Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 2 badakina, Amavubi y’abagore ngo arashaka kuvana CECAFA muri Uganda

 Nyuma y’imyaka 2 badakina, Amavubi y’abagore ngo arashaka kuvana CECAFA muri Uganda

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore iri mu myitozo yitegura CECAFA y’abagore izaba hagati ya tariki 11 na 20 Nzeri 2016, i Jinja muri Uganda intego ngo ni ukuyegukana. Iyi kipe ariko yari imaze imyaka ibiri nta mikino ikina.

Uyu mukobwa arakora control y'umupira n'igituza
Uyu mukobwa arakora control y’umupira n’igituza

Abakobwa 26 bataniye umwiherero n’imyitozo iyobowe n’umutoza umenyerewe mu mupira w’amaguru w’abagore, Grace Nyinawumuntu, wungirijwe na Sosthene Habimana usanzwe ari umutoza wa Musanze FC, naho umutoza w’abanyezamu ni Maniraguha Jean Claude wa Police FC.

Iyi kipe iri kumwe na Tanzania na Ethiopia mu itsinda B, ngo ifite intego zo kwegukana CECAFA nk’uko Grace Nyinawumuntu ubatoza yabibwiye Umuseke.

Tumaze imyaka ibiri tudakina, birashoboka ko kumenyerana bitahita biza neza, biranashoboka ko abo tuzahangana baturusha inararibonye kuko nubwo twabatsindaga muri 2014, twari twarahagaze tudakina, ariko bo bakomeza kwitabira amarushanwa.

Gusa njye n’abakobwa banjye tuzajyana intego yo kwereka abatuyobora ko tutari ikipe idatanga umusaruro nkuko bivugwa, ko natwe dushobora kwitwara neza imbere y’amahanga tugahesha igihugu cyacu ishema, kandi trashaka gutwara iyi CECAFA ngo bose babone ko dushoboye natwe.” – Grace Nyinawumuntu

Amavubi y’abagore aheruka gukina tariki 8 Kamena 2014, ubwo banyagirwaga ibitego 8-0 n’ikipe y’igihugu ya Nigeria, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa.

Nyuma y’uyu mukino, Ministeri y’imikino yasabye ko iyi kipe y’igihugu yakurwaho, bagategura abana bazatanga umusaruro. Nyuma y’imyaka ibiri iyi kipe iragarutse, kandi ngo intego bajyenye muri CECAFA ngo ni ukwerekana ko nabo bashoboye.

Aya marushanwa azabera kuri stade ya Jinja muri Uganda azatangira ku cyumweru tariki 11 Nzeri, ariko Amavubi agakina umukino wa mbere na Tanzania kuwa mbere tariki 12 Nzeri 2016, bazahaguruka kuwa gatandatu tariki 10 Nzeri.

Abakinnyi 26 bagomba gutoranywamo 20 bazajya i Kampala ni;

Abanyezamu: Ingabire N. Judith (AS Kaigali), Nyinawumuntu Shamimu (Kamonyi Fc) and Uwizeyimana Helene (AS Kigali)

Ba Myugariro: Mukamana Clementine (AS Kigali), Maniraguha Louise (Les Lionnes), Umulisa Edith (AS Kigali), Mukantaganira Joseline (Kamonyi), Kayitesi Alodie (AS Kigali), Uwamahoro M. Claire (AS Kigali), Abimana Djamila (Kamonyi) and Nyiransanzabera Miliam (AS Kigali)

Abo hagati: Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali), Mukashema Albertine (Kamonyi,) Nyirahafashimana M. Jeanne (AS Kigali), Mukeshimana Janette (Kamonyi), Mwizerwa Francine (AS Kigali), Mukeshimana Dorothea (Kamonyi), Umwariwase Dudja (AS Kigali), Ntagisanimana Saida (AS Kigali), Uwamahirwe Chadia (AS Kigali) and Kalimba Alice (AS Kigali).

Ba Rutahizamu: Ibangarye Anne Marie (AS Kigali), Iradukunda Calixte (Kamonyi), Nibagwire Liberate (AS Kigali), Uwihirwe Kevine (Rambura) and Imanizabayo Florence (AS Kigali).

