Digiqole ad

Menya Kambale Gentil umukinnyi mwiza w’Ukwezi muri Azam Rwanda Premier League

 Menya Kambale Gentil umukinnyi mwiza w’Ukwezi muri Azam Rwanda Premier League

Fidel HAVUGIYAREMYE umuyobozi wa Umuseke IT Ltd w’agateganyo ashyikiriza umukinnyi Kambale Salita Gentil ibahasha yagenewe

*Kambale Salita Gentil ni umugabo wubakanye n’Umunyarwandakazi,

*Arangwa n’ikinyabupfura ngo ni cyo kimufasha kugera ku byo ageraho,

*Yavuye muri Rayon Sports muri 2015 ariko ngo arakora cyane ngo azayisubiremo,

*Yishimira ko yatowe nk’Umukinnyi w’Ukwezi muri Azam Rwanda Premier League, ndetse agahabwa igihembo cy’Umuseke.

Kambale Salita Gentil ni umukinnyi wa kabiri utsindiye igihembo UM– USEKE Player of the Month, gitangwa muri Shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na Sosiyete ya AZAM (TV), ni nyuma y’umukinnyi Nahimana Shassir wagihawe tariki ya 10 Ugushyingo 2016.

Fidel HAVUGIYAREMYE umuyobozi wa Umuseke IT Ltd w’agateganyo ashyikiriza umukinnyi Kambale Salita Gentil ibahasha yagenewe

Kambale Salita Gentil, yaganiriye n’Umuseke atubwira uko yakiriye kuba ari we watowe nk’Umukinnyi w’Ukwezi, amateka yihariye afite mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’ubuzima bwe busanzwe.

Umuseke: Wakiriye ute kuba waratowe nk’Umukinnyi w’Ukwezi?

Kambale – Iki gihembo cyaranshimishije cyane, nishimiye kubona mpabwa igihembo nk’umukinnyi w’ukwezi. Ndashimira cyane Azam TV kubera ko idufasha gutera imbere, abantu bari hanze bamenya uko duhagaze, bakamenya uko dukina, nabasaba gukomeza gukora ibyo bakora, kandi iki gihembo ntewe ishema no kugihabwa, rwose bakoze cyane.

Umuseke: Wavuga iki ku gitekerezo Umuseke IT Ltd wazanye cyo guhemba umukinnyi w’Ukwezi mu Shampiyona Azam Rwanda Premier League?

Kambale – Shampiyona y’iki gihugu iragoye cyane, kandi irakomeye, kubera ko abakinnyi bava hano bakajya gukinira hanze bagira amahirwe yo kubanza mu kibuga mu makipe bagiyemo, kandi ugasanga baritwara neza, icyo nashimira iki gikorwa, gifasha abakinnyi gutera imbere, kandi cyongera agaciro kuri Shampiyona y’u Rwanda. Kubera ko abantu bari hanze bashobora kureba amashusho, bakareba video kuri youtube, bakamenya abakinnyi bahagaze neza muri Shampiyona, ndabishyigikiye, mbashimiye iki gitekerezo kizakomeze kizadufasha gutera imbere.

Umuseke: Intege (motivation) zo kwitwara neza ukongera kuba Kambale Salita Jentil wa kera wazivanye he?

Kambale – Naha ishimwe Imana ikimpaye ubuzima, ikimfasha guhumeka, kuko nkiva muri Rayon Sports nkajya muri Kiyovu Sports abantu baravugaga ngo Kambale,… ngo umupira we wasubiye hasi, ariko navuga ko umupira utajya usubira hasi ahubwo umuntu ni we ushobora kuzamura urwego rw’imikinire ye, cyangwa akarumanura.

“Iyo umuntu yitonze agashyira ubwonge ku murongo (se concentrer), mbere na mbere akumva inama z’abatoza, agakora imyitozo, akagira ikinyabupfura ashobora kugera kuri byose ashaka kugeraho.”

Icyo nshaka kuvuga, igihe navaga muri Kiyovu nagiye muri Zambia mu ikipe yitwa Nakambala Leopards nkina amezi atandatu amasezerano ararangira, nshaka gutaha mu Rwanda ariko mpageze nta kipe n’imwe mu nini yifuje ko nyikinira, nasanze Etincelles igiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri, baranyinginga ngo mbakinire, ndavuga ngo nta kibazo, bampa amafaranga make nemera gukina kuko narabishakaga, byasaga nko gutangirira ubuzima kuri zero, kuva muri Rayon Sports, Kiyovu, ukajya muri Etincelles.

Mu gifaransa baravuga ngo “Si tu veux avancer tu recules” (Iyo ushaka gutera intambwe imbere, usubira inyuma), ni byo nakoze, nakiniye Etincelles nkina imikino yo kwishyura ku bw’impuhwe z’Imana ikipe ntiyamanuka kandi ni jyewe warangije mfite ibitego byinshi (7), nyuma bansaba ko nongera gukina undi mwaka.

Nasinye muri Etincelles mfite intego yo kongera gukinira amakipe akomeye mu Rwand ari nayo mpamvu mfite ikinyabupfura cyane, numva inama z’abatoza, ibyo bambwira byose gukora ndabikora kandi bimpa umusaruro ku kibuga.

