Mu gitaramo cya Noheli cyo kuwa 24 Ukuboza muri Cathedrale St Etienne ya Eglise Episcopal au Rwanda mu Biryogo niho umukobwa w’imfura w’umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia yabatirijwe. Uyu mwana yabatijwe Ella Ineza, imbere y’imiryango n’inshuti z’uru rugo rwa Tom na Tricia. Mu muhango wo kubatiza uyu mwana hagaragaye kandi umuhanzi Knowless Butera, […]Irambuye
Yvan Buravani ni umuhanzi urimo kuzamuka cyane ugereranyije n’indirimbo afite zimaze kumenyekana. Kuri we abona u Rwanda rufite abahanzi benshi b’abahanga ahubwo bamwe batabona aho bigaragariza. Mu ndirimbo zigera kuri eshatu zirimo, Majunda, Bindimo, Urwo nkukunda, afatanyije na Uncle Austin bamwe mu bamaze kuzumva bemeza ko uyu muhanzi yitaweho yagira icyo ahindura ku iterambere rya […]Irambuye
Ku nshuro ya gatandatu irushanwa rya Miss Rwanda ribaye mu Rwanda, iimyiteguro n’imihindukire y’ibihembo igenda ihindura isura y’iri rushanwa rya Nyampinga. Ubu umukobwa uzegukana iryo rushanwa asabwa kuzesa imihigo azahiga yiyamamaza byamunanira bakamugaya akitwa ikigwari. Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu bayobozi b’ibigo byikorera ndetse n’abaterankunga b’iki gikorwa mu nama n’abanyamakuru yabaye kuri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, umuhanzi Danny Vumbi yataramiye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi y’i Mahama, mu rwego rwo kuzifuriza iminsi mikuru isoza umwaka myiza. Iyi gahunda yateguwe mu nkambi z’impunzi zitandukanye mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano (MIDIMAR) n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo kwifatanya […]Irambuye
Yitwa Issa Jamal Yoya afite imyaka 27, yavukiye mu Ntara ya Muyinga kuva tariki 02/05/2015 yahungiye mu Rwanda kubera ibibazo byavutse i Burundi, ubuzima bwa muzika kuri we bwarakomeje, avuga ko yibaza uko byari kumugendekera iyo ataza kuba yarahungiye mu Rwanda, kuko aha ngo yahabonye amahoro n’amahirwe yo gukomeza gukora no kubaho. Abakunze gutemberera mu […]Irambuye
Christopher umuhanzi mu njyana ya R&B mu Rwanda wakunzwe mu ndirimbo nyinshi z’urukundo zagiye zikundwa n’urubyiruko runini, avuga ko umwaka wa 2015 uri mu myaka itaramugendekeye neza nkuko yabyifuzaga. Ahubwo ngo yamaze gutegura 2016. Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba mu Rwanda, uyu muhanzi ntiyigeze agaragara mu bahanzi bakunzwe […]Irambuye
Mu buryo bwo kurushaho kwerekana uko umukino w’amagare mu Rwanda umaze gutera imbere, Social Mula ashobora kwerekeza muri Afurika y’Epfo gufatirayo amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Amagare’. Iyo ndirimbo ivuga byinshi ku mukino w’amagare umaze kubera mu Rwanda inshuro zigera kundwi (7) witwa ‘Tour du Rwanda’ ukegukanwa inshuro ebyiri n’abanyarwanda. Imwe mu mpamvu iyo ndirimbo […]Irambuye
Micyomyiza Susuri ni izina Senderi yise imbwa ye ubusanzwe iryo zina rifitwe na mugenzi we bahora bahanganye mu njyana ya Afrobeat witwa Micomyiza Prosper uzwi nka Mico The Best. Ikintu cyatangaje benshi bamenye iby’iyi nyarubwana ya Senderi yitiranywa n’umuhanzi mukeba. Izina ry’iyi mbwa ngo ryaba ryaratanzwe n’umuhanzi Amag The Black ari nawe Senderi yaciririyeho iyi […]Irambuye
Murenzi David umaze kumenyekana cyane ku izina rya Davidberg kubera ubufotozi ‘Photographer’, ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda bishyigikiye akazi akora nyuma yo gushyira hanze indirimbo ivuga kuri Nyina wamusize afite imyaka ine. Yamenyekanye muri muzika nka Peace Junior. Nyuma yo kubura umubyeyi we byaje gutuma yerekeza mu bufotozi kuko yabonaga ubuhanzi bugoye kuba hari icyo […]Irambuye
Umwali Neema Larissa wabaye Miss KIE mu mwaka wa 2012 akaza no kwitabira irushanwa rya Miss Supranational muri 2014 mu gihugu cya Pologne, yakoze ubukwe mu ibanga bubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Miss Neema yari amaze iminsi myinshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yanakoreye ubukwe n’umusore witwa Ngabo bari bamaze iminsi bari mu […]Irambuye