Abatoza : Head Coach Grace Nyinawumuntu, Sosthen Habimana (Assistant coach), Maniraguha Jean Claude (Goalkeepers’ coach)

Imyitozo bari gukora barashyiramo imbaraga kuko bari no guhatanira imyanya
Imyitozo bari gukora barashyiramo imbaraga kuko bari no guhatanira imyanya
Kalimba Alice usanzwe ukinira AS Kigali, ari mubo u Rwanda ruzagenderaho muri Uganda
Kalimba Alice usanzwe ukinira AS Kigali, ari mubo u Rwanda ruzagenderaho muri Uganda
Mukashema Albertine aragareageza gucenga Kayitesi Alodie mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri
Mukashema Albertine aragareageza gucenga Kayitesi Alodie mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri
Nibagwire Sifa Gloria wa AS Kigali, niwe kapiteni w'iyi kipe
Nibagwire Sifa Gloria wa AS Kigali, niwe kapiteni w’iyi kipe
Ni imyitozo yarebwe na DTN Hendrik Pieter de Jongh, na Felicite Rwemalika uyobora umupira w'abagore muri FERWAFA
Ni imyitozo yarebwe na DTN Hendrik Pieter de Jongh, na Felicite Rwemalika uyobora umupira w’abagore muri FERWAFA
Grace Nyinawumuntu na Sosthene Habimana bita Lumumba nibo batoza b'Amavubi y'abagore
Grace Nyinawumuntu na Sosthene Habimana bita Lumumba nibo batoza b’Amavubi y’abagore
Uyu mutoza umenyereye ruhago y'abagore araha abakinnyi be inama
Uyu mutoza umenyereye ruhago y’abagore araha abakinnyi be inama
Uhereye ibumoso, Grace Nyinawumuntu, Sosthen Habimana na Maniraguha Jean Claude nibo bazatoza Amavubi y'abaokobwa
Uhereye ibumoso, Grace Nyinawumuntu, Sosthen Habimana na Maniraguha Jean Claude nibo bazatoza Amavubi y’abaokobwa
Uwamahoro M. Claire (mushiki wa Mwemere Ngirinshuti) ufite umupira afite umuvuduko bigaragara
Uwamahoro M. Claire (mushiki wa Mwemere Ngirinshuti) ufite umupira afite umuvuduko bigaragara
Kalimba Alice atera ishoti rikomeye
Kalimba Alice atera ishoti rikomeye
Nyinawumuntu ati "intego ni ukuzana iyi CECAFA"
Nyinawumuntu ati “intego ni ukuzana iyi CECAFA”

Photo © R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ARIKO IYO BAVUGA NGO BARASHAKA GUHESHA ISHEMA IGIHUGU CYACU , IGIHE NIGERIYA YADUTSINDAGA 12 BWO BAHESHEJE IKI IGIHUGU CYACU? BAGABANYE KWITAKA BATARAKINA ABENSHI MURI ABO BAGORE BARI MURIYO KIPE MURI 2008 UBI C NTIBARAGIRA EXPERIENCE? urugero:juditte, shadia, saida nabandi ntibuka(MBISE ABAGORE KUKO HARIMO ABAFITE ABANA NUBWO NTABAGABO BAGIRA) ikindi buriya lumumba nugukunda akazi koko umuntu ufite licence A yungiriza umugore ufite c ya caf koko? rero na mashami ufite A yungirije jimmy utanafite na c? nkubxo uwo mupira wacu uraganahe koko? ntimubona ko ibyo nyakubahwa madame ministre yavugaga ko ntabatoza dufite aribyo

  • yewe ga Mana dusenga nukuri ukwiye gutabara ruhago nyarwanda itubakira kubushobozi ahubwo ikubakira ku marangamutima nawe ndebera utu dukoryo nako kata ziwubami :1.kuzana degaule udafite ubumenyi muti football ngirango umusaruro we mwarawubonye, 2.mashami kungiriza mulisa utagira licence nimwe yo gutoza, 3. sosthene kungiriza grace (ibi sugusugura ruhago yacu koko??) 4. wembo thoms winaniriwe (nta kgufu namba yifitiye) agasimbura mugisha gutoza abazamu mumavubi(uyu we ngo yakoze agashya gusinzira mbere ya matche muri ghana abakererezaho 30′).5.ruswa n’amarozi muri football yacu.6.degaule gufata umuganga twemera mu mavubi nka rutamu Patrick akajya kuvura abagore kandi harabaganga babagore rero ngonuko akina muri karibu . ubu c koko twazabona umusaruro tuwuvanyehe koko? uziko tuzakama n’ikimasa.

Comments are closed.

en_USEnglish