Digiqole ad

Ingabo (APR FC) na Police FC zahuye n’uruva gusenya ku munsi wa 14 wa shampionat

Aya makipe yombi ari mu yahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiona y’umupira w’amaguru, kuri uyu wa gatatu ku munsi wa 14 wa shampionat yatsinzwe yombi.

Izi kipe zombi z'Ingabo na Police ubwo ziheruka guhura Iy'ingabo yatsinze iya Police 3-0/Photo File
Izi kipe zombi z'Ingabo na Police ubwo ziheruka guhura Iy'ingabo yatsinze iya Police 3-0/Photo File

Kuri stade Amahoro, Isonga FC yashaka kwishyura APR FC nyuma y’iminsi 48 gusa bakinnye APR ikabatsinda 2-1.

Uyu mukino warangiye APR ihuye n’akaga ko kwishyurwa n’aba bana b’Isonga ibitego 2-1,  nyamara ariyo yafunguye amazamu ku munota wa 31 ku ishoti rikomeye rya Olivier Karekezi.

Mu gice cya kabiri, Isonga yisubiyeho ihindura umukino, ndetse ibasha kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ndayisaba Hamidu, wavuye muri Sec Academy.

Ku munota wa 79 nibwo nyuma yo gucenga neza myugariro wa APR Alex Aveiro, Isaac Muganza w’Isonga, nawe wavuye muri Sec Academy, yarekuye ishoti mu metero nka 28 umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc wa APR ntiyabasha kuwugeraho kiba icya kabiri ari nako umukino warangiye.

Naho Police yo yahuye n’akaga ko gutsindirwa i Nyanza na Nyanza FC ibitego 2-0, igitego cya mbere cyayo cyatsinzwe na Rucogoza Aimable, wahoze muri Rayon Sport ubu akaba ari myugariro wa Nyanza FC, ku mutwe yateye umupira uvuye muri Corner.

Ikipe ya Police ikaba yabuze uburyo bwinshi ndetse Kagere Meddy yahushije penalty ku munota wa 15 w’igice cya mbere. Mbere y’uko umukino urangira, mukavuyo kabereye imbere y’izamu rya Police havutse igitego cya kabiri cya Nyanza.

Gutsindwa kw’ibi bihangange by’amakipe y’Ingabo na Police, kwatumye Mukura VS yitwaye neza imbere ya La Jeunesse iyitsinda 1-0, inganya amanota 30 na Police ikiri iya mbere kuko izigamye ibitego 14 mukura yo ikazigama 8 gusa.

Imikino yabaye kuri uyu wa kane tariki 7 Werurwe;

Isonga FC 2-1 APR FC (Stade Amahoro)  (Ndayisaba Hamidu, Isaac Muganza – Olivier Karekezi)

La Jeunesse 0-1 Mukura VS (Stade de Kigali)  (Sebanani Emmanuel bita Crespo)

Amagaju FC 2-0 Etincelles FC (Nyamagabe)  (Ndikumana Francois, Moussa Masumbuko)

Nyanza FC 2-0 Police FC (Nyanza)  (Rucogoza Aimable alias Mambo)

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • burya koko na nyina w’undi abyara umukobwa

  • iyi nkuru iranshimishije kabisa!! isonga ndayikunda cyane, ahubwo iyaba yazishyuiye na Polisi, bariya bana bamaze kugira experience ahubwo mubitege!

  • Bravo les garcons.

  • Isonga oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,ndishimye peeeeeeeeeeeeee,burya mu Rwanda nta kipe y’akana ihari ikipe yose yagombye kujya mu kibuga ishaka amanota gusa ntagusuzugura ikipe .Ndibuka abatypes ba APR bavuga Rayon ngo ni nyakaitsi bakirengagiza ko byose bishoboka muri ruhago.Aba basore bravo kd courage .Apr nayo pole,Rayon komeza uzamukeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

  • ahaa nyamara batsinda rayon amagambo yabaye menshi bajye bemera ko byose bishoboka

  • APR ifite amafaranga ni ikpe ikomeye ifite organisation…….. Pole wa kipe we urambabaje. Oye ba breziliens oyeeeeeeeeee bikombe. Harakabaho FERWAFA ikoresha ukuri itabogamye. Najo ngo batangiye kuyisifurira nabi, Koko se? Vive le Rwanda. Imbere ni heza. Mzee kijana amavugurura watangiye agere hose rda=paradise in 2020

  • Isonga yashije umutumba kuko APR yubu wapi irambeshya

  • kabisa uvuze ukuri byose birashoboka kandi erega ababana ni aba techniciens bafite ahaza heza!

Comments are closed.

en_USEnglish