UNESCO igiye gushyira injyana ya ‘Rumba’ mu murage w’Isi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubuhanga n’umuco(UNESCO) ryatangije umushinga wo kwiga uko injyana ya muzika yatangijwe na nyakwigendera Papa Wemba yashyirwa muri bimwe mu bigize Umurage w’isi (World Heritage). Ibi bikaba byatangarijwe na Radio Okapi n’umuvugizi wa UNESCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Abdouramane Diallo.
Abdouramane Daillo yagize ati: « Turateganya ko mu nama mpuzamahanga izabera muri USA tuzasuzumira hamwe ubusabwe bw’ibihugu bya Angola,DRC na Congo-Brazzaville byifuje ko injyana ya Rumba yashyirwa ku rutonde rw’ibintu bigize umurage w’isi. »
Uyu muyobozi wa UNESCO muri DRC yemeza ko ubu yagejeje inzandiko zisaba ko Rumba yashyirwa mu murage w’Isi kandi ngo bimwe mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo byamaze kwerekana ko bishyigikiye uyu mushinga.
Abdouramane Diallo yasabye Minisiteri y’umuco ya DRC kongeera ingufu muri uyu mushinga kugira ngo UNESCO ku rwego rw’Isi yihutishe iyi gahanda.
Iyi Minisiteri kandi irasabwa gukomeza gushishikariza urubyiruko gukomeza gukunda Rumba kugira ngo itazamirwa n’izindi njyana.
Nyuma y’urupfu ry’umuhanzi Papa Wemba, Ministiri w’umuco muri DRC witwa Banza Mukalay, yavuze ko k’ubufatanye na Guverinoma bagiye kubaka Inzu y’imyidagaduro igezweho kugira ngo yunganire Inzu ndangamurage mu gukoresha ibitaramo biri mu njyana ya Rumba.
Rumba ni umuziki ukomoka muri DRC ukaba waratejwe imbere na nyakwigendera Papa Wemba mu myaka ya 1970. Uyu mugabo yapfiriye muri Côte d’Ivoire mu byumweru bibiri bishize ubwo yari mu iserukiramuco nyafrica. Yari afite imyaka 66 y’amavuko.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW