Digiqole ad

Baraka Hussein yagizwe umutoza wungirije wa Etincelles FC, intego ni icy’Amahoro

 Baraka Hussein yagizwe umutoza wungirije wa Etincelles FC, intego ni icy’Amahoro

Baraka Hussein yasinye amasezerano y’imikino isigaye kuri shampiyona nk’umutoza wungirije muri Etincelles FC

Etincelles FC yabonye undi mutoza wungirije. Umunya-Tanzania Baraka Hussein azafatanya na Emmanuel Ruremesha usanzwe ari umutoza mukuru gushaka igikombe cy’amahoro nk’intego yabo.

Baraka Hussein yasinye amasezerano y'imikino isigaye kuri shampiyona nk'umutoza wungirije muri Etincelles FC
Baraka Hussein yasinye amasezerano y’imikino isigaye kuri shampiyona nk’umutoza wungirije muri Etincelles FC

Etincelles FC yari imaze amezi atatu idafite umutoza wungirije kuko Djabir Mutarambirwa wari usanzwe yarangije amasezerano ntiyongerwa.

Umutoza mukuru Emmanuel Ruremesha yabwiye Umuseke ko yasabye abayobozi be kumushakira umutoza wungirije byihuse niba bashaka ko agera ku ntego ze. Yagize ati:

“Naganiriye n’abayobozi. Twahisemo Baraka Hussein. Ni umutoza ufite inararibonye kuko amaze imyaka myinshi mu mupira. Yatoje amakipe atandukanye ari umutoza mukuru amenyereye gukorera ku gitutu. Ntekereza ko twahisemo neza. Byari ngombwa cyane ubu kuko dufite intego zo kurangiriza mu myanya irindwi ya mbere no gutwara igikombe cy’amahoro.”

Baraka Hussein agiye muri Etincelles FC nyuma yo kwirukanwa muri Gicumbi FC. Ikipe y’i Rubavu agiye kurwana no kuyigeza ku ntego kuko ubu iri ku mwanya wa munani muri shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League. ifite amanota 26.

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Wenda kurangiza ku mwanya wa karindwi muri AZAM Premier League birashoboka uretse ko bigoye cyane. Naho gutwara igikombe cy’amahoro byo rwose ni inzozi ntabwo ari intego! Ari abayobozi batanze iyi ntego ndetse n’abatoza bayemeye bose bazi ko babeshyanye kuko bidashoboka na gato….

  • hahaha numwanya wa karindwi ntibyashoboka mujye mubwizanya ukuri ubu se muri kuwakangahe? ntimuzongera gutsindwa se ? keretse mutsinze imijkino isigaye yose kdi ntibyashoboka ahubwo nimurwanire kutamanuka naho icyamahoro byo murarota ku manywa

Comments are closed.

en_USEnglish