Ibyamamare byo mu Rwanda bishyigikiye ibikorwa bya Davidberg (Amafoto)
Murenzi David umaze kumenyekana cyane ku izina rya Davidberg kubera ubufotozi ‘Photographer’, ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda bishyigikiye akazi akora nyuma yo gushyira hanze indirimbo ivuga kuri Nyina wamusize afite imyaka ine.
Yamenyekanye muri muzika nka Peace Junior. Nyuma yo kubura umubyeyi we byaje gutuma yerekeza mu bufotozi kuko yabonaga ubuhanzi bugoye kuba hari icyo bwahita bumugezaho.
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘Urare aharyana’ ivuga byinshi yahuye nabyo akimara kubura umubyeyi we mu gihe nta muntu yari asigaranye wagombaga kumwitaho ku myaka mike yari afite.
Imwe mu mpamvu yatumye ahitamo kwifashisha bimwe mu byamamare byo mu Rwanda mu kumenyekanisha iyo indirimbo, ngo ni uko ariyo nzira yonyine yabonaga yatuma agera ku nzozi ze vuba.
Mu kiganiro na Umuseke yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze nyuma y’igihe kinini ntagaragara mu buhanzi. Gusa ibyo narimo bijyanye n’ubufotozi nibyo bimbeshejeho byanatumye mbona amikoro yo gukora iyi ndirimbo.
Gukoresha bimwe mu byamamare bikunzwe cyane mu Rwanda, niyo nzira gusa nabonaga ishobora gutuma iyo ndirimbo ivuga ubuzima bwanjye ku myaka ine yamenyekana.
Bityo nanarushaho gukangurira bamwe mu bana bagiye Babura ababyeyi babo akiri bato gukoresha imbaraga mu mirimo myinshi itandukanye kuko buri muntu agira umugisha we”.
Davidberg wamenyekanye muri muzika nka Peace Junior, yagiye akorana indirimbo n’abahanzi benshi mu Rwanda barimo Lil Ngabo,Allioni n’abandi mbere yo kujya mu bufotozi.
Umva iyo ndirimbo yise ‘Urare aharyana’ ishyigikiwe n’ibi byamamare byose.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=sAIe5pvzWSY” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
what is this finally?
David Berg ndabona akaze mu kwikorera marketing. Buriya se biriya byamamare yabonanye nabyo mu gihe kingana iki ko mbona iriya ndirimbo itaramara igihe kinini. Cyakora ibiri muri iyi nkuru bitandukanye n’ibyumvikana mu ndirimbo. Ndumva ashima papa we ndetse n’undi ushobora kuba ari undi mubyeyi yabonye yagize nyuma. Ikindi njye namwiyumviye kuri radio Magic FM mu kiganiro yagiranye na Anita Pendo abivuga atyo. Nubwo yabuze maman akiri muto, avuga ko yasigaranye papa we w’umunyamakuru ngo kuko akiri muto yabonaga amafoto menshi ndetse akaba afite menshi yafotowe ari umwana. Ikindi yavuze nuko ngo akunda umuziki cyane, ngo ibi akaba abimaranye igihe kinini.
Yeah bro, David Berg nanjye ndamuzi, ni mukuru w’inshuti yanjye Ivan Scott wigeze kuba Mr APACOPE na papa wabo ndamuzi. Mperuka yiga mu rugunga. Umunyamakuru yaribeshye gato ariko yaranakoze cyane kubwira amakuru y’uyu musore.
Indirimbo iteye agahinda ariko inatanga icyizere cyo kubaho no kwibeshaho. Congs DavidBerg. No kugera kuri ibyo byamamare ubwabyo njye ndasanga ari ukwigirira icyizere.
ibyamamare in what ? You really need to give more clarification :
NI MU MIYOBORERE MYIZA NKA HE
NI MU BUKUNGU NKA DONARD KABERUKA
UBUBANYI N` AMAHANGA NKA MUSHINKI WACU
MU BUTWARI NKA RWIGEMA
MU GUKORERA IMANA NKA MPYISI
birakwiye ko musobanura neza abo bahungu n` abakobwa mwavuze hejuru muti ni :
MU MIKINO NKA RUTIKANGA FERDINA
MU G– USETSA NKA SENDERI
MU ITANGAZAMAKURU NKA BIKABYO ORIGINAL
MU BUDASOBANUKA NKA BABOU J
mu BUHANUZI NK` INTUMWA ……..G`..
ITC sinon hari igihe nunva muvuze ngo umuntu ni ikirangirire ngasanga ubajije population imuzi mu gihugu yarutwa n` abatoye “oya“ muri Referandum . OYA OYA OYA OYA , MUJYE MUVUGA KO ARI ABARIRIMBWI BABABYINNYI ETC KUMKO SI N` ABAHANZI HAHANZE RUGAMBA
ikingenzi n’uko abo wabonye ku mafoto bose wasanze nta n’umwe utazi, ibyo nabyo ni ukwamamara (kandi ubajije ibyo wigiza nkana kuko uziko bose bazwi mu Rwanda nubwo twaba tutabakunda kimwe cg bose). Wowe se urazwi? wapi ngicyo rero icyo bita kwamamara ntabwo bavuze IBIHANGANGE MURI…. ni ukwamamara gusa, mujye musobanukirwa ikinyarwanda
Comments are closed.