Digiqole ad

Dream Boys na Queen Cha batangiye ibitaramo bizenguruka mu Ntara

 Dream Boys na Queen Cha batangiye ibitaramo bizenguruka mu Ntara

TMC kubera kubyina cyane, imigozi y’inkweto yarafungutse umufana amubaza niba yamufasha kuyifunga

Ni ibitaramo byiswe Nyega Nyega Concert byateguwe na company yitwa ‘Garosa Entertainment’ igamije kujya yegereza abahanzi abafana babo no kongera gukundisha abantu gutaramana n’abahanzi mu mijyi itandukanye yo mu turere tugize igihugu.

Nemeye Platini (i bumoso) na TMC i buryo muri ibyo bitaramo i Musanze
Nemeye Platini (i bumoso) na TMC i buryo muri ibyo bitaramo i Musanze

Bwa mbere rero iyo company ifungura imikoranire yayo n’abahanzi batandukanye muri ibyo bikorwa, ikaba  irimo gukorana n’itsinda rya Dream Boys ndetse na Queen Cha.

Uretse kuzazenguka Intara bagenda bataramana n’abafana babo, iyi company ngo irashaka no kujya ifata amashusho y’indirimbo zabo ikajya iyerekana mu bice bitandukanye.

Ari nabwo buryo bavuga ko buzorohera abafana batabasha kureba abo bahanzi kuri za televiosion nabo kuba babona amashusho y’izo ndirimbo zabo.

Gasirabo Roseline uyobora iyo company, avuga ko buri kintu cyose kiza kukigeraho bisaba kugiharanira. Ko kuba yarafashe uwo mwanzuro wo kwegereza abafana abahanzi bakunda abizi neza ko bigoye ariko azabigeraho.

Uretse kuba yaratangiye ibyo bikorwa byo gufasha abahanzi kugera ku bafana, ubusanzwe ni n’umwe mu bakinnyi ba cinema nyarwanda bamaze kugira izina rikomeye.

Yakomeje abwira Umuseke ko icyo gikorwa ari icya mbere yifuza ko cyagira uruhare runini mu mpinduka za muzika nyarwanda. Igihe cyose yabona hari akamaro byagize, ko afite indi gahunda yo kuzajya akora igitaramo kimwe ngaruka mwaka kizajya gihuriramo abahanzi benshi.

Mu bitaramo bibiri bimaze kuba, abo bahanzi bakaba barataramanye n’abafana babo b’i  Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Queen Cha aririmbana n'abafana be
Queen Cha aririmbana n’abafana be
Abafana b'aba bahanzi barabegera ntabwo babuzwa kuba bakwegerana
Abafana b’aba bahanzi barabegera ntabwo babuzwa kuba bakwegerana
Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi badakunze kugaragara mu bitaramo byinshi
Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi badakunze kugaragara mu bitaramo byinshi
TMC kubera kubyina cyane, imigozi y'inkweto yarafungutse umufana amubaza niba yamufasha kuyifunga
TMC kubera kubyina cyane, imigozi y’inkweto yarafungutse umufana amubaza niba yamufasha kuyifunga

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • courage kuri Garosa entertainment kuko wasangaga Hank mubyaro twumva umusic aruwa Kigali gusa Nagano nyagatare muzahajyere turabakunda

Comments are closed.

en_USEnglish