Basketball: Patrick Nshizirungu uvuye muri Angola, yahigiye byinshi
Patrick Nshizirungu w’imyaka 17 watoranyijwe kwitabira umwiherero w’umukino wa basketball muri Angola awuvuyemo, aravuga ko yigiyeyo byinshi.
Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball ku Isi (FIBA), n’Ishyirahamwe ry’abanya-Africa bakinnye muri shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa) bateguye umwiherero w’abatarengeje imyaka 18, muri gahunda yiswe ‘Basketball Without Boarders’.
Iyi gahunda igenda izenguruka isi, yatangira mu 2001 i Treviso Butaliyani.
Abakinnyi 2 300 bamaze kuyitabira mu mijyi n’ibihugu birenga 20 yabereyemo. Uyu mwaka, yabereye i Luanda muri Angola.
Bwa mbere mu mateka ya ‘Basketball Without Boarders’, u Rwanda rwatangiye gutumirwa.
U Rwanda rwahagarariwe na Patrick Nshizirungu wari mu ikipe y’igihugu U18 yabaye iya gatanu (5) mu gikombe cya Africa cyabereye mu Rwanda muri Nyakanga.
Uyu musore w’imyaka 17, yabwiye Umuseke ko yize byinshi muri iyi minsi yamaze muri Angola.
“Ibyo twigiye muri uriya mwiherero ni byinshi cyane. Umukino wacu usaba guhora wihugura, kandi hariya twigishwaga n’abatoza cyangwa abakinnyi bo muri NBA. Ni ibintu byadushimishije, kuko hari abo twahuye tukungurana ibitekerezo kandi dusanzwe tubafana.”-Patrick Nshizirungu
Uyu musore avuga ko bahawe n’amasomo yo kwirinda indwara z’ibyorezo zirimo na SIDA, kandi ngo ni byiza kuba yarahuye n’abo bari mu kigero kimwe cy’imyaka, baturutse hirya no hino muri Africa.
Iyi myitozo yatangiye tariki 31 Kanama igasozwa tariki 4 Nzeri 2016, yitabiriwe n’ibihangange bitandukanye, birimo umukinnyi wa Orlando Magic yo muri NBA, Bismack Biyombo uherutse i Kigali.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW