Umuhanzi Khizz yarangije Kaminuza ya KIST muri Computer Science
Uyu musore uzuzuza imyaka 24 tariki 12 Nzeri uyu mwaka, azwi cyane mu ndirimbo nk’Ifoto,Ndakunzwe,Paradise n’izindi, kuri uyu wa kane tariki 23, kimwe na bagenzi be bambaye umwenda w’abarangije ikiciro cya mbere cya Kaminuza ya KIST.
Khizz urangije amashuri ye mu gashami ka Computer Engineering and IT’, mu ijambo rye aho yari yateranyirije inshuti n’abavandimwe, yashimiye by’umwihariko umubyeyi we (nyina) ko yamufashije mu myigiriye kugeza arangije.
Yagize ati: “ Ntibyari byoroshye kwiga computer science, ukanakora muzika. Ariko ku bw’inshuti n’abavandimwe ndetse na Maman kimwe ndagitunganyije (kwiga)”
Uyu musore mu byishimo bye, yakomeje gushimira umubyeyo we asigaranye gusa, aho yagize ati: “ Maman anshyigikira muri byose, ndibuka ko ariwe muntu wambere wambajije uko ntorwa (gutora) mu marushanwa ya Salax Awards ari kuba”
Uyu mubyeyi wa Hategekimana Kizito (Khizz) akaba yamushyikirije impano ya Piano, umuhungu we watunguwe ayakirana ibyishimo byinshi.
Muri ibi birori hari kandi bagenzi be b’abahanzi bamenyerewe nka;
– Puff-G
– Danny Nanone,
– Olivis,
– Fayzo Pro Season 2
– Naason
– TNP,
– B-GUN n’abandi
Binny Relax
UM– USEKE.COM
0 Comment
congz
Gongz Musore!Muhanga irimo gutanga intiti nyinshi pe!
Comments are closed.