PGGSS mu ntara nta kizahinduka abahanzi bazabageraho
Nyuma y’uko irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryambere ryashimwe na rubanda rudatuye Kigali kuba ryarabegereje abahanzi bakunda, abategura iri rushanwa bakomeje kwizeza abakunzi b’iri rushanwa ko abahanzi bazongera bakabasanga mu rugo.
Muri irushanwa ry’umwaka ushize, abahanzi bari batoranyijwe bazengurukijwe ahantu hagera kuri 11 mu gihugu bahiganwa, BRALIRWA ibinyujije muri Primus ndetse na East African Promoters barashimangira ko nubu abatuye intara zose bazongera kwibonera aba bahanzi mu byitwa ‘Road Show’.
Kugeza ubu ariko, umuhanzi uzegukana PGGSS II ibihembo azegukana ntibiramenyekana. Tom Close waryegukanye umwaka ushize, yahemwe akayabo ka miliyoni esheshatu, ajyanwa muri Amerika kuririmbana na Sean Kingston, ndetse asinyana amasezerano y’ubufatanye y’umwaka wose na Bralirwa aho ubu ahabwa Miliyoni imwe buri kwezi kugeza mpera za 2012.
BByose hamwe ibihembo Tom Close, utagomba kugaruka muri iri rushanwa uyu mwaka bibarirwa muri gaciro ka Miliyoni hafi 20 z’amanyarwanda.
Uyu mwaka, ubu hari guhatana abahanzi 20, nabo bagomba gusigaramo 10 ari nabo bazajyanwa mu irushanwa nyirizina rizazengurka mu gihugu, aba icumi bari gutorwa hakoreshejwe telephone zigendanwa no ku rubuga rwa WWW.GUMAGUMASUPERSTAR.COM
Tariki 16 Werurwe amatora azasozwa, tariki 17 Werurwe saa yine z’ijoro kuri Television y’u Rwanda, Bralirwa na East African Promoters bazatangariza abanyarwanda bose abahanzi 10 bazahatana na 10 basezerewe.
Kuri uyu munsi kandi, nibwo hazatangazwa ibihembo bizegukanwa n’uwambere muri aba icumi banyuma. Biranugwanugwa ko byarenza agaciro ibyo Tom Close yegukanye ku nshuro ya mbere.
Iri rushanwa uyu mwaka, kubera impamvu zabo bwite abahanzi Kitoko,Miss Jojo na Mani Martin ntibitabiriye mu gihe bari mu batoranyijwe, basimbujwe abahanzi Jozy, Elion Victory na Nasson.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ok dutegereje abo bahanzi but bajye badukinira music iri live.kuko abacuranzi bokuzikora barahari.nahubundi ni bala.
UMUZIKI URI GUTERA IMBERE. ARIKO P_FLAY YARI YAKOZE UYU MWAKA PE.
Comments are closed.