Digiqole ad

Gaby muri Uganda mu giterane cy’iminsi ine yatumiwemo

Nk’uko yabidutangarije umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ubu ari mu gihucu cya Uganda, aho yatumiwe n’abandi bahanzi batandukanye mu giterane cyo kuramya Imana kizamara iminsi ine, mu mugi wa Kampala. 

Gabi Kamanzi
Gaby Kamanzi ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Patient Bizimana

Urusengero World Mission Maranatha Church akaba arirwo rwateguye icyo giterane aho umushyitsi mukuru uzigisha ijambo ry’Imana ari John Gregory wo muri Uganda, afatanyije n’abandi bakozi b’Imana benshi batandukanye.

Iki giterane kikaba kigamije kwigisha abakristo icyo kuramya Imana no kuyihimbaza  aricyo nicyo bimarira umunntu mu buzima bwe bwa buri munsi, ndetse hakazabaho n’umwna wo kuramya Imana mu bikorwa no mundirimbo.

Gaby akaba ariwe muhanzi waturutse hanze ya Uganda, aho mu kuririmba azacurangirwa na Cubaka Justin umufasha akenshi na Guitar.

Umuziki wa Gospel mu Rwanda ugenda utera imbere buhoro buhoro nk’uko bamwe babitangaza, Gaby Kamanzi atumiwe kuririmba muri Uganda mu gihe Patient Bizimana ubu ari i Burundi aho yatumiwe mu giterane ku rusengero rwa Life Center i Bujumbura, naho Liliane Kabaganza uri gutegura alubumu ze 2 za’amashusho iyi Kinyarwanda niyi giswahili nawe akaba yatumiwe mu gihugu cya Tanzania.

Gaby Kamanzi niwe uheruka kwegukana igihembo cya Salax Award muri Gospel
Gaby Kamanzi niwe uheruka kwegukana igihembo cya Salax Award muri Gospel

Photos/Plaisir Muzogeye

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish