Digiqole ad

APR FC na Rayon ziratombola mu marushanwa ya CAF

 APR FC na Rayon ziratombola mu marushanwa ya CAF

Rayon sports iheruka mu marushanwa ya CAF muri 2015 isezererwa na Zamalek Sporting Club, uyu ni Fuadi Ndayisenga wari kapiteni wayo

Kuri uyu wa gatatu mu Misiri harabera tombola y’amarushanwa ya CAF ahuza ama-clubs. Imikino u Rwanda ruzahagararirwamo na APR FC na Rayon sports yahinduriwe ishusho kandi abazitwara neza bazatsindira ibihembo byiyongereye hejuru ya 30%.

APR FC umwaka ushize yasezerewe na Young Africans yo muri Tanzania
APR FC umwaka ushize yasezerewe na Young Africans yo muri Tanzania

Tariki 9 Ugushyingo 2016 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF ryasohoye itangozo ryemeza ko igiye kongera ibihembo mu marushanwa yose itegura harimo irihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘CAF champions league’ n’irihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo ‘CAF Confederations Cup’.

Umwanzuro wo kuzamura amafaranga y’ibihembo wafashwe nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye na sosiyete y’abafaransa icuruza ibikomoka kuri Peteroli ‘TOTAL’ yahaye CAF miliyari y’amadolari (arenga miliyoni 915 z’ama-euros).

Ibi byatumye aya marushanwa ategurwa na CAF ahindurirwa ishusho y’uko akinwa hagamijwe kuzamura umubare w’amakipe agera mu matsinda.

Uko  CAF champions league na CAF Confederations Cup zizakinwa uyu mwaka:

Amakipe azakina amajonjora y’ibanze azatangira azasabwa gusezerera amakipe abiri gusa ngo agere mu matsinda y’aya marushanwa, aho gusezera amakipe ane nk’uko byari bisanzwe.

Byakozwe kuko umubare w’amakipe agera mu matsinda wiyongereye ukava ku makipe umunani ukaba 16 agabanyije mu matsinda ane, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike ya 1/8 kizakinwa mu buryo bwo gukuranamo (knockout phase). Aha ikipe yabaye iya mbere mu itsinda izahabwa amahirwe yo kubanza hanze muri 1/8 yakire umukino wo kwishyura. Uwitwaye neza azakomeza gukuranamo mu byiciro bikurikiraho kugera ku mukino wa nyuma.

Rayon sports iheruka mu marushanwa ya CAF muri 2015 isezererwa na Zamalek Sporting Club, uyu ni Fuadi Ndayisenga wari kapiteni wayo
Rayon sports iheruka mu marushanwa ya CAF muri 2015 isezererwa na Zamalek Sporting Club, uyu ni Fuadi Ndayisenga wari kapiteni wayo

Ibihembo APR FC izahatanira muri CAF champions league;

Ikipe izashobora kugera mu matsinda ariko ntishobora kuza muri ebyiri za mbere bityo igahita isezererwa izahabwa ibihumbi 550, 000 by’amadolari, Ebyiri zizashobora gusoza amatsinda ziri imbere zikagera muri ¼ zizahabwa ibihumbi 650, 000 by’amadolari.

Ikipe enye zizagera muri ½ cya CAF champions league zizahembwa ibihumbi 875, 000 by’amadolari, ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma izahabwa miliyoni 1, 250, 000 U$D, naho ikipe izatwara igikombe izahembwa miliyoni 2, 500, 000 U$D.

Ibihembo Rayon sports izahatanira muri CAF Confederations Cup;

Ikipe izashobora kugera mu matsinda ariko ntishobora kuza muri ebyiri za mbere bityo igahita isezererwa izahabwa ibihumbi  275, 000 by’amadolari, Ebyiri zizashobora gusoza amatsinda ziri imbere zikagera muri ¼ zizahabwa ibihumbi 350, 000 by’amadolari.

Ikipe enye zizagera muri ½ cya CAF Confederations Cup zizahembwa ibihumbi 450, 000 by’amadolari, ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma izahabwa ibihumbi 625, 000 by’amadolari, naho ikipe izatwara igikombe izahembwa miliyoni 1, 250, 000U$D.

Tombola y’aya marushanwa ya CAF azaba hagati ya tariki 10 Gashyantare na 26 Ugushyingo 2017 iteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukuboza 2016, irabera i Cairo ku kicaro cya CAF.

APR FC umwaka ushize w’imikino yasezerewe na Young Africans ku ijonjora rya kabiri. Naho Rayon sports yaherukaga mu mikino ya CAF muri 2015 isezererwa na Zamalek Sporting Club yo mu Misiri ku ijonjora rya kabiri.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Amakipe yo mu rwanda abaye serious yatwara ku mafaranga yo mu matsinda bateguye neza kandi bagategura nabasifuzi ibyo muri africa namwe murabizi naho nibakora ibya costumer care bya hano bazisanga igihe cya abanyafrica cyarabasize??? Abandi bazi gutegura match naho twebwe tugasigara mukwakira abashitsi gusa?? Ese ninde ubihomberamo??? Gadenyi ni tekenika izarya kuma dolari

Comments are closed.

en_USEnglish