Mu gihe igihe kigura n’igurisha cyarangiye ejo hashize (kuwa 20 Mutarama) ikipe ya Police FC iguze abakinnyi batatu mu rwego rwo gukomeza ikipe yabo kugirango iharanire nayo kuzegukana igikombe cya shampiyona. Kongeraho Sina Jerome biracyari mu rujijo. Amakuru avugwa muri Police FC ubu ni uko rutahizamu Sina Jerome yamaze gusinyira iyi kipe kuyikinira imyaka ibiri, […]Irambuye
Abakinnyi babiri b’Abafaransa Karim Benzema na Frank Ribery ubu bari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa ko basambanyije umwana w’umukobwa muto aha hari mu mwaka wa 2010, ariko urubanza rwari rwarasubitswe ubu rukaba rwasubukuwe aho aba basore bagomba kwitaba urukiko. Frank Ribery na Benzema bashinjwa kuba baragiranye imibonano mpuzabitsina n’umukobwa muto Zahia utagejeje ku myaka […]Irambuye
Ku munsi wa 14 wa shampiyona amakipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports byitwaye neza mu mikino yabaye mu mpera z’icyi cyumweru aho Kiyovu yatsinze Musanze FC ibitego bitandatu ku busa naho Rayon Sports igatsinda Gicumbi FC ibitego bibiri ku busa. Mu mukino wayihuje na Musanze FC ukabera kuri Stade ya Mumena, Kiyovu yatangiranye ishyaka […]Irambuye
Ikipe ya Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun, inafite igikombe cya shampionat yaho, kuwa gatanu nimugoroba yasinyishije umufaransa Didier Gomes da Rosa nk’umutoza wayo mushya. Uyu mugabo uherutse gusezera muri Rayon Sports yo mu Rwanda asimbuye undi mufaransa Sébastien Desabre ubu we werekeje mu ikipe ya Espérance de Tunis muri Tunisia. Gomes agikina wari […]Irambuye
Ihoza Annie Christella umwana w’umukobwa wabaye uwa mbere mu Rwanda mu bakobwa babonye amanota meza mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka 2013, yemeza ko umukino wa Karate wamufashije kubigeraho. Christella, watsinze ku manota atanu, avuga ko imyitwarire ye mu buzima busanzwe igira ingaruka ku myigire ye. Avuga ko uburyo afatanya umukino wa Karate n’amasomo […]Irambuye
Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure yasize ibihangange atsindira etape ya gatanu (5) y’irushanwa ry’amagare ririmo kubera muri Gabon rizwi nka ‘Tropicale Amissa Bongo’. Kuri iki cyiciro (etape) cya gatanu, abarushanwa basiganye mubyitwa ‘Sprint’, aho abasiganwa yirukanka yirukanka uko ashaka, hanyuma bakaza kubara igihe abarushanwa birukanse ibirometero baba bahawe kwiruka. Abasiganwa bakoze urugendo ruva Lambarane kugera Kango rureshya […]Irambuye
Umutoza Didier Gomes uherutse kwegura ku mirimo ye mu ikipe ya Rayon Sports, ategerejwe cyane mu ikipe ya Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun, aho azaza gusimbura mwene wabo w’Umufaransa ariko ufite n’ubwenegihugu bwa Tchad, Sébastien Desabre werekeje muri Espérance de Tunis yo muri Tunisia. Amakuru aravuga ko kuva umutoza Sébastien Desabre yagenda mu […]Irambuye
Ku masaha yegera saa tatu y’ijoro kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 213 nibwo inkoni y’umwamikazi w’ubwongereza(Queens Baton Relay) yageze ku kibuga k’indege i Kanombe aho izanyura mu bice bitandukanye by’u Rwanda rubaye urwa 29 mu bihugu bya Africa mu kuyakira. Iyi nkoni ikaba iri kunyuzwa mu bihugu n’ibirwa byose bigize umuryango wa […]Irambuye
Trésor Mputu Mabi umukinnyi wamamaye cyane muri Congo Kinshasa mu gihe cya none, yamaze kwemeranywa n’ikipe ya Kabuscorp yo muri Angola kuyikinira umwaka umwe. Uyu mukinnyi wari kapiteni w’ikipe ya Tout Puissant Mazembe ndetse na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Congo ku wa kabiri nimugoroba nibwo yasyize umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe y’i Luanda. […]Irambuye
Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza(Queens Baton Relay) iragera mu Rwanda uyu munsi aho igomba kumara iminsi igera kuri ibiri mbere yo kwerekeza i Kampala muri Uganda. Iyi nkoni igomba gutambagizwa mu bihugu byose bikoresha ururimi rw’icyongereza byibumbiye mu muryango wa Commonwealth mbere y’uko amarushanwa atangira, ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama i Glasgow muri Scotland. Akarere ka Musanze […]Irambuye