Nyuma y’iminsi ibiri umukinnyi Fabrice Muamba aguye mu kibuga kubera ikibazo cy’umutima ku mukino wigikombe cya FA cup i White Hart Lane, ubu aka ari gukurikiranwa n’abaganga, undi mukinnyi w’umuhinde yaguye mu kibuga kuwa gatatu ariko we ahita yitaba Imana ubwo yakinaga umukino wa shampiyona yo mu Ubuhinde akaba yaguye mu majyepfo y’umujyi wa Bangarole. […]Irambuye
Kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 Werurwe 2012 ikipe y’igihugu y’Umukino wa Rugby mu Rwanda “Silverbacks” izafata indege yerekeza muri Hong Kong aho yatumiye mu marushanwa mpuzamahanga azahabera. Iryo rushanwa riba buri mwaka ryatumiwemo amakipe agera kuri 20. Umutozi w’ikipe Bwana Nsengiyumva Gerald akaba yemeza ko ikipe ihagaze neza abona izegukana intsinzi. Twibutse ko ubu ari inshuro […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu nibwo Tombola yo kumenya uko amakipe azahura muri ¼ cya champions league yabaye mu mujyi wa NYON muri Switzerland. Abafana bamwe bati twatomboye neza abandi bati twahuye nuruva gusenya. Dore uko amakipe yatomboranye, akaba ari nako azahura muri 1/4 Mu itsinda A: APOEL (Chypre) izahura na Real Madrid (Espagne) Mu itsinda […]Irambuye
Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda Prumus National Ligue, yari yongeye gukomeza kuri uyu wa gatatu. Umukino wasaga n’ukomeye ukaba wabereye kuri Stade Kamena I Huye aho ikipe ya Mukura Victory Sport yari yakiriye ikipe ya Rayon Sport, umukino warangiye amakipe aguye miswi 1-1. Umukino watunguranye ni umukino wabereye kuri Stade Regional I Nyamirambo, aho […]Irambuye
Kuri icyu cyumweru tariki 11 Werurwe, Police FC yanganyije na Rayon Sport ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampionat y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru. ibi byongereye urujijo ku ikipe izegukana igikombe mu minsi 9 isigaye. Nyuma y’aho ikipe ya Police yari yatsinzwe ku munsi wa 14, gutsinda uyu mukino byari kuyisubiza umwanya yambuwe […]Irambuye
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikiranye mu mupira w’amaguru ku Isi rutangazwa na FIFA buri kwezi, urwasohotse kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe, u Rwanda rwazamutse imyanya 3, rwavuye ku mwanya w’108 rugera ku mwanya w’105. Ni nyuma yo kwihagararaho imbere y’igihangange Nigeria, giheruka kunganyiriza 0-0 n’Amavubi i Nyamirambo kuri Stade de Kigali. Urutonde rw’isi […]Irambuye
Aya makipe yombi ari mu yahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiona y’umupira w’amaguru, kuri uyu wa gatatu ku munsi wa 14 wa shampionat yatsinzwe yombi. Kuri stade Amahoro, Isonga FC yashaka kwishyura APR FC nyuma y’iminsi 48 gusa bakinnye APR ikabatsinda 2-1. Uyu mukino warangiye APR ihuye n’akaga ko kwishyurwa n’aba bana b’Isonga ibitego […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Werurwe kuri stade Amahoro, ikipe ya APR FC nyuma yo gukora akazi yasabwaga ko gutsinda Tusker yo muri Kenya igitego 1-0, byatumye ikomeza muri 1/16 cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, guhura na Etoile Sportif du Sahel yo muri Tunisia ntabwo bizoroha nkuko umutoza Brandts wa APR abyemeza . Umuhollandi […]Irambuye
Ubwo yahagurukaga i Kigali yerekeza i Dar es Salaam mu mukino wo kwishyura ikipe ya Simba SC, Kiyovu Sport yahuye n’ibibazo byo gusigwa n’indege urugendo rurasubikwa, aho bikemukiye ikagerayo, nabwo ntibyagenze neza kuko Simba Sport Club yayisezereye ku ntsinzi y’ibitego 2-1 cya Kiyovu, kuri iki cyumweru. Wari umukino wakurikiraga uwo aya makipe yombi yanganyirije i […]Irambuye
Mu mukino ubanza wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2013, Amavubi yanganyirije 0 – 0 na Nigeria ku kibuga cy’i Nyamirambo aho yibwiraga ko yabonera amahirwe nko mu mikino iheruka y’ikipe y’igihugu. Mu mukino wari ufunze cyane, ndetse rwose utaryoheye ijisho ku mpande zombi, Nigeria y’ibikonyozi nka Yakubu Ayegbeni, Osaze […]Irambuye