Umuseke: Urashaka gukinira amakipe akomeye?

Kambale – Icyo navuga byose birashoboka, niba witaye ku kazi kawe, ukaba ufite ikinyabupfura, ugakora ibyo bakubwira ushyiraho akawe.

Ndashaka kongera gukinira amakipe akomeye, ni ubuzima bwanjye, iyo nkora cyane ni uko nshaka gukina mu makipe akomeye mu Rwanda, Kenya, Tanzania, n’ahandi Imana izanjyana.

Umuseke: Uzagaruka muri Rayon Sports?

Kambale – Rayon Sports ni ikipe nkuru mu Rwanda, ni imwe mu makipe akunzwe cyane iyo uyikinamo ahantu hose bamenya ko uri umukinnyi wa Rayon Sports, kandi muri Rayon Sports si ugukina gusa bituma uyikinamo, gukinira Rayon Sports bisaba gukora kugira ngo wemeze abafana, ugomba kuba uteguye neza mu mutwe kugira ngo wemeze abafana.

N’uyu munsi abafana ba Rayon Sports barankunda kuko narabashimishije, icyo navuga ni uko byakongera kunshimisha ngarutse muri Rayon Sports nkashimisha abakunzi ba Rayon Sports kuko mfitemo abankunda benshi ni ngombwa ko nongera gusubira muri Rayon Sports nkakora ibidasanzwe.

Umuseke: Amateka yawe, Salita Kambale ni umwana wa kanga he?

Kambale – Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batatu, akurikirana n’umukobwa, mukuru we na we yakinnye umupira ariko ikinyabupfura kiba gike, umupira we urarangire, ni jyewe wafashe iyo nshingano kuko na ba marume babiri bakinnye umupira ariko baza gupfa barozwe kubera iyo mpamvu, rero umuryango wampaye inshingano yo gukomereza aho bari bageze.

Kambali Salita Gentil yavukiye i Kiwanja, ni mu masaha atatu uri mu modoka uvuye mu mujyi wa Goma, yahakiniye umupira ari umwana, ajya ahitwa Butembo nyuma y’uko se na nyina batari bakibana, ni bwo muri 2004 yagiye mu ikipe ya Kabasha yakinaga mu cyiciro cya mbere.

Muri 2009 yaje mu Rwanda afashijwe na se wakoraga mu ruganda rwa Supermatch, ajya muri Marines FC i Rubavu, icyo gihe yatsinze ibitego 9 nyuma umwaka wakurikiyeho atsinda ibitego 10 nyuma yo kugirwa na Captaine.

Muri 2011 yakiniye Kabasha na none y’i Goma, mu irushanwa ryarimo Vurunga FC, na Etincelles na Rayon Sports ni bwo umutoza (nyakwigendera) Jean Marie Ntagwabira yamuguze nyuma yo kubona ko yari yabagoye cyane amaze kubatsinda ibitego bibiri, mu mukino warangiye ari 2-1.

Uretse kuba Kambale Gentil yarakiniye mu makipe yo muri Quartier, i Butembo, ndetse agakina no mu ikpe yitwa Kalisimbi yo mu gace ka Kiwanja aho akomoka, uku ni ko yagiye akina:

2009-10: Marines
2011-2015 Rayon Sports
2015 Kiyovu (amezi ane) – Zambia muri Nakambala Leopards FC (amezi atandatu)
2016 Etincelles

Amwe mu magambo akomeye ku miterere yaranze Kambale Salita Gentil

“Nakinnye imikino ya quartier, narekaga ibiryo nkajya gukina, iyo abana twakinanaga batambonaga barababaraga, natsinze ibitego nkiri umwana.”

“Muri Kabasha nakoraga cyane, nubahaga igihe, bavuze saa cyenda, saa munani nabaga mpageze n’ubu umbwiye gahunda saa mbili, saa moya mba mpageze kubera ikinyabupfura, kuko nta kinyabupfura ufite ntacyo wageraho.”

Umuseke: Mufite imyaka ingahe, ese murubatse?

Kambale – Mfite imyaka 25, mfite abana babiri, nashakanye n’Umunyarwandakazi, ubukwe twabukoreye i Gisenyi, umwana w’imyura ni umukobwa afite imyaka itatu n’igice, umuto na we ni umukobwa afite umwaka n’igice.

Kambale Salita Gentil, yatsinze myugariro wa Espoir FC, Nyandwi Saddam, Umunyezamu wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric bita Bakame na Danny Usengimana rutahizamu wa Police FC.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nimwandike neza imyaka ni 35 kuko nk’uko abivuga, yatangiye gukina muri 2004 mu equipe ya Kabasha.

  • yavuze ko yatangiye gukina 2004 kugeza 2016 nimyaka 12 ubu afite 25 ans nukuvuga ko yatangiye gukina muri kabasha afite 13 ans kandi birashoboka. Mureke kumusebya ngo afite imyaka myinchi. Courage gentil kandi we anavuga ikinyarwanda neza adategwa bazamuhe nubwenegihugu urebe ko atazatsindira n’amavubi

Comments are closed.

en_USEnglish