UCI yatangaje urutonde rushya rugaragaza uko abakinnyi n’ibihugu birutanwa ku isi. Uza imbere mu banyarwanda ni Areruya Joseph wazamutse myanya 140 ubu ni uwa 277 ku isi, uwa kabiri muri Afurika. Urutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI ruyobowe n’umunya- Slovakia Peter Sagan akurikiwe na Chris Froome umwongereza watwaye Tour de France ebyiri ziheruka. Willem […]Irambuye
Imikino y’ibirarane iratangira gukinwa kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2017. Umukino ubimburira indi urahuza Amagaju FC na APR FC imaze iminsi ibiri icumbitse i Huye. Yannick Mukunzi ntabwo ari kumwe n’abandi kubera imvune. Nyuma yo gusezererwa na Zanaco FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu mpera z’icyumweru gishize, APR FC yakomeje […]Irambuye
Nyuma y’imikino ibiri ya CAF Confederations Cup, Rayon Sports isezereye Al Wau Salaam FC yo muri South Sudan ku giteranyo cy’ibitego 6-0 mu mikino yombi. Iminota 72 y’umukino wo kwishyura Rayon yayikinnye ari abakinnyi 10 ntibyayibuza gutsinda. Al Wau Salaam FC yakinnye umukino wo kwishyura wa TOTAL CAF Confederation Cup na imaze amasaha 20 gusa […]Irambuye
Umusore ukiri muto Areruya Joseph ubu ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Africa y’Epfo yegukanye umudari wa Bronse mu masiganwa Nyafurika ari kubera mu Misiri. Uyu munsi, Areruya Joseph na bagenzi be bahagarariye u Rwanda bahatanaga n’ibindi bihangange muri Africa mu gusiganwa nk’ikipe ku muhanda (road race). Areruya Joseph nubwo yabaye uwa gatandatu, yasoje […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu Zanaco FC yo muri Zambia itsinze APR FC 1-0 iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade Amahoro i Remera. Umukino ubanza wahuje APR FC na Zanaco FC mu mpera z’icyumweru gishize wabereye i Lusaka muri Zambia warangiye amakipe yombi anganya 0-0, byatumye umutoza […]Irambuye
APR FC irahura na Zanaco FC yo muri Zambia muri CAF Champions League. Abakinnyi 11 Jimmy Mulisa yahisemo kubanzamo harimo Maxime Sekamana wari umaze igihe yaravunitse. Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare kuri stade Amahoro saa 15:30 hateganyijwe umukino wo kwishyura w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League uhuza APR FC […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Cathia Uwamahoro yesheje umuhigo wo kumara amasaha 26 akina agapira ka Cricket, ni we mukobwa wa mbere ku Isi umaze iki gihe kingana gutyo akina Cricket ari ahantu hamwe muri “Case”. Iki gikorwa yagitangiye guhera ku isaha ya Saa mbili za mu gitondo ku wa Gatanu kuri Petit Stade […]Irambuye
*Amaze iminsi yitoza amasaha umunani ku munsi *Ngo asanzwe ari umunyembaraga kandi wigirira ikizere *Yatojwe na Eric usanzwe ufite umuhigo w’isi w’amasaha 51 akora ibi Cathia Uwamahoro muri iki gitondo yatangiye kugerageza kumara amasaha 26 mu nshundura akubita (batting) udupira twa Cricket maze akinjira mu gitabo cya Guiness World Records, nabishobora araba ariwe mugore wa […]Irambuye
Nyamata – Umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama muri shampiyona y’u Rwanda Danny Usengimana yahawe igihembo ‘UM– USEKE Player of the month’. Ni mbere y’umukino ikipe ya Police FC yatsinzwemo na Bugesera FC kuri uyu wa kane. Ku kibuga kiri mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera habereye umwe mu mikino ine y’umunsi 17 wa shampiyona […]Irambuye
Nyuma y’umukino wabayeho imvururu wabaye tariki 21/04/2014, abafana bamwe ba Rayon Sports barezwe mu Nkiko guteza imvururu, kwangiza bimwe mu bikoresho byo kuri stade n’imodoka y’umusifuzi no guhangana n’abashinzwe umutekano. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rumaze kwanzura ko abafana ba Rayon baregwa ibi byaha barengana. Umukino wari wahuje Rayon Sports na AS Kigali wabayeho imvururu, abaregwaga […]Irambuye