Digiqole ad

Iby'urugendo rwa Kiyovu i Dar es Salaam rwatangiye nabi rurangira itsinzwe

Ubwo yahagurukaga i Kigali yerekeza i Dar es Salaam mu mukino wo kwishyura ikipe ya Simba SC, Kiyovu Sport yahuye n’ibibazo byo gusigwa n’indege urugendo rurasubikwa, aho bikemukiye ikagerayo, nabwo ntibyagenze neza kuko Simba Sport Club yayisezereye ku ntsinzi y’ibitego 2-1 cya Kiyovu, kuri iki cyumweru.

Kiyovu i Dar es Salaam mbere yo gukina na Simba tariki 4 Werurwe/photo Internet
Kiyovu i Dar es Salaam mbere yo gukina na Simba tariki 4 Werurwe/photo Internet

Wari umukino wakurikiraga uwo aya makipe yombi yanganyirije i Nyamirambo 1-1 mu ntangiriro za Gashyantare. Kuri Stade y’igihugu ya Tanzania, ikipe ya Simba ikaba yari yamaze kubona ibitego 2-0 mu gice cya mbere, byatsinzwe na Felix  Sunzu.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Kiyovu yabashije kubona igitego kimwe ku munota wa 70 cyatsinzwe na Nelly Mayanja, gusa umukino warangiye nta kindi gitego cyashoboraga gusezerera Simba  Kiyovu ibonye maze aba ariyo isezererwa ityo mu marushanwa ya CAF Confederation cup.

Iyi yari inshuro ya cyenda Kiyovu Sport iserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Muri izi nshuro, Kiyovu yarenze umutaru (ikiciro kibanza) inshuro imwe mu 2003 ubwo yasezereraga Kharthoum FC yo muri Soudan muri iyi mikino. Ariko ntiyarenze ikiciro cyakurikiragaho.

Ikipe ya Kiyovu biteganyijwe ko igaruka i Kigali kuri uyu wa kabiri saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Abakinnyi bajyanye na Kiyovu:

Pascal Dukuzeyezu
Simon Nyamugenda
Godfrey Katerega
Hussein Sibomana
Shyaka Jean
Djabil Mutarambirwa
Nelly Mayanja
Julius Bakkabulindi
Eric Serugaba (C)
Simon Okwi
Batte Shemiro
Alex Ngirimana
Ombeni  Wanyango
Maombi
Murengezi Rodriguez (Serenga Karume)
Djingo
Egide Rutayisire
Ndayishimiye Yusuf (Kabishi)

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ibi byose ningaruka zokudasohoka kenshi.
    bamenyereye kuva mubiryogo basohokera ku mumena gusa ntibazi ko indege igendera kugihe. hahahahahaha.

  • ko mutatubwira amakuru ya kiyovu ko yavuyemo itsinzwe 2kuri kimwe? Simba 2Kiyovu 1

Comments are closed.

en_USEnglish