Digiqole ad

Amavubi yananiwe gutsindira Nigeria i Nyamirambo

Mu mukino ubanza wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2013, Amavubi  yanganyirije 0 – 0 na Nigeria ku kibuga cy’i Nyamirambo aho yibwiraga ko yabonera amahirwe nko mu mikino iheruka y’ikipe y’igihugu.

Ikipe ya Nigeria yabanjemo
Ikipe ya Nigeria yabanjemo, abahagaze uhereye ibumoso: Etuhu Dickson, Osaze Odemwingie (inyuma ya nyezamu) Yakubu Ayegbeni, Taye Taiwo, Egwuekwe Azubuikena Joseph Yobo. Abunamye uhereye ibumoso: Vicent Enyama, Obi Joel, Uzoenyi Ejike, Musa Ahmed, Oboabona Itama.

Mu mukino wari ufunze cyane, ndetse rwose utaryoheye ijisho ku mpande zombi, Nigeria y’ibikonyozi nka Yakubu Ayegbeni, Osaze Odemwingie, Dickson Etuhu, Taye Taiwo, Joseph Yobo n’abandi nta mupira bari bitezweho bagaragaje, ndetse mu mukino wose nta buryo bufatika bahushije bagerageza gutsinda izamu rya Jean Claude Ndoli.

Amavubi, yari yizeye kwitwara neza i Nyamirambo nk’uko byayagendekeye ubwo yahatsindiraga 3-1 Maroc mu 2008, akahatsindira Uburundi 3-1 umwaka ushize, ndetse Amavubi U 17 akahabonera ticket yo kujya mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique, uyu munsi nta mahirwe Amavubi yahaboneye yo kuhatsindira igitego nko muri iyo mikino yo hambere aha.

Ku munota wa 12, Kagere Meddie yahushije uburyo bwari bwabazwe bwo gutsinda igitego ku mupira yari ahawe neza na Karekezi Olivier. Igice cya mbere cyarinze kirangira nta bundi buryo bufatika bugaragaye ku mpende zombi.

Umukino wari ufunze, ba rutahizamu Kagere Meddie bimwe icyuho na bamyugariro Taye Tiwo, Yobo na Azubwike Emmanuel. Yakubu na Odemwingie nabo babura icyo bakora imbere ya Bamuma Bercy, Mbuyu Twite na Iranzi bahagararaga neza. Bityo umupira mwishi uhera hagati abafana nabo bacika intege mu kogeza.

Mu gice cya kabiri, Bokota Labama yasimbuye Hussein Sibomana wakinaga hagati. Ibintu byahinduye isura, habonetse uburyo bubiri bwiza bwo gutsinda ariko Meddie Kagere na Daddy Birori amashoti bakayatera inyuma no hejuru y’izamu.

Bamwe mu bakinnyi b'Amavubi babanjemo
Bamwe mu bakinnyi b'Amavubi babanjemo uhereye i bumoso: Bamuma Bercy, Kagere Meddie, Iranzi JC, Daddy Birori, Kalisa Mao, Migi na Hussein. Abatagaragara ni Ndoli JC, Haruna N, Mbuyu Twite na Karekezi Olivier

Ku munora wa 86, nyuma yo guhererekanya neza bishingiye kuri Haruna Nyonzima, witwaye neza cyane kuri uyu mukino, Daddy Birori yabonye uburyo atera ishoti rikomeye umuzamu Vicent Enyama awohereza hanze. Ubu nibwo buryo bwa nyuma Amavubi yabonye umukino urinda urangira.

Stephen Keshi, umutoza wa Nigeria yatangaje ko kunganyiriza mu Rwanda atari bibi kuri we kuko tariki 15 Kanama mu mukino wo kwishyura yizeye ko Amavubi atazabacika muri Nigeria.

Naho Micho Milutin, umunyaserbia utoza Amavubi, yatangaje ko yababajwe n’uburyo bwabonetse bwo gutsinda ariko gushyira mu rushundura bikananirana. Yasobanuye kandi impamvu umukino utari uryoheye ijisho.

“ Iyo hagira ikipe yinjizwa igitego byari kuzaba umuzigo ukomeye mu mukino wo kwishyura. Kunganya ubusa ku busa ntibinshimishije, navuga ko abanya Nigeria bazareba umukino uryoshye kurusha uwo mubonye kuko tuzagenda tujyanywe no gutsinda nabo bashaka gutsinda, twese tuzafungura umukino. Bitandukanye n’uyu munsi ubwo twashakaga gutsinda ariko buri kipe yashyize imbaraga zikomeye mu kwirinda” ni ibyatangajwe na Mico Milutin.

Abafana b'amavubi bari babukereye
Abafana b'amavubi bari babukereye
Abafana bari bafite umurindi nubwo umukino wo utari ushyushye
Abafana bari bafite umurindi nubwo umukino wo utari ushyushye
Aba bari bavuye iwabo baje gushyigikira ikipe yabo
Aba bari bavuye iwabo baje gushyigikira ikipe yabo
Aba bahungu bari baje kureba Amavubi nabo/Photo Mutijima A Bernard
Aba bahungu bari baje kureba Amavubi nabo/Photo Mutijima A Bernard

Indi mikino yo gushaka ticket uko yagenze

Madagascar     0 – 4  Cape Verde
Burundi           0 – 2   Zimbabwe
Ethiopia           0 – 0     Benin
Tanzania          1 – 1   Mozambique
Seychelles       0 – 4    DR Congo
Chad   3 – 2      Malawi
Kenya  2 – 1     Togo
Congo 3 – 1    Uganda
Liberia 1 – 0    Namibia
Gambia 1 – 2   Algeria
Guinea-Bissau 0 – 1   Cameroon

Ambassaderi w'u Rwanda muri Nigeria Joeseph Habineza yasuhuje abanyacyubahiro anishimirwa n'abafana bari aho
Ambassaderi w'u Rwanda muri Nigeria Joeseph Habineza yasuhuje abanyacyubahiro anishimirwa n'abafana bari aho
Ku ntebe y'abasimbura uhereye ibumoso: Bonny Baingana, Salomon Nirisarike, Sina Jerome, Bokota Labama na Nshutinamagara Ismael
Ku ntebe y'abasimbura uhereye ibumoso: Bonny Baingana, Salomon Nirisarike, Sina Jerome, Bokota Labama na Nshutinamagara Ismael
Umutoza mukuru Micho Milutin n'abamwungirije Jean Marie Ntagwabira na Eric Nshimiyimana
Umutoza mukuru Micho Milutin n'abamwungirije Jean Marie Ntagwabira na Eric Nshimiyimana
Abayobozi b'umupira ku ruhande rw'u Rwanda na Nigeria mu gihe cyo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Abayobozi b'umupira ku ruhande rw'u Rwanda na Nigeria mu gihe cyo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Stade yari yakubise yuzuye
Stade yari yakubise yuzuye
Osaze Odemwingie wari wakaniye kugira icyo akora i Kigali yateye ku mupira inshuro nke kugeza asimbujwe akavamo ababaye cyane
Osaze Odemwingie wari wakaniye kugira icyo akora i Kigali yateye ku mupira inshuro nke kugeza asimbujwe akavamo ababaye cyane

Hagati ya Nigeria n’u Rwanda, ndetse no muri ziriya zindi zitabonye tiket yo kujya mu gikombe cya Africa 2012 ubu ziri guhatana, 16 zizatsinda zizahuzwa (na tombola) na ziriya 16 zakinnye igikombe cya Africa cy’ibihugu 2012, zikine umukino ubanza n’uwo kwishyura, 16 zizasigara nizo zizakina igikombe cya Africa cya 2013 muri Africa y’epfo.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • We are so sorry by the way!
    Ubwo nicyo Imana iba itarateguriye umuntu, but I am encouraging all rwandans to continue supporting our national team, may be next time we will be the winners, don’t worry! Really, you have done everything that you supposed todo but unfortunately it was not done like we hoped. Twese nk’abanyarwanda twihangane kubyabye ku team yacu kandi ibyiza birimbere.

  • well done Amavubi,nubwo mwabuze amahirwe ubundi umukino(intsinzi)yariy’uRwanda pe.

  • Reka sha this is what we call Philosophy”” Ibyiza birimbere”” it is the same like “” “”Mwihangane”” Until when? Imagine a National Team which is Incapable to win at home? and you hope that it will win out of Home? Impossible at all!!!
    Amavubi azajya ahora aturwaza umutima gusa gusa. Niba adashoboye babirukane bose, ahasigaye tujye twirebera za Volley Ball n’ibindi.

  • Vubi hi, ibyavuzwe mu bitekerezo byabanje ni byo. Gusa na we impungenge ufite zifite ishingiro, ariko umenye ko England yaraye itsindiwe i Wembley 3-2 na Netherland, Ubudage bwatsindiwe iwabwo na France 2-1. Amavubi rero ubutaha yakwikubita agashyi akesura ibihanganjye, thank you for your comment

  • AMAVUBI IMANA IYARI HAFI KDI NDIZERA KO AZATSINDA

Comments are closed.

en_USEnglish