Digiqole ad

Gakondo Group, Mashirika n’Urukerereza, bazatarama muri “World Economic Forum”

 Gakondo Group, Mashirika n’Urukerereza, bazatarama muri “World Economic Forum”

itsinda rya gakondo group ni rimwe mu matsinda akora ibitaramo byindirimbo zo hambere

Mu nama mpuzamahanga ya 26 ku bukungu bwa Afurika “World Economic Forum on Africa (WEF), abahanzi barimo Gakondo Group, Mashirika, Urukerereza na Kesho Band bazataramira abazitabira iyo nama.

itsinda rya gakondo group ni rimwe mu matsinda akora ibitaramo byindirimbo zo hambere
itsinda rya gakondo group ni rimwe mu matsinda akora ibitaramo byindirimbo zo hambere

Gakondo Group ibarizwamo abahanzi bandi bakomeye mu muziki w’u Rwanda barimo Jules Sentore, biteganyijwe ko ariyo izasusurutsa abazaba baje muri iyo nama guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2016 na 12.

Uko gukora iminsi ibiri ya mbere ibanza, ngo ni ubusabe bwa Jules Sentore uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 kugirango anabone igihe cyo kwitegura.

Naho abandi bose bakazakomeza kujya bataramira abashyitsi baje mu Rwanda muri iyo nama ari na bumwe mu buryo bwo kubereka imwe mu mico u Rwanda rufite yihariye.

Jules Sentore yabwiye Umuseke ko kuba afata umwanya wo kujya gutegura iby’irushanwa arimo ndetse akanabona umwanya wo gutegura uburyo bazitwara nka Gakondo Group, ngo nta mvune n’imwe bimutera.

Ati “Ndi umuhanzi muto udashobora kwiganyira ikintu cyose cyerekeranye n’umuziki. Ahubwo ni amahirwe kuko igihe cyose ndaba ndimo gukora imyitozo y’ijwi. Bityo rero bizamfasha cyane kugera ku munsi w’igitaramo cya mbere cya Guma Guma meze neza”.

Abajijwe ku birebana n’iyo nama ya “World Economic Forum on Africa (WEF), yakomeje avuga ko ariyo mahirwe ku banyarwanda yo kugira byinshi bigira ku bazitabira iyo nama.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish