Kuri uyu wa gatanu mu ijoro ryakeye umuhanzikazi wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda yaraye ataramiye Abanyarwanda mu gitaramo kiswe “Jazz Juction” cyabereye muri Serena Hotel, imbaga y’abantu yatunguwe n’uko Mbabazi yaje akavuga Ikinyarwanda cy’umwimerere yerekana umubyeyi we. Mbere y’uko Mbabazi yinjira ngo aririmbe, incurango y’umwimerere ya Neptunez Band, yari yabanje kunyura abari mu […]Irambuye
Nyuma yo gusubika igitaramo cyabo bitewe no kubura umwe muri bo, Jacques Kiruhura wari Umunyamabanga rusange wabo, abagize itsinda rya ‘True Promises ministries’ baratangaza ko basubukuye imyiteguro y’igitaramo cyabo kizaba kuri iki cyumweru, taliki ya 02 Ukwakira. Iri tsinda ‘True Promises’ rivuga ko bimwe mu byo bashyize imbere muri iyi misni, birimo imyiteguro y’igitaramo giteganyijwe […]Irambuye
Ikiciro cya kabiri cy’Itorero ryiswe Indatabigwi rigizwe n’abahanzi n’abakora mu by’umuco n’ubugeni mu byiciro binyuranye cyasojwe kuri uyu wa 27 Nzeri i Nkumba mu karere ka Burera, abarangije iri torero biganjemo urubyiruko basabwe n’abayobozi kuba Indatabigwi nk’izina bahawe bakarinda ibyagezweho kandi bakabihamya mubyo bakora. Iri torero ryitabiriwe n’abantu 267 muri 300 bari batumiwe, barimo abahanzi bamwe […]Irambuye
Niyitegeka Gratien abenshi bazi nka Sekaganda, Ngiga cyangwa se Seburikoko A.K.A ‘Sebu’ ayo yose akaba ari amazina yagiye yitwa kubera filime zitandukanye yagiye agaragaramo, avuga ko nta wakiyise ‘Super Star’ nta mutaru aratera ngo ibikorwa bye birenge umupaka w’u Rwanda. Ko abenshi mu bahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru cyangwa se abakina ama filime n’ibindi bitandukanye bituma umenywa, […]Irambuye
Kasirye Martin umunyamakuru, umushyushyarugamba akaba n’umuhanzi mu itsinda rya TBB uzwi nka Mc Tino, ngo yifuriza Uncle Austin rimwe ko yazajya mu irushanwa rya Guma Guma wenda ko yarekera kujya aryifuza. Ku nshuro ya mbere TBB ijya muri iri rushanwa, yegukanye umwanya wa cyenda ikurikirwa na Umutare Gaby wabaye uwa 10. Gusa ngo uburyo bumvaga […]Irambuye
Young Grace amazina ye nyakuri ni Abayizera Marie Grace. Yavutse ku itariki ya 21 Nzeri mu 1994. Ni mwene Samson Turatsinze na Immaculee Yankurije . Abayizera Grace ni umuraperikazi umenyerewe muri muzika nyarwanda ku izina rya Young grace. Afatwa nk’umwe mu bakobwa bazi gukora ijyana ya HipHop. Amashuri abanza yayize ahitwa Centre des Jeunes Gisenyi, […]Irambuye
Kuva Meddy yashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ntawamusimbura’, abantu batangiye kuvuga ko iyo ndirimbo ashobora kuba yarafashe iya Rihanna yitwa’ Love on the Brain’ akayisubiramo. Kuri we asanga abantu bagiye bavuga ibyo byose ari uko wenda badasobanukiwe ibijyanye n’umuziki cyangwa se batarigeze banashaka kubimenya. Ko kuba yararirimbye injyana ya Blues atari ayimenyereweho ariyo mpamvu […]Irambuye
Akimana Patient umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi (Producer) uzwi nka Pacento wakoreraga muri CB record akaza kwerekeza muri Nallow Road, asanga kuba hari aba producers bavugwaho imyitwarire itari myiza bitakitiriwe bose. Ibi abitangaje nyuma y’aho benshi mu bahanzi bagenda bikoma imikorere idahwitse ya bamwe mu ba producers. Irimo kuba badindiza ibikorwa byabo ndetse […]Irambuye
Nsengiyumva Emmy umwe mu bahanzi b’abanyarwanda ubu babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, asanga imikorere ya labels zo mu Rwanda ari myiza ariko ko bakwiye gushaka uburyo bashakisha abana bafite impano bityo bakabona uko bazamuka bakamenyekana. Emmy yabwiye Umuseke ko bikomeye ko umuhanzi udafite Label akoreramo azamuka akamenyekana nk’uko ufite inzu ya muzika akoreramo bimushobokera. Akavuga […]Irambuye
Dream Boys ni itsinda ririmba injyana ya R’n B ndetse na Bongo rigizwe na Platini na TMC, rikaba rimaze kwamamara ndetse no kwiyerekana muri muzika. Mu mashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Wenda azaza’ bakoreshejemo Mariya Yohana. Ibi ngo ni urugero rwiza ku bandi bahanzi bo hambere kuko bituma n’abahanzi babyiruka ubu bakura bazi ko gufashanya […]Irambuye