Basketball: Misiri yakiriye Zone 5 yatsinze u Rwanda 83-71
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe 2017 u Rwanda rwakinnye umukino wa kabiri wa Zone 5 iri kubera i Cairo mu Misiri. Rwatsinzwe n’iki gihugu cyakiriye amarushanwa amanota 83-71.
Uyu mukino wakinwe n’abakinnyi babiri biyongereye ku rutonde ikipe y’u Rwanda yahagurukanye mu Rwanda; Rwabigwi Adonis na Manzi Dan bakina muri Texas-RGV Vaqueros bamaze kumenyerana na bagenzi babo nubwo bageze i Cairo batinze, ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017.
U Rwanda rwarushijwe cyane mu gace ka mbere k’umukino kuko karagiye 25 kuri 10 y’u Rwanda.
Abasore nka; Ali Kubwimana Kazingufu, Shyaka Olivier, na Hagumintwari Steven bakinnye iminota myinshi y’agace ka kabiri bongereyemo imbaraga, ariko Misiri ikomeza kuyobora n’amanota 45 kuri 25 y’u Rwanda.
Mu gace ka gatatu ikipe ya Mutokambali Moise yagerageje kugarira neza bituma igabanya umubare w’amanota binjizwaga kuko binjijwemo amanota12 gusa. Agace karangiye Misiri ikiri imbere 57 kuri 43 y’u Rwanda.
Agace ka nyuma karimo ingufu nyinshi nta kipe ishaka gutakaza.
Amajwi y’abanyarwanda baba i Cairo bafanaga ikipe y’u Rwanda yumvikanaga kurusha abanya-Misiri bari mu rugo.
Byongereye ingufu abakinnyi kuko muri aka gace u Rwanda rwakoze amanota 28 Misiri yinjije 26.
Gusa umukino urangira u Rwanda rutsinzwe amanota 83 kuri 71.
Muri uyu mukino Shyaka Olivier yigaragaje cyane kuko yatsinze amanota 22 akurikiwe na Ali Kubwimana Kazingufu watsinze amanota icyenda (9), naho Kami Kabange atsinda umunani.
Kuri uyu wa gatatu saa 14:45 u Rwanda rurakina na South Sudan yo yatsinze Kenya amanota 68 kuri 66.
U Rwanda na S.Sudan bihanganiye umwanya wa kabiri mu itsinda riyobowe na Misiri yo imaze gutsinda imikino yayo ibiri.
Ikipe ya mbere n’iya kabiri muri iritsinda ririmo Kenya, Misiri, Rwanda na South Sudan nizo zizakomeza mu gice cya nyuma muri aya majonjora ya Zone V.
Ikipe ya mbere izava muri Zone V izajya mu marushanwa Nyafurika azabera muri Congo Brazzaville uyu mwaka.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW