Digiqole ad

Micomyiza Cisse ‘meneuse’ w‘umwaka muri Uganda, atunzwe na Basketball

 Micomyiza Cisse ‘meneuse’ w‘umwaka muri Uganda, atunzwe na Basketball

Mu gihe cy’ibiruhuko aba akora imyitozo wenyine, aha ni kuri Petit stade i Remera

Umunyarwandakazi Rosine Micomyiza yigira ubuntu muri Uganda Christian University kuko ari umukinnyi wa Basketball. Yabwiye Umuseke ko nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi uhiga abandi mu kuyobora umukino (meneuse) muri shampiyona ya Uganda, yishimye cyane kuko ubu atunzwe na Basketaball.

Yahembwe nka Meneuse w'umwaka muri Uganda
Yahembwe nka Meneuse w’umwaka muri Uganda

Basketball y’u Rwanda ikomeje gutera imbere izanazamura impano z’abakiri bato. Rosine Micomyiza bita Cisse ni imwe muri izo mpano yakoresheje neza amahirwe yahawe none ubu yiga kaminuza yishyurirwa na Basketaball.

Uyu mukobwa yavukiye i Kigali tariki 9 Gicurasi 1995 kuri Nyabagabo Jean d’Amour n’Umutesi Leonire. Gukina Basketaball yabitangiye yiga muwa gatatu w’ikiciro rusange kuri GS St Aloys Rwamagana. Aganira n’Umuseke kuri uyu wa kabiri yagize ati:

“Ubundi nakuze nikinira umupira w’amaguru. Sinarinzi ibya Basketball,  gusa aho nize i Rwamagana habaga ikipe y’ikigo yayo ariko ntayikurikirana. Rimwe bagiye gukina imikino ihuza amashuri baza batubwira ngo ikigo cyacu cyatsinzwe ibitego 95 kuri 32. Ndibaza nti ese umukino banyagirana ibitego bingana gutyo ni bwoko ki? Nagiye mu myitozo y’ikipe y’ikigo mu minsi yakurikiyeho, ngenda menya Basketball birangira umupira w’amaguru nywibagiwe.”

Amashuri yisumbuye Micomyiza yayakomereje muri APE Rugunga, ikigo cyamufashije kubona imikino myinshi y’amarushanwa kuko hari ikipe ikomeye muri 2012, Umwaka Moise Mutokambali (ubu utoza ikipe y’igihugu) yatangiye kumukurikiraniraho.

Afite imyaka 16 gusa uyu mukobwa yazamuwe mu kiciro cya mbere. Igihe yamaze muri APR BBC cyatumye impano ye igaragara cyane anafasha ikipe y’igihugu kuko yabaye umukinnyi wahize abandi (MVP) mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ry’abatarengeje imyaka 18 muri 2013.

Muri shampiyona y’u Rwanda y’abagore, uyu mwari bita ‘Cisse’ yabaye MVP 2014 na 2015. Yanitwaye neza mu mikino mpuzamahanga nk’irushanwa ry’akarere ka gatanu ryabereye i Mombassa muri Kenya muri 2014. Irushanwa ryamufunguriye amarembo ajya gukina hanze y’u Rwanda. Yakomeje avuga ati:

“Turi i Mombassa muri Zone 5 nibwo amakipe yo hanze yatangiye kunyegera ngo njye kuyakinira. Gusa benshi narabahakaniraga kuko nigaga muwa gatanu w’amashuri yisumbuye. Ikipe twaganiriye nkumva nshimishijwe n’ibyo banyemerera ni  Uganda Christian University Basketball club yahaje kuko yari yatwaye igikombe cya shampiyona muri Uganda”

Iyi kaminuza (UCU) yategereje ko Micomyiza arangiza kwiga amashuri yisumbuye bongera kumuhamagara ngo ajye i Kampala kwigira ubuntu muri iyi kaminuza (scholarship) anahabwa buri kimwe akenera mu buzima bwa buri munsi, ngo abakinire mu ikipe yabo ya Basketball. Buri mwaka yagombaga kuba yishyura miliyoni 2 300 000frw ariko ayatangirwa n’impano ye.

Kuva yagera muri iyi kipe 2015 batwaye ibikombe bya shampiyona bibiri, banitabira imikino y’akarere ka gatanu yabereye muri Tanzania muri 2016. Umwaka ushize w’imikino yitwaye neza cyne byatumye atorwa nk’umuyobozi w’umukino (meneuse) uhiga abandi muri shampiyona yose ya Uganda.

Micomyiza Rosine avuga ko shampiyona akinamo ubu iri ku rwego rwo hejuru kurusha iyo mu Rwanda.

“Ku ruhande rwa tekiniki mpora nshimira cyane Moise Mutokambali kuko navuye mu Rwanda mpagaze neza. Gusa hariya ho biratandukanye kuko haba ihangana ku myanya yo kubanza mu kibuga. Ikipe yacu ifite aba ‘meneuse’ bane bari ku rwego rwiza, bituma nkora cyane ngo ngumane umwanya wanjye. Ikindi abantu ba Uganda baturusha ni abafana. Hano hari icyahindutse mu bagabo ariko mu bagore nta bafana baba bahari. Bitandukanye na Uganda kuko ama stade ahora yuzuye. Iyo witwaye neza abantu baragukunda bakanabikwereka. Ndyoherwa cyane no gukina hariya.”

Uyu mukobwa w’imyaka 21 avuga ko hari andi makipe yo muri Uganda amurwanira gusa yirinda kubaha umwanya w’ibiganiro kuko atararangiza kwiga. Ubu ari mu mwaka wa kabiri yiga Business Administration (BBA). Intego ye ni ukugera no hanze ya Afurika nko muri Leta zunze ubumwe za America, aho ashobora kuminuza mu mashuri anateza imbere impano ye.

Ubu Basketball ni ubuzima bwe
Ubu Basketball ni ubuzima bwe
Micomyiza (ibumoso) yahesheje ikipe ye ibikombe bya shampiyona ya Uganda bibiri
Micomyiza (ibumoso) yahesheje ikipe ye ibikombe bya shampiyona ya Uganda bibiri
Mu gihe cy'ibiruhuko aba akora imyitozo wenyine, aha ni kuri Petit stade i Remera
Mu gihe cy’ibiruhuko aba akora imyitozo wenyine, aha ni kuri Petit stade i Remera
Ararwanirwa n'amakipe atandukanye muri Uganda ariko ngo UCU abona imunyuze kuko ari umuneyshuri
Ararwanirwa n’amakipe atandukanye muri Uganda ariko ngo UCU abona imunyuze kuko ari umuneyshuri
Kugera ku ntego ze azi ko bimusaba gukora cyane
Kugera ku ntego ze azi ko bimusaba gukora cyane

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • courage mukobwa muto

  • Bravo!!! Micomyiza Cisse , uri umwari ubereye u Rwanda. Uzakomeze muri uwo murongo mwiza wihaye maze ushobore kugera no ku rwego mpuzamahanga, bityo uzabe ishema ry’abakobwa b’u Rwanda. Ariko uzitonde!!!, kubera ko umaze kuba ikirangirire, hashobora kugira abagushuka, abo ntuzabahe urubuga.

  • congs komeza utere imbere wiheshe agaciro unagaheshe abakwibarutse utibagiwe n’igihugu cyawe komerezaho rwose turagushyigikiye werekane ko umwana wumukobwa ashoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish