Digiqole ad

Amafoto – Abazahatanira kuba Miss RTUC barabigendera mu myitozo

Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Werurwe umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yasuye abitegura guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga n’umusore rudasumbwa muri Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’Ubukererugendo yitwa RTUC, mu myitozo yo kubigendera barimo.

Baritoza kuzabasha ingendo ya "Nyampinga"
Baritoza kuzabasha ingendo ya "Nyampinga"

Bamwe mu bari kwitegura kuzahatana bari mu myitozo kuri Alpha Palace Hotel batangarije UM– USEKE.COM ko bifitiye ikizere cyo kuzahiga abandi igihe cy’amarushanwa nikigera.

By’umwihariko ariko abahatana bose buri wese avuga ko azabasha gukora no guteza imbere ingingo yo gutanga service nziza iri mu nsanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti: “twiyubakemo umuco wo gutanga servisi nziza”

Umwe mu bahatanye ubwo iki gikorwa giheruka, ndetse akaba igisonga cya kabiri muri Miss RTUC 2010, Alpha Kagaga yari mu bamenyereza intambuko aba bitegura. Yatangaje ko abona iki gikorwa kiri gutegurwa neza kurenza ubushize.

Alpha Kagaga ariko yemeza ko kuba iki gikorwa cyarateguwe uyu mwaka ku nshuro ya kabiri, ari uko byagaragaye ko igikorwa cya mbere cyagize umusaruro mwiza ku muryango nyarwanda, no mu kumenyekanisha birenzeho Kaminuza ya RTUC.

Undi wigeze kuba Nyampinga wari aho ni Miss SFB 2011, Natasha Uwamahoro, wongeye gushimangira ko kuba Miss atari ubwiza gusa ahubwo ari ukuba intangarugero no kugira ruhare mu iterambere ry’ igihugu.

Natasha ubu uri mu mwuga wo kumurika imyambaro (Modeling) tumubajije uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu, yagize ati: “ njye uruhare rwanjye ndugaragariza mu guteza imbere umuco w’igihugu cyanjye

Aba basore biga muri RTUC baritoza kuzagendera kuba "Mr RTUC"
Aba basore biga muri RTUC baritoza kuzagendera kuba "Mr RTUC"

Abatowe ku nshuro ya mbere muri iki gikorwa bagaragaye mu bikorwa byo gufasha impfubyi n’ababana n’ubumuga, umuganda ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bya RTUC .

Akarusho kuri iyi nshuro ni uko hazatorwa n’umusore uhiga abandi (Mr RTUC), hakazaba kandi Miss&Mr RTUC week, icyumweru kizakorwamo ibikorwa  bifitiye igihugu akamaro n’umuryango nyarwanda muri Rusange bitandukanye bizakorwa n’aba basore n’inkumi.

Miss na Mr RTUC bazatorwa muri aba bahatana kuwa gatanu tariki 9 Weururwe muri Sport View Hotel.

Anny Mireille Rwirangira
Anny Mireille Rwirangira
Baritoza gutambuka nka "Nyampinga"
Baritoza gutambuka nka "Nyampinga"
 Uwineza Bona uri mu bahatana
Uwineza Bona uri mu bahatana
Rutuku Ally arahatanira kuba Mr RTUC
Rutuku Ally arahatanira kuba Mr RTUC
Mu myitozo
Mu myitozo
Cyuzuzo shekinah na  Yves buri wese arahatana mu kiciro cye
Cyuzuzo shekinah na Yves buri wese arahatana mu kiciro cye
Isingizwe M.Belyse
Isingizwe M.Belyse
Natasha wabaye Miss SFB 2011
Natasha wabaye Miss SFB 2011
Uyu nawe yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB yari yaje kureba imyiteguro
Uyu nawe yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB yari yaje kureba imyiteguro
 Martin Karenzi nawe arahatanira kuba Mr RTUC
Martin Karenzi nawe arahatanira kuba Mr RTUC
Michael Murenzi
Michael Murenzi
Umuyobozi w'abanyeshuri Daniel Komeza na  Alpha Kagaga wabaye Miss RTUC 2010
Umuyobozi w'abanyeshuri Daniel Komeza na Alpha Kagaga wabaye igisonga cya kabiri muri Miss RTUC 2010

 Daddy SADIKI RUBANGURA
 UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imburamukoro we!!!

