Kami yizeye kwihimura kuri Uganda irimo benshi bakinanye
Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Werurwe 2017 saa 19h nibwo u Rwanda ruzakina na Uganda muri ½ cya Zone 5 iri kubera mu Misiri. Kami Kabange azahangana n’abakinnyi benshi bakinanye mu myaka itatu ishize, kandi yizeye intsinzi.
Ibi bihugu by’ibituranyi bigiye kongera guhura nyuma y’imyaka ibiri. Umukino uheruka u Rwanda rwatsinzwe na Uganda muri ½ cya Zone 5 rubura itike y’igikombe cya Afurika (Afro Basket2015), kuko aka karere kahagarariwe na Misiri na Uganda.
Ibintu byababaje abafana abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Gusa bibabaza kurushaho Kami Kabange umwe mubo Amavubi agenderaho, icyo gihe wakinaga muri City Oilers yo muri shampiyona ya Uganda.
Uyu mugabo wamaze imyaka itatu akina i Kampala yabwiye abanyamakuru icyo u Rwanda rusabwa gukora ngo rwihimure kuri Uganda. Yagize ati:
“Kwihimura kuri Uganda birashoboka. Biradusaba gukorera hamwe tukugarira nk’ikipe kuko abakinnyi babo ndabazi. Bafite ikipe nziza yiganjemo abakinnyi bazi kwiruka bituma bakina umukino wihuta. Gusa ntibiborohera gutera mu gakangara. Ntibatsinda amanota byoroshye rwose. Bibagora kurushaho iyo bahuye n’ikipe yugarira neza nk’ikipe. Icyo nsaba abatoza na bagenzi banjye dukinana ni ugufunga inzira bacamo badusatira. Nta kabuza tuzatsinda umukino kuko gutera mu gakangara si ibintu byabo.”
Ikipe y’igihugu ya Uganda bita ‘Silverbacks’ yageze muri ½ iyoboye itsinda ‘B’ ryari ririmo u Burundi na Somalia. Naho u Rwanda rwageze muri ½ rukomeje ari urwa kabiri mu itsinda ‘A’ ryayobowe na Misiri, naho South Sudan na Kenya zirasezererwa.
Roben NGABO
UM– USEKE