Digiqole ad

Kitty Joyce asanga kuririmba mu ndimi z’amahanga byagira aho bigeza abahanzi

Umuhanzikazi w’umunyarwanda uzwi ku izina rya Kitty Joyce, aratangaza ko abahanzi nyarwanda bashobora no kuririmba mu ndimi z’amahanga ariko baririmba ku muco nyarwanda.

Kitty Joyce umuhanzikazi nyarwanda ukunze gukora indirimbo ze mu rurimi rw'Icyongereza
Kitty Joyce umuhanzikazi nyarwanda ukunze gukora indirimbo ze mu rurimi rw’Icyongereza

Imwe mu mpamvu avuga ko indimi z’amahanga zikwiye gukoreshwa mu Rwanda, ni uko abahanzi bakwiye kwagura isoko rya muzika nyarwanda, bityo rero bikaba byatuma n’ibihugu bituranye n’u Rwanda birushaho kwiyumva mu bahanzi nyarwanda.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Kitty Joyce yagize ati “Abahanzi turacyafite akazi gakomeye ko kumenyekanisha muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Bityo nsanga tugiye tunakora mu ndimi z’amahanga ariko turirimba umuco nyarwanda byatuma muzika yo mu Rwanda yarushaho kwagura imbibi”.

Kitty Joyce amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri ebyiri ziri mu rurimi rw’icyongereza, izo ndirimbo harimo , ‘Coz I got you’ ndetse na ‘Why Why’, izo ndirimbo zombie akaba yarazikoreye mu nzu itunganya muzika izwi nka ‘Future Records’ ikorerwamo na Producer David.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • you’re right, as Rwandan musicians you should sing in language that most of people in world can hear what you’re singing.

  • you’re right.

Comments are closed.

en_USEnglish