Danny Nanone yiteguye gutungura abavuga ko yaciwe intege n’igifungo yagize
Ntakirutimana Mudathiru umuraperi umenyerewe cyane nka Danny Nanone mu muziki, ngo iminsi yamaze afunze kuri we ntabwo yatuma ayigira urwitwazo rwo kuba atakwitwara neza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ahatanira n’abandi bahanzi 10. Avuga ko yiteguye gutungura abavuga ko iyo minsi yamaze afunze ifite icyo izamuhungabanyaho.
Ku wa 22 Mata 2016 nibwo Danny Nanone yatawe muri yombi na Police azira gushaka kurwanya abashinzwe umutekano. Mu minsi irindwi mu gihe ubugenzacyaha bwari bugikurikirana icyo kibazo, yaje kurekurwa.
Mu basanzwe bakurikirana umuziki w’uyu muhanzi bya hafi, bavuga ko uko gufungwa bishobora gutuma atitwara neza muri Guma Guma kubera kumva ko bagenzi be bafite ukundi bamureba.
Gusa kuri we avuga ko nta kibazo na kimwe afite kuri iyo minsi yamaze afunze, ahubwo ko icyo areba ari akazi ahubwo kanamutindiye gutangira ngo yerekane uwo ariwe.
Yagize ati “Icyo ndimo kureba kano kanya n’irushanwa rindi imbere n’uburyo ngomba kuryitwaramo neza. Ubu ntegereje umunsi nyawo w’itangira rya Guma Guma nkerekana ubushobozi mfite mu miririmbire yanjye. Kandi nibaza ko benshi bazatungurwa”.
Danny Nanone niwe muraperi uri muri iryo rushanwa. Mu myaka igera muri ine ishize, Primus Guma Guma Super Star usanga abaraperi aribo bakunze kugira umubare munini w’abafana ugereranyije n’abandi baba bahanganye.
Biteganyijwe ko iryo rushanwa ritangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016. Igitaramo cya mbere kikazabera i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
https://www.youtube.com/watch?v=ou0a_PRM3t8
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW