwara neza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ahatanira n’abandi bahanzi 10. Avuga ko yiteguye gutungura abavuga ko iyo minsi yamaze afunze ifite icyo izamuhungabanyaho. Ku wa 22 Mata 2016 nibwo […]Irambuye
Rukabuza Pius Rickie wamenyekanye cyane ku izina Dj Pius mu itsinda rya Two 4real rimwe mu matsinda yari akomeye mu Rwanda, avuga ko abahanzi bakwiye kubanza bakiyubaha noneho bakanubahana ko ariyo ntwaro yo kugera ku byiza. Dj Pius yamenyekanye cyane mu itsinda rya Two 4Real yari ahuriyemo na Aidan TK nyuma riza gusenyuka, uyu muhanzi […]Irambuye
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubuhanga n’umuco(UNESCO) ryatangije umushinga wo kwiga uko injyana ya muzika yatangijwe na nyakwigendera Papa Wemba yashyirwa muri bimwe mu bigize Umurage w’isi (World Heritage). Ibi bikaba byatangarijwe na Radio Okapi n’umuvugizi wa UNESCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Abdouramane Diallo. Abdouramane Daillo yagize ati: « Turateganya ko mu […]Irambuye
Rwamwiza Jules Bonheur cyangwa se Jules Sentore mu muziki, ni umwe mu bahanzi bazwiho kugira ubuhanga mu miririmbire y’umwimerere ‘Live’. Kuri we asanga Alpha Rwirangira afite byinshi yafasha umuziki w’u Rwanda kuba warushaho gutera imbere. Uyu muhanzi avuga ko umuziki w’u Rwanda ukenewemo abantu bazi ibijyanye n’ubuhanzi kandi banabifiteho ubumenyi. Bityo ko ariwo muti ushobora […]Irambuye