    Njye mbona ibi akari kera bizorora ubunebwe mu rubyiruko dore ko n’abasore nta n’isoni basigaye bakora ubusa ngo bazatungwa “n’ingirwabwiza”

    Pupupupupupupupu!!!!!

    • Nanjye ntyo, ibi babyita korora abasongalele! Muzaba mureba ibi muri kaminuza twabyitaga ubudoge!

    • ubwiza ntaho buhuriye nibyo nshuti.reka abana bigeragereze nawe uzagerageze muburyo bukunogeye.chacun pour soi,Dieu pour tous.

    • ubwiza ntaho buhuriye nibyo nshuti.reka abana bigeragereze nawe uzagerageze muburyo bukunogeye.chacun pour soi,Dieu pour tous.kuvuga ntibibuza abakora ibyo bakora….courage bana bato

  • Ndumiwe peee!! mbega abahungu!! yiba arubwenge ahoho nabyemera ariko ubwiza 0%

  • nukuri ndabona ari beza!ni abanyarwanda na banyarwanda kazi!vraiment barabizi!

  • Kuvugisha ukuri nibyo bya mbere: Abo bakobwa ndabona atari beza ngeranyije n’abandi bahatanira amakamba yabanyampinga muzi univesities mu rda sinzi niba abeza bifashe! Abahungu bo ntakintu nabavugaho ni hatariiiiii ngusa ni abo bari kwitoza aribo beza kurusha abandi ntakundi

  • Umusazi yasomeje amase amaganga ati”ibitajyanye byitwa ibi”yewe nzaba ndora.

  • mbere yo kuvuga mujye mukaraga ururimi karindwi kandi mubanze munasobanuze what a miss or a mr is!!courage rata muzi icyo muharaniraaaaaaa

  • yVONE UKINA MU RUNANA NI UWUHE MURI BANO BAKOBWA(IZINA)

    • ni MUKASETI PACIFIQUE, ku ifoto ibanza iriho abakobwa babiri ni uw’iburyo, yambaye aga top gaciye amaboko cg dos nu.
      Tnx

  • ibi bihunngu bibona bizimarira iki koko? umugabo nyamugabo ntakora ibyo aadshoboye. si beza ni ukwirya no kwigerezaho gusa.

  • Ariko aba basore babuze icyo bakora ra????????? Umugabo ufite cash ntaba mubi

  • harya ibi byo bifasha iki mu iterambere ry`igihugu?

  • Mbega uburenganzira bw’umugore???? ndabona bahindutse ibicuruzwa bihendutse pe.

  • Umva wangu mujye mukora ibintu mwatekereza. Mwebwe muraduha abantu bambaye ubusa ntasoni? mwisubireho

  • hey,abantu wagirango niba agaciro k’ifaranga!!!ibise bimaze iki muri dvt y’igihugu

  • John ubwo usa ute kweli ntawe utakugaya wasanga ububi bwawe ari international nakugaye!!!!!!

  • aBANTU NTUTUGASEBANYE?ABA BANA BABATWAYE IKI?KO ARIGIHE CYABO .REKABAGIKORESHE UKO BASHAKA NUBURENGANZIRA BWABO,

    AHUBWO TURI BA NTAMUNOZA..

  • ibintu byose ko numva mubinenga , ntanama mwabagira.
    namwe muzagerageze.

  • kabisa ibi nabyo biranshimishije.

Comments are closed.

en_USEnglish