Rutahizamu wa AS Kigali Sebenani Emmanuel bita Crespo yigeze kuba ari we ikipe ya APR FC igenderaho ariko imyitarire mibi ntiyatuma ayirambamo. Ngo nicyo kintu yicuza mu buzima bwe. Imyaka ya 2008 kugera 2010 ni imyaka myiza kuri rutahizamu Sebanani Emmanuel bita Crespo, kuko yagiye muri APR FC avuye muri Musanze FC agashobora gutsinda ibitego […]Irambuye
Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa kane. Nubwo u Rwanda rutakinnye umukino n’umwe muri uku kwezi rwazamutse imyanya icyenda (9) ruva ku mwanya wa 101 ruba urwa 92. Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA itewe inkunga na Coca Cola, buri kwezi isohora urutonde rugaragaza iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu 211 biyigize. Uru rutonde […]Irambuye
Amakipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo ku mugabane w’Afurika (CAF Confederation Cup na CAF Champions League) yamaze gutombora ayo azakina na yo ku mikino yayo ya mbere. APR FC izahura na Zanaco yo muri Zambia naho Rayon Sport ihure na Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo. APR FC yamaze […]Irambuye
Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ngo yaba ishaka gusinyisha Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ akajya kuyifasha mu kibuga hagati. Migi ubu nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa muri AZAM muri Tanzania. Ikunyamakuru Nairobi News iravuga ko nyuma y’uko umunya-Uganda Khalid Aucho avuye muri Gor Mahia, bari gushaka undi mukinnyi ukina hagati ariko yugarira, umwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu mu Misiri harabera tombola y’amarushanwa ya CAF ahuza ama-clubs. Imikino u Rwanda ruzahagararirwamo na APR FC na Rayon sports yahinduriwe ishusho kandi abazitwara neza bazatsindira ibihembo byiyongereye hejuru ya 30%. Tariki 9 Ugushyingo 2016 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF ryasohoye itangozo ryemeza ko igiye kongera ibihembo mu marushanwa yose […]Irambuye
Ku gica munsi cyo kuri uyu wa kabiri, myugariro Mugabo Gabriel wahoze akinira Police FC ,yasinyiye Rayon Sports FC amasezerano y’imyaka ibiri. Mugabo Gabriel wubatse izina cyane ari muri Mukura VS, yasinyanye amasezerano na Perezida wa Rayon Sports FC Gacinya Chance Dennis. Yamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Mukura VS, aba umwe muri ba myugariro […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Mukura VS bwahagaritse umukinnyi wayo wo hagati Ally Niyonzima bamushinja imyitwarire mibi no guta akazi. Azamara ukwezi adakora imyitozo atanakina muri Mukura VS. Tariki 5 Ugushyingo 2016 nibwo umukinnyi wo hagati wa Mukura Victory Sport et Loisir Ally Niyonzima yavunitse mu mukino bakinnye na Kiyovu sports ku munsi wa kane wa shampiyona. Nyuma […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Muhire Kevin wa Rayon sports na Onesme Twizeriamana wa APR FC barajya kwivuriza muri Maroc. Bagombaga kujyana na Senyange Yvan wa Rayon Sports ariko we yabuze ibyangombwa by’inzira byatumye atagenda. Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi Senyange Yvan afite ikibazo cy’imvune yo mu ivi yatumye atarakinira Rayon sports aherutse gusinyira umukino n’umwe […]Irambuye
*Kambale Salita Gentil ni umugabo wubakanye n’Umunyarwandakazi, *Arangwa n’ikinyabupfura ngo ni cyo kimufasha kugera ku byo ageraho, *Yavuye muri Rayon Sports muri 2015 ariko ngo arakora cyane ngo azayisubiremo, *Yishimira ko yatowe nk’Umukinnyi w’Ukwezi muri Azam Rwanda Premier League, ndetse agahabwa igihembo cy’Umuseke. Kambale Salita Gentil ni umukinnyi wa kabiri utsindiye igihembo UM– USEKE Player […]Irambuye
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buhagaritse inkunda yabeshagaho ikipe ya Gicumbi FC ikina mu kiciro cya mbere, abakinnyi benshi n’umutoza bakagenda, abakunzi bayo barashinja ubuyobozi bw’Akarere gutererana ikipe yabo badaheruka no kubona kubera ko isigaye ikinira i Kigali. Abanyagicumbi kubera gukunda ikipe yabo biyemeje kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo itamanuka mu kiciro […]Irambuye