Digiqole ad

Sacha yaba atwite inda itari iya Nizzo wo muri Urban Boys

Isaro Sandrine umuhanzikazi uzwi ku izina rya Sacha Kat, nbyakunze kuvugwa ko ari umukunzi w’undi mukunzi uzwi nka Nizzo wo muri Urban Boys, uyu mukobwa ariko ubu biravugwa ko akuriwe ndetse agiye kwibaruka umwana utari uwa Nizzo.

Sacha yaba agiye kwibaruka umwana utari uwa Nizzo
Sacha yaba agiye kwibaruka umwana utari uwa Nizzo

Urukundo rwa Nizzo na Sacha rwagiye ruzamo ukutumvikana kwinshi nk’uko bamwe mu nshuti zabo bagiye babitangaza, ku buryo byageze aho bose bakajya batangaza ko batagikundana nyamara mu bitaramo bitandukanye ndetse no mu bindi birori ugasanga bafatanye agatoki ku kandi.

Uku kutumvikana ngo byaba byaraterwaga no kuba Nizzo hari igihe yafatwaga n’uburakari akaba yakubita Sacha, bityo umubano utangira kugenda uzamo igitotsi.

Mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wa Umuseke yahuraga na Sacha mu nzu izwi nka ‘Nakumatt’ iri mu Mujyi wa Kigali, yabonye koko ko uwo muhanzikazi afite indankuru, ashatse kuvugisha Sacha ntibyakunda kuko yihutaga.

Kugeza ubu biravugwa ko inda afite yaba atari iya Nizzo wo muri Urban Boys byari bizwi ko ariwe bakundana, ahubwo ngo n’iyundi musore ubu uri mu rukundo na Sacha.

Aha ni mbere gato yuko bahagarika urukundo Sacha na Nizzo
Aha ni mbere gato yuko bahagarika urukundo Sacha na Nizzo

Mu gihe twageragezaga kubaza Nizzo ku biri kuvugwa , telephone ye igendanwa ntiyashoboye gucamo.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu muco wo kubeshya ngo telephone zanze gucamo turawurambiwe mujye mutanga inkuru mufitiye gihamya (mwavuganye n’impande zombi) igihe ntayo mujye mutegereza muba mwirukaswa ni iki?aha niho haturuka kubeshya abasomyi ndetse ninaho haturuka gukemangwa kwanyu!!!!

  • Umugore n`ubyara ewana! Apfa kuba akuze kandi nta wamufashe ku ngufu cyangwa ngo amuhohotere.

  • Ibyo uvuze nu ukuri nanjye ndemeranwa nawe 100/100 @ mike 

  • ISOMO RIRI MURI IYI NKURU N’IRIHE KWELI?????????????? WASHAKAGA SE KUMENYESHA ABANTU KO SACHA ATWITE?????????????????????? CYANGWA NYA MUSORE HARI MISSION YAGUHAYE, NAKUMIRO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Sacha agiye gutanga umusaruro utubutse! Azasubireyo nta mahwa nzagushyira agakoma k’uburo komora mu nda y’abaybyeyi muzambwire umunsi yibarutse gusa wenda Nizzo azabona ku bunnyano nk’uwo byigeze gucamo,

  • uwo sacha ni uwahe? ubwose kuba atwite ni igitangaza yakoze, njye nkurikije ubushyuhe buri mu matako cyari igitangaza iyo ashyingirwa ataratewe iyo cyera twitaga ikinyendaro !!!!! mbabajwe nokuba nshomye ayamanjwe

  • Hari inkuru mba mbona nta line nabambia!! N’iyi irimo. Vie privee y’undi ikurya he?? Gutwita gukundana kwangana….

Comments are closed.

en_USEnglish