*Kutaza kw’iyi kipe yo muri Congo byahinduye uko imikino y’irushanwa yari iteguyeho gato. Irushanwa rya AS Kigali rikomeje kuzamo impinduka, SM Sanga Balende yo muri DR Congo na yo yananiwe kugera mu Rwanda, yasimbujwe Sunrise FC y’i Nyagatare. Kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2016, nibwo irushanwa ryateguwe n’umujyi wa Kigali, ‘AS Kigali Pre-Season […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura igikombe kibanziriza Shampiyona cyateguwe n’Umujyi wa Kigali. Kwizera Pierrot uri i Burundi ntiyakoranye imyotozo na bagenzi be, ariko azakina umukino wa Police FC. Kuri uyu wa kane tariki 08 Nzeri 2016, mu Rwanda aharatangira igikombe gihuza amakipe umunani, yo mu Rwanda no muri DR […]Irambuye
Umukino ufungura irushanwa ‘AS Kigali PreSeason Tournament 2016’, uzahuza Vita Club yo muri DR Congo na AS Kigali. Nubwo hari abakinnyi Eric Nshimiyimana abura, ariko ngo ntatewe ubwoba n’uyu mukino. Kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2016 kuri Stade ya Kigali, hazabera imikino ibiri, yo gufungura irushanwa ryateguwe n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali Pre-Season […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore iri mu myitozo yitegura CECAFA y’abagore izaba hagati ya tariki 11 na 20 Nzeri 2016, i Jinja muri Uganda intego ngo ni ukuyegukana. Iyi kipe ariko yari imaze imyaka ibiri nta mikino ikina. Abakobwa 26 bataniye umwiherero n’imyitozo iyobowe n’umutoza umenyerewe mu mupira w’amaguru w’abagore, Grace Nyinawumuntu, wungirijwe na Sosthene Habimana […]Irambuye
Umupira w’amaguru mu bagore mu Rwanda nturatera imbere ngo umenyekane ugereranyije no mu bagabo. Gusa ngo hari ikizere ko mu myaka iri imbere hari icyahinduka, kuko batangiye gushaka abana bato, bagaragaza impano. Abagore mu Rwanda baratera imbere mu zindi nzego z’ubuzima, ariko mu mikino, by’umwihariko umupira w’amaguru bigaragara ko bakiri inyuma cyane. Amavubi y’abagore aheruka […]Irambuye
Patrick Nshizirungu w’imyaka 17 watoranyijwe kwitabira umwiherero w’umukino wa basketball muri Angola awuvuyemo, aravuga ko yigiyeyo byinshi. Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball ku Isi (FIBA), n’Ishyirahamwe ry’abanya-Africa bakinnye muri shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa) bateguye umwiherero w’abatarengeje imyaka 18, muri gahunda yiswe ‘Basketball Without Boarders’. Iyi gahunda igenda izenguruka isi, […]Irambuye
Kanyankore Yaounde wari uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya wa APR FC, agatoza imikino ya gisirikare gusa, ashobora kuba yahagaritswe kuri iyi mirimo. Tariki 26 Nyakanga 2016 nibwo APR FC yatangaje itsinda ry’abatoza bashya, barimo Kanyankore Gilbert bita Yaounde, wungirijwe na Yves Rwasamanzi, n’umutoza w’abanyezamu, Ibrahim Mugisha. Iri tsinda riyobowe na Kanyankore w’imyaka 62, ryatangiye akazi, bakina […]Irambuye
Ni ku nshuro ya mbere inteko rusange y’Ikipe ya Gicumbi FC iterana ikaba yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abakunzi b’iyi kipe, ari na bo bagiye kuyikurikirana bakayishakira ubushobozi nyuma yaho yari itunzwe n’Akarere ka Gicumbi. Inteko rusange yateranye kuri iki cyumweru hatangajwe ko Gicumbi FC yabonaga yafashwaga n’Akarere ariko ubu ikaba yeguriwe abaturage bazajya bishakamo miliyoni 120 […]Irambuye
Muri iki cyumweru mu Rwanda haratangira igikombe cyateguwe n’umujyi wa Kigali, gihuza amakipe umunani, arimo ayo mu Rwanda, n’ayo muri DR Congo. Umunsi wo gutangira gukina wimuwe. Byari biteganyi ko iri rushanwa ritangira gukinwa kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nzeri 2016. Ariko amakipe yo muri DR Congo yatumiwe kwitabira iri rushanwa, AS Vita, Dauphin Noir […]Irambuye
Amavubi y’u Rwanda yanganhyije na Black Stars 1-1, i Accra muri Ghana. Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana. Kapiteni Haruna Niyonzima abona iki ari igihe cya murumuna we ngo atangire kugaragara kurushaho. Kuwa gatandatu tariki 3 Nzeri 2016 kuri Accra Sports Stadium, Ghana yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku gitego cyatsinzwe na Samuel […]Irambuye