Digiqole ad

Ibirarane: APR FC irasura Amagaju FC idafite Yannick Mukunzi

 Ibirarane: APR FC irasura Amagaju FC idafite Yannick Mukunzi

Yannick Mukunzi ntakina n’Amagaju FC kuko yavunikiye muri CAF Champions League

Imikino y’ibirarane iratangira gukinwa kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2017. Umukino ubimburira indi urahuza Amagaju FC na APR FC imaze iminsi ibiri icumbitse i Huye. Yannick Mukunzi ntabwo ari kumwe n’abandi kubera imvune.

Yannick Mukunzi ntakina n'Amagaju FC kuko yavunikiye muri CAF CL
Yannick Mukunzi ntakina n’Amagaju FC kuko yavunikiye muri CAF Champions League

Nyuma yo gusezererwa na Zanaco FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu mpera z’icyumweru gishize, APR FC yakomeje urugendo rwo guhatanira kwisubi igikombe cya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.

Imikino ya shampiyona itarakiniwe igihe ku makipe yahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF iratangira gukinwa. APR FC ihura n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 16, imaze iminsi ibiri icumbitse inakorera imyitozo ku kibuga cy’ubwatsi murio Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Abakinnyi 20 bari kumwe na Jimmy Mulisa ntiharimo Yannick Mukunzi nkuko Umuseke wabitangarijwe na Kazungu Claver umuvugizi wa APR FC.

“Yannick Mukunzi yagize imvune mu kibero mu mukino APR FC iheruka gukina na Zanaco FC. Abaganga bemeje ko akwiye kuruhutswa ntakoreshwe mu mukino w’Amagaju FC. Biratanga umwanya ku bandi bakinnyi kandi intego ni ukwisubiza igikombe cya shampiyona.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere APR FC yakoze imyitozo nta mufana cyangwa umunyamakuru wemerewe kwinjira. Byatumye Jimmy Mulisa na Yves Rwasamanzi bafata umwanya wo kuganira n’abakinnyi no gukosora amakosa yakozwe umukinnyi ku wundi.

APR FC nitsinda irafata umwanya wa mbere by’agateganyo kuko irushwa amanota abiri na Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 36.

Abakinnyi 20 bitegura umukino w’Amagaju.

Emery Mvuyekure, Steven Ntaribi, Michel Rusheshangoga, Emmanuel Imanishimwe, Albert Ngabo, Eric Rutanga, Herve Rugwiro, Aimable Nsabimana, Nkinzingabo Faustin, Ngandu Omari, Nshimiyimana Amrani, Bizimana Djihad, Janvier Benedata, Sekamana Maxime 15.Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamar, Sibomana Patrick, Innocent Habyarimana, Twizerimana Onesme na Issa Bigirimana.

Roben NGABO

UM– USEKE  

1 Comment

  • Imbaraga mushyira mu myiherero iyaba arizo mwatsindishaga, nta kipe yakoramo.

Comments are closed.

en_USEnglish