Shampionat: Rayon Sport yanganyije na Police FC
Kuri icyu cyumweru tariki 11 Werurwe, Police FC yanganyije na Rayon Sport ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampionat y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru. ibi byongereye urujijo ku ikipe izegukana igikombe mu minsi 9 isigaye.
Nyuma y’aho ikipe ya Police yari yatsinzwe ku munsi wa 14, gutsinda uyu mukino byari kuyisubiza umwanya yambuwe na MukuraVS, ariko byarangiye igumye ku mwanya wa kabiri, Rayon sport nayo inanirwa guhigika APR ngo iyivane ku mwanya wa 3.
Mu mukino wari witabiriwe n’abantu benshi, bidatunguranye iyo Rayon yakinnye, ku munota wa 11 Jamal Mwiseneza wa Rayon yanyeganyeje inshundura abafana ba Rayon batangira kuririmba.
Ku munota wa 34 Hamis Cedric yatsinze igitego cyiza, mu gihe yari mu nguni (angle fermé) atera ishoti rica ku munyezamu wibwiraga ko agiye kugarurira ba rutahizamu (gutera centré).
Nyuma y’uko igice cya mbere kirangiye ari 2-0, umudiho n’ibyishimo byagaragaraga muri stade yose, mu igice cya kabiri ntibyakomeje bityo. Ku munota wa 63 umunya Brazil wa Police FC witwa Rivaldo yatsinze igitego cya mbere, imbeho itangira gutaha abafana ba Rayon.
Ba myugariro ba Rayon; Frank Makengo, Ndayisaba Floribert, Abouba Sibomana na Nizigiyimana Karim ntabwo bahagaze neza mu gice cya kabiri, kugeza ubwo ku munota wa 72 Kagere Meddy aciye mu rihumye Frank Makengo akamutsindana igitego bari kumwe.
Rayon yabonye ubundi buryo butandukanye bwo gutsinda. Ishoti rya Jamal ryafashe umutambiko, na Cedric wateye umutwe umupira ugaca ku ruhande, umupira waje kurangira amakipe yombi anganyije, abantu benshi bataha ubona bakonje, nk’ibisanzwe iyo Rayon yanganyije cyangwa yatsinzwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza Goran Kuponovic wa Police yatangaje ko ashimishijwe n’umusaruro w’uyu munsi kuko Rayon ari ikipe azi neza ko ikomeye.
Naho Jean Marie Ntagwabira utoza Rayon, we yemeje ko amakosa ya ba myugariro ariyo atumye atarara ku mwanya wa gatatu. Yongeyeho ko n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi yabigizemo uruhare.
“ Bokota Labama yanze gukina kandi yarakoze imyitozo yanyuma, Sina Jerome we ubu yasubiye i Congo atubeshya ngo ararwaye kandi twaramunyujije no mu cyuma tugasanga ntacyo arwaye, imyitwarire nk’iyi njyewe ntwabwo nayihanganira” Jean Marie Ntagwabira.
Usibye aba bakinnyi bombi Ntagwabira yabuze, avuga kandi ko kuba Nshimiyimana Iddy, Papy Kamanzi na Leandre Sekamana bari bafite amakarita abiri y’umuhondo byari imbogamizi kuko nta basimbura bahagije yari afite.
Imikino y’umunsi wa 15 uko irangiye yose
Kuwa gatandatu tariki 10 Werurwe
APR FC 2-0 AS Kigali (Stade de Kigali)
Kiyovu Sports 1-2 Marines FC (Stade Mumena)
Espoir FC 0-2 Mukura VS (Rusizi)
La Jeunesse yararuhutse
Ku cyumweru tariki 11 Werurwe
Isonga FC 1-0 Etincelles FC (Stade de Kigali)
Police FC 2-2 Rayon Sports (Stade Amahoro)
Nyanza FC 0-0 Amagaju FC (Nyanza)
Urutonde rw’agateganyo
NO TEAM P W D L F A GD PTs
01 MUKURA VS 15 10 3 2 20 10 10 33
02 POLICE FC 15 9 4 2 24 10 14 31
03 APR FC 14 8 3 3 24 14 10 27
04 RAYON S 14 7 5 2 25 15 10 26
05 KIYOVU S 13 6 4 3 17 14 3 22
06 ETINCELLES FC 14 4 7 3 15 13 2 19
07 ISONGA FC 14 5 4 5 14 16 -2 19
08 LA JEUNESSE 14 5 2 7 15 16 -1 17
09 MARINES FC 15 4 3 8 12 17 -5 15
10 AMAGAJU FC 15 4 2 8 12 21 -9 15
11 NYANZA FC 14 3 3 7 9 12 -3 13
12 AS KIGALI 14 3 3 8 10 21 -11 12
13 ESPOIR FC 13 1 3 9 9 24 -11 6
Hatangimana Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
Police ifite ikibazo cya ba myugariro, naho ubundi ikipe muyitege uyu mwaka nubwo bigoye kwemeza ikipe izatwara igikombe, amakipe yose yarakaniye.
Ariko ndushaho gushomishwa nikipe yitwa ISONGA, kuko iri gukora ibitangaza muri Ruhago y’u Rwanda.
Ndi umufana wa Rayon Sports kuburyo n’iyo yajya mu cyiciro cya cumi nayikurikira. Ariko ndambiwe ukuntu itangira indyohereza, igasoza imbihirije. Birutwa no gutangira imbihiriza, igasoza indyohereje kuko bimaze kuba akamenyero ko itamenya guhagarara kubitego yatsinze, bakayishyura kuburyo budasobanutse. Ni ukwisubiraho.
Isonga oyeeeeeeeeeeeee,izindi ntimukatubeshye kuko n’abakongomani abagande n’abarundi baba bahanganye.
Comments are closed.