Elizabeth IBYISHAKA na Raoul Mugwaneza nibo Miss & Mr RTUC
Kuwa gatanu tariki 9 Werurwe muri Sport View Hotel i Remera, nibwo hatangajwe ko Elizabeth IBYISHAKA ariwe Nyampinga mu bakobwa bo muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo ya RTUC. Raoul MUGWAEZA,25, we yatorewe kuba rudasumbwa mu bahungu bahatanaga.
Iyi mihango yitabiriwe n’abantu benshi cyane, umushyitsi mukuru yari Ministre Mitali Protais, watangije iyi mihango abwira abakobwa bahatanaga ati: “ Mwese muri beza ariko harimo ubaruta”
Nyuma y’imyiyereko mu gutambuka, ndetse no kubabaza ibibazo bitandukanye mu kureba ubumenyi bafite, IBYISHAKA Elizabeth yahawe n’inteko y’abatora, amajwi 76% aza imbere y’abandi bakobwa, naho MUGWANEZA Raoul agira amanota 80.6% bityo aba rudasumbwa wa RTUC.
Elizabeth na Raoul bahembwe amafaranga ibihumbi 250, Telephone za Samsung irimo ikarita yo guhamagara y’ibihumbi 10, ibikoresho bikorwa na Sulfo Industries, kurya muri Sportsview Hotel umwaka wose, kurara muri The Manor hotel iri i Nyarutarama ijoro rimwe, ndetse no kuba muri Gallery Hotel igihe cya mezi atatu.
Ababaye ibisonga bya mbere buri umwe yahembwe ibihumbi 150, ibisonga bya kabiri bihabwa buri wese ibihumbi 100 n’ibindi bihembo bitandukanye byatanzwe n’abaterankunga batandukanye. Buri muntu witababiriye irushanwa nawe akaba yagenewe ibihumbi 50.
Umuyobozi mukuru wa RTUC Callixte Kabera akaba ahawe igikombe cyo gushimirwa ubwitange bwe nk’indashyikirwa muri RTUC, ukuriye ishyirahamwe ry’amahoteli mu Rwanda akaba yahamagariye abanyeshuri ba RTUC kwita ku itangwa rya Service nziza anabifuriza amahirwe ku isoko ry’umurimo.
Ministre Mitali mu ijambo rye, yashimiye RTUC igikorwa yateguye, kidafitiye akamaro RTUC gusa, ahubwo n’umuryango w’abanyarwanda muri rusange, dore ko hateganyijwe ibikorwa bifitiye akamaro abaturage bizakorwa n’abatowe n’abahatanaga.
Ministre Mitali, akaba kandi yahaye ikaze abatowe, kuzahatana mu gikorwa cya Miss RWANDA giteganyijwe tariki 24-24 Werurwe uyu mwaka.
Umwe mu bateguye iri rushanwa, Dr Higiro Jean Pierre, akaba n’umwe mu batangije itorwa ry’aba Miss nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi, yatangarije UM– USEKE.COM ko gutora Miss & Mr RTUC ari kimwe mu byo yabonye byagenze neza muri byinshi yagiye agira uruhare mu gutegura.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
umuseke team narinabuze amahoro ntarabona iyinkuru kurubuga rwacu dukunda kubera uburyo inkuru izayujuje ingingo zose zamara umuntu amatsiko. mais ije ikererewe…. keep it up guys you’re no 1
Ibibintu byakoranywe ubuswa!birahwihwiswako mister yagombaga kuba rutuku hanyuma uwatangazaga number zabatsinze aribeshya a vuga number yuriya whatowe,koko iyo aramuka avuzengonibeshye aba fauna barikumukubita nawe Kaaba abase eye nkumunyamakuru wumuprofessionel.ggusa muri rusange twe nkabanyeshuri ba rtuc byaradushimishije koko twarigutanga turban wife kagira miss wibihebyose(miss and mister 2009)
Aaah uriya mu type wa number9 arambeshye we.miss nubushera ndabona ameze nkabagabo
murakoze kandi mutugezaho inkuru kugihe kandi nziza ariko mugire akazi k’umwuga muttugezeho inkuru nyazo mwacuritse igisonga cya mbere n’icyakabiri muba mubeshye abatahigereye murakoze
yewe yewe knowless ukuntu ari mwiza sinarinzi ko afite ibihingikirane bya amenyo mu kanwa pe!murebe hejuru mu gisenge cya kanwa.
John uri fake nizere ko uri nk’umwana kuko ubaye mukuru byaba bibabaje gusebya umuntu bigeze aho cyane ko nawe niba amenyo yawe ari meza utayihaye!!!!!!!!!!
knowless azegere aba Dentistes bamutunganye.cg azabaze miss jojo aho yashyiriyemo iryinyo.
miss arajeshaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaamwabuze umwanawimyaka18
ok miss RTUC arashaje kandi ntazi kwisobanura,mumwigishe indimi,haaaaaa gusa yatumye aabagabo batarara mungo,munyereke amafoto yabafana bari bahari.
Ariko bene Adam ntibanyurwa koko none se iyo muvuze ngo
Miss arashaje muba mushingiye kuki? imyaka bari bafatiyeho se mwasanze ayirengeje cyangwa n’uko abo mwari muri inyuma ataribo batowe Big up sister abavugavuga ntibazareka kuvuga Songa mbereeee!!!
kuri uyo muhango abantu babiteguye harimo amaranga mutima nu buswa bwinshi ni gute kuko urabona na bantu bahembwe ko ara gaco ka bantu bagendana ninaho ibintu byose byapfiriye
buri wese abon ukwe ubwiza,uburyohe,impumuro,ni relatif gusa tranparence irakenewe mubyo dukora byose
Mwambabariye mugacika ku muco wo kubona ibibi usa. Knowless niba afite amenyo mabi niwe wiremye? Rwose mujye mufasha abana bacu bagire aho bagera aho kubaca intege. Inzara n’imishiha n’ibibazo biba byabarenze byose mukabona ari bibi! Umuntu umeze nkamwe aba ari ikibazo muri sosiyete!
Natangaye kubera knowless
BANO BANA BARACYEYE RWOSE ABABANEGURA UBWO MUBA MUFIT’IBINDI MUGAMIJE.BIEN
ko mbona Pacy yari yabunuje se yakwitwaye nkumubyeyi aka kanya ashaka kongera nta mubyeyi wambara ubusa nka turiya duhenure nonese yibagiwe ko yibarutse se umwana yamusizehe? ubwo rero yahise amujugunya ngo agiye kubyina aricya umuco wacu kabisa!!!!!!!!!!!