Digiqole ad

"Inkoni y’Umwamikazi" yaraye mu Rwanda

Ku masaha yegera saa tatu y’ijoro kuri uyu wa gatatu tariki ya  15 Mutarama 213 nibwo inkoni y’umwamikazi w’ubwongereza(Queens Baton Relay)  yageze ku kibuga k’indege i Kanombe aho izanyura mu bice bitandukanye by’u Rwanda rubaye urwa 29 mu bihugu bya Africa mu kuyakira.

Robert Bayigamba (CNO), Emmanuel Bugingo (MINISPOC) bakira inkoni y'Umwamikazi bahawe na Kipchoge  Keino
Robert Bayigamba (CNO), Emmanuel Bugingo (MINISPOC) bakira inkoni y’Umwamikazi bahawe na Kipchoge Keino

Iyi nkoni ikaba iri kunyuzwa mu bihugu n’ibirwa byose bigize umuryango wa Common Wealth uko ari 71 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ahuza ibi bihugu azabera i Glasgow mu gihugu cya Scotland muri Nyakanga uyu mwaka.

Iyi nkoni ngo iba iherekejwe n’ubutumwa bw’Umwamikazi w’Abongereza Elizabeti wa kabiri. Iramara iminsi itatu mu Rwanda.

Umuyobozi wa Komite Olimpiki Robert Bayigamba wayakiriye iyi nkoni ikigera ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro yambere mu mateka yayo.

Bayigamba avuga ko ubushize u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ariko iyi nkoni itabashije kunyura mu Rwanda kuko rwari rutaruzuza ibyangombwa.

Yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nkoni iba ari ikimenyetso cy’imikino ihuza ibihugu bigize umuryango Commonwealth.

"Queen's Baton" bwa mbere mu Rwanda
“Queen’s Baton” bwa mbere mu Rwanda

Kuri uyu wa kane mu gitondo iyi nkoni izajyanwa mu karere ka Musanze n’indege, kuri uyu wa kane kandi iragarurwa i Kigali maze ijyanwe i Nyanza mu Rukari ahari ingoro y’Umwami Rudahigwa ubu akaba ari ahantu habitse amateka y’u Rwanda.

Niva i Nyanza irajyanwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi kuri uyu wa kane, kuwa gatanu izajyanwa ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Kuri uyu wa gatanu ni nabwo izerekanwa muri stade Amahoro i Remera ahazabera umukino hagati y’amakipe ya Kiyovu Sports na Rayon sports Ndetse n’imikino ya Basket na Volleyball yo guha ikaze iyi nkoni yageze mu Rwanda ivuye Uganda. 

Izava mu Rwanda kuwa gatandatu ijyanwa muri Tanzania.

Mu mikino ya Commonwealth izaba iba ku nshuro ya 20 u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino yo koga,Karate,Judo,kwiruka n’iyindi.

Ikimara kuva i bwami muri Buckingham Palace mu Bwongereza, iyi nkoni yahise ijyanwa mu gihugu cy’Ubuhinde ahaheruka kubera imikino nk’iyi mu myaka 4 ishize (2010), muri iki gihugu yanyujijwe ahantu hatandukanye hazwi cyane harimo nko mu ngoro ya Taj Mahal.

Inkoni y’Umwamikazi igereranywa n’Urumuri Olempike ruzunguruka mu bihugu mbere y’iyo mikino. Ni umuco watangiye mu 1958 mu mikino yabereye i Cardiff muri Pays de Galles.

Mu rugendo ikoreshwa, ituruka ibwami aho i Londres imaze gukorerwa ibirori, ikazungurutswa ibihugu bigize Commonwealth byemerewe, maze ku munsi wa nyuma utangiza imikino ikajyanwa aho imikino izabera aho ishyirwa mu ntoki z’Umwamikazi w’Abongereza cyangwa umuhagarariye nawe agasoma ubutumwa iba ifite.

Kuva tariki 9 Ukwakira 2013 nibwo iyi nkoni yavuye i Londres, izakora urugendo rwa kilometero 190 000 mu bihugu 77 mu gihe cy’iminsi 288, irusoreze i Glasgow muri Ecosse tariki 23 Nyakanga 2014 ubwo hazatangizwa iyi mikino.

Robert Bayigamba niwe wakiriye iyi nkoni bwa mbere igera mu Rwanda
Robert Bayigamba niwe wakiriye iyi nkoni bwa mbere igera mu Rwanda
Kipchoge umunyakenya waturutse muri Common Wealth Confederation ahereza iyo nkoni Robert Bayigamba  uyobora Olimiki mu Rwanda
Kipchoge umunyakenya waturutse muri Common Wealth Confederation ahereza iyo nkoni Robert Bayigamba uyobora Olimiki mu Rwanda
Abayiherekeje (ibumoso) n'abayakiriye bwa mbere mu  Rwanda
Abayiherekeje (ibumoso) n’abayakiriye bwa mbere mu Rwanda

 

Kipchoge waje ayiherekeje
Kipchoge Keino umuyobozi wa Komite Olempike ya Kenya niwe waje ayiherekeje
Robert Bayigamba asobanura iby'urugendo rwayo mu Rwanda
Robert Bayigamba asobanura iby’urugendo rwayo mu Rwanda

 

Iyi nkoni ifite ubutumwa bw'Umwamikazi Elizabeth II, ikanagaragaza inanditseho "Glasgow 2014" aho iyi mikino izabera
Iyi nkoni ifite ubutumwa bw’Umwamikazi Elizabeth II, ikanagaragaza inanditseho “Glasgow 2014” aho iyi mikino izabera
Aha yari ikuwe ku kibuga cy'Indege i Kanombe n'imodoka ya Komite Olempiki
Aha yari ikuwe ku kibuga cy’Indege i Kanombe n’imodoka ya Komite Olempiki

Photos/E Birori

 

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bravo UM– USEKE you cover things better than all in Rwanda

  • We welcome in the hills the Queen’s Baton, though i am in thousands of kilometers from my homeland.
    Rwandans enjoy the Baton it is a chance, where i live they wanted it to pass there but in vain

  • Abongereza ni danger nabo ubukoloni bwabo ni twibanire

  • Ubukoroni buracyahari pe?

