Nyuma y’uko bivuzwe ko abahanzi King James na Safi baba barashyamiranye kugeza barwanye bapfa umuhanzikazi Knowless, aba basore bombi babihakanye. King James yabwiye UM– USEKE.COM ati: “ Safi ni umuvandimwe, Knowless nawe ni umuvandimwe wanjye nta bushuti bw’umwihariko dufitanye, ntacyo rero naba narapfuye na Safi nkuko byavuzwe na bamwe” Ubusanzwe bimenyerewe ko umuhanzi Safi, ubarizwa […]Irambuye
Mu gitaramo cyaberaga mu ihema ryateganyirijwe ibijyanye n’umuco kuri Stade Amahoro i Remera, Itorero INYAMIBWA zanyuze abantu benshi bari baje muri iki gitaramo cy’umuco nyarwanda. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu biganjemo urubyiruko, ndetse n’abanyamahanga bake nabo bagaragaje ko umuco nyarwanda. Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri nk’uko byari biteganyijwe, cyaranzwe n’imbyino zitandukanye z’umuco nyarwanda, imihamirizo, […]Irambuye
Uyu musore uzuzuza imyaka 24 tariki 12 Nzeri uyu mwaka, azwi cyane mu ndirimbo nk’Ifoto,Ndakunzwe,Paradise n’izindi, kuri uyu wa kane tariki 23, kimwe na bagenzi be bambaye umwenda w’abarangije ikiciro cya mbere cya Kaminuza ya KIST. Khizz urangije amashuri ye mu gashami ka Computer Engineering and IT’, mu ijambo rye aho yari yateranyirije inshuti n’abavandimwe, […]Irambuye
Mu gihe abahanzi 10 bitegura gutangira kujya kwigaragariza abakunzi babo mu ntara muri Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya kabiri, twabateguriye amafoto amwe y’uko byari muri PGGSS ya mbere. Photos: Plaisir Muzogeye UM– USEKE.COM Irambuye
Umusaza Sentore Athanase yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki 21 Werurwe mu bitaro bya Fortis Hospital byo mujyi wa Mumbai mu Ubuhinde. Mzehe Sentore wavutse mu 1934, yazize indwara y’umwijima yamufatanyije n’izabukuru, yavurirwaga mu buhinde kuva tariki 7 Mutarama uyu mwaka. Sentore yitabye Imana mu gihe byavugwaga ko yorohewe ndetse azataha mu mpera z’uku […]Irambuye
Ally Soudi wamamaye cyane muri ShowBiz mu Rwanda, kubera akazi akora k’ubunyamakuru kuri Radio Isango Star, kuba MC mu birori bitandukanye, ndetse akongera ho ko ari n’umuhanzi muri rusange, yashakanye na Umwiza Carine tariki ya 19/11/2011. Inkuru nziza kuri uyu muryango wa Ally Soudi ndetse n’umufashawe Umwiza Carine nuko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru […]Irambuye
Mu bahanzi 20 bari mu irushanwa ryateguwe na Bralirwa – Primus Guma Guma Super Star – ku nshuro yaryo ya kabiri, muri aba bahanzi bahatanwa haragaragara abahanzi 10 bavamo muri iki kiciro bityo hagasigara abandi icumi. Muri aba 20 batoranijwe buri umwe muri bo arahabwa igihembo kingana na amafaranga ibihumbi Magana atanu (500,000Rwf) kiswe WELCOME […]Irambuye
Kuwa gatanu tariki 9 Werurwe muri Sport View Hotel i Remera, nibwo hatangajwe ko Elizabeth IBYISHAKA ariwe Nyampinga mu bakobwa bo muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo ya RTUC. Raoul MUGWAEZA,25, we yatorewe kuba rudasumbwa mu bahungu bahatanaga. Iyi mihango yitabiriwe n’abantu benshi cyane, umushyitsi mukuru yari Ministre Mitali Protais, watangije iyi mihango abwira abakobwa bahatanaga ati: “ […]Irambuye
Nyuma y’uko irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryambere ryashimwe na rubanda rudatuye Kigali kuba ryarabegereje abahanzi bakunda, abategura iri rushanwa bakomeje kwizeza abakunzi b’iri rushanwa ko abahanzi bazongera bakabasanga mu rugo. Muri irushanwa ry’umwaka ushize, abahanzi bari batoranyijwe bazengurukijwe ahantu hagera kuri 11 mu gihugu bahiganwa, BRALIRWA ibinyujije muri Primus ndetse na East African […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Werurwe umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yasuye abitegura guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga n’umusore rudasumbwa muri Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’Ubukererugendo yitwa RTUC, mu myitozo yo kubigendera barimo. Bamwe mu bari kwitegura kuzahatana bari mu myitozo kuri Alpha Palace Hotel batangarije UM– USEKE.COM ko bifitiye ikizere cyo kuzahiga abandi igihe cy’amarushanwa nikigera. […]Irambuye