  • Mwokagira IMANA mwe ,nka biriya n’ibiki koko?…….ubukoloni!!!!!inkoni y’umwamikazi ? buriya se mwe mujya mumenya ibintu biriya n’ibiki…erega uriya mwamikazi ngirango n’ikigirwamana? ndabona ariko nt police yari iyirinze!!!!!!

  • Ariko Yezu we ibi nabyo wamugani ndabona bisa nuburetwa,niko gute akantu nkakariya usanga katumye badget numutungo wabantu uhashirira,buriya se harimo nibura nimfashanyo izasiga aho bazayakira?mwibaze namwe nkiyo ndege igiye kuyizengurutsa abantu bakaboneraho gusahura umutungo ngo barakira inkoni,ntyo da akawamugani wanyu ndabona arubukake sibisanzwe,cg nayo ni drone muyindi sura?murage mukenga nyamara abera nabahanga!!!nzaba numva wenda wasanga tubonye inkunga kobisa no kuyiterekera yewe ntibakarenganye rubanda ndabona bipfira kure?????

  • Jyewe narumiwe gusa!

  • Ubukolon gusa gusaaaaa, Turabirambiwe

    • NGO URABIRAMIWE? NIYO WOWE EMMY WABIRAMBIRWA WABIKORAHO IKI? URURIMI RUBYIBUSHWA NO KUVUGA.

  • colonization indirect…

  • Noneho birandenze! Ni agafaranga batuzaniye se! Muti twasezereye ubukoloni! Turaboshywe kugeza n’aho imirimo ihagarara ngo bagiye kwakira inkoni kweli! Ubu se ari iya Mzee wacu cyangwa iyundi muyobozi wo muri Afurika hari na Nyumbakumi wo mu Bwongereza (niba babayo) byashishikaza? Cyokora niba tuyikuramo cash byakumvikana; naho ubundi aka ni agasuzuguro mba mbaroga.

  • Harya ubukoroni bwararangiye ?ibi se byitwa iki harya?

  • Ntibizoroha

  • Ubwo abazi kumva vuba bumvise iyo nkoni imbaraga zayo, ndetse ikorerwa n´ibirori.Abari muri YESU bazi icyo bivuze. Dore muri iyi nkuru uko byanditse:”Mu rugendo ikoreshwa (inkoni), ituruka ibwami aho i Londres imaze gukorerwa ibirori, ikazungurutswa ibihugu bigize Commonwealth byemerewe, maze ku munsi wa nyuma utangiza imikino ikajyanwa aho imikino izabera aho ishyirwa mu ntoki z’Umwamikazi w’Abongereza cyangwa umuhagarariye nawe agasoma ubutumwa iba ifite”.

  • Ariko mukunda kuvuga… UBUKOLONI buje bute… iki ni igikorwa gisanzwe ni nka rwa rumuri ruzenguruka isi mubijyanye n’imikino olympique! Aha kuba umwamikazi w’Ubwongereza, ari nawe mukuru wa Commonwealth, atanga inkoni ngo izenguruke ibihugu byose biyigize Kubera imikino isanzwe izwi, inakorwa… iyi nkoni sinumva impamvu yagiye mu bindi bihugu maze yagera mu Rwanda mugacika ururondogoro! Biteye ubwoba amagambo avugwa Kubera ubujiji bwinshi bwiyongeraho ubushyanutsi!

    • Nonese nkanjye umuturage uri kurwana n’isuka ubwo iyo nkoni imariye iki?

  • Duh!

  • Mbega ibintu bibabaje ubanza aruguterekera pe mwabwira iriya nkoni imariye iki abanyarwanda.Ndabona ari ubukoroni buteye ubwoba.Erega bakaryaho bakifotozanya nayo.Nzabandora icyo bizavamo abazungu bazi amayeri menshi wasanga hari ikiri nyuma y’iyonkoni.Imana iduhe ubwenge bwo kureba kure turi mubihe bwanyuma hasigaye ko batwoherereza ijangwe zabo tukarya tuyizengurukana mu gihugu.

  • Ntakundi byagenda tugomba kuyakira,kugirango ntitugaragare nabi.

  • Inkoni! Mugiye gukubitwa niyo nkoni mwiciriye kahave, kuki se umwamikazi atakwiyizira, cg hakaza umuntu utumwe numwamikazi? Ariko kweri muzamenya gushira mugaciro ryari? Muremeye peeee gutegyekwa nabazungu???? Nyamara iyonkoni iramutse ivuye muri iki gihugu ijya muri america ntibayakira!? Muragaragaye””””.

  • Ariko afurika izaguma mu bucakara kugeza ryari nge numva kuramya inkoni y’umwami bitari bikwiye.

Comments are closed.

en_USEnglish