Myugariro Salomon Nilisarike azarangiza amasezerano afitanye n’ikipe ya Royal Antwerp mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, uyu musore akaba ashakishwa cyane n’ikipe ya Genk yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu, Bubiligi, uyu musore w’Umuyarwanda yabitangirije Umuseke ko shampiyona nirangira azareba ahandi yerekeza. Mu minsi ishize uyu musore yadutangarije ko agiye guhindura ikipe aho […]Irambuye
Umutoza Luc Eymael, Umubiligi watozaga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yamaze kwemeranya n’ikipe ya Rayon Sports kuyitoza mu gihe cy’amezi atandatu. Uyu mugabo wari umaze iminsi igera kuri itandatu mu biganiro na Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gutoza iyi kipe kugeza mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 31 ubwo shampiyona y’uyu mwaka izaba […]Irambuye
Umukinnyi Sina Jerome wari umaze iminsi yarateje intugunda hagati y’ikipe ya Police FC na Rayon Sports byarangiye ikipe y’i Nyanza ikuyeyo amaso dore ko yasabaga Police FC amafaranga kubera uyu mukinnyi yagiye ayitorotse. Sina Jerome yabarizwaga mu ikipe yo muri R.D Congo St Eloi Lupopo ari na ho ikipe ya Police FC yamuguze, gusa haza […]Irambuye
Ikipe y’igihugu ya Volley Ball yakubutse mu gihugu cya Botswana kuri uyu wa kabiri mu gicuku aho yari yaragiye gukorera imyitozo, aha abahungu ba Paul Bitok bahamaze iminsi igera kuri ine aho bakinnye imikino ibiri n’ikipe y’igihugu ya Botswana barayitsinda yose. Mu mukino wa mbere bakinnye na Botswana batsinze amaseti atatu kuri imwe uwa kabiri […]Irambuye
Umukinnyi w’imbere wa Police FC Tuyisenge Jacques yasabye imbabazi abakunzi ba ruhago muri rusange ndetse n’umwana yahohoteye by’umwihariko, kuko yakubise uyu mwana nyuma y’umukino wabahuje n’ikipe ya Esperance, aha Police FC yanatsinze ibitego bibiri kimwe. Uyu mukinnyi yabwiye Umuseke ko uriya mwana yamukubise kubera umujinya wari wamurenze ugatuma agirira nabi uriya mwana. “Ni ukuri narakosheje […]Irambuye
Umutoza Didier Gomes ubu uri muri Cameroun mu ikipe ya Coton Sport Garoua yatangarije UM– USEKE ko ashobora kuzifashisha abakinnyi ba Rayon Sports babiri cyangwa batatu nyuma yo kubura abagera ku munani mu ikipe nshya atoza. Uyu mutoza werekeje muri iyi kipe aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe ayitoza, aganira n’UM– USEKE yagize ati “abakinnyi ba […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere aho iri kwitegura umukino uzayihuza na Sudan y’Aamjyepfo mu majonjora y’imikino yabatarengeje imyaka 20 umukino biteganywa kuzaba mu kwezi kwa Mata. Umutoza w’ikipe y’igihugu Richard Tardy ari gukoresha abakinnyi be imyitozo y’imbaraga aho bakora kabiri ku munsi mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, uyu […]Irambuye
Mu gihe Leta yashyizeho politike yo kubaka imikino bitangiriye mu bana bato, ndetse no kugabanya umubare munini w’abanyamahanga muri makipe yo mu Rwanda nk’uko byagiye bigaragara muri siporo yo mu Rwanda, muri karate ho amakipe y’abana amaze gufungurwa ku buryo hari icyizere mu bihe biri imbere, ko mu Rwanda haboneka abakina uwo mukino babizi b’abenegihugu. […]Irambuye
Umwaka wa 2013 wagenze neza cyane mu kibuga kuri ‘kizigenza’ w’Abarundi Petero Nkurunziza kuko mu ikipe ye ya Alleluia FC mu mikino 28 bakinnye ahatandukanye mu gihugu ikipe ye yatsinze ibitego 116 naho we wenyine atsinda 39 muri byo. Mu ikipe ye ntawundi watsinze nk’ibi muri ‘saison’ imwe, ikindi ngo n’uko afite ubuhanga butangaje n’amacenga […]Irambuye
Ishuri rikuru ry’I Gitwe ISPG n’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK kuri iki cyumweru bakinnye imikino ya gicuti igamije kwitegura amarushanwa ahuza za kaminuza zigenga mu Rwanda zibumbiye mu muryango w’ARIPES. Aya mashuri makuru yahuye mu mikino ya Basketball, Volleyball n’umupira w’amaguru, ibera ku bibuga bya ISPG i Gitwe mu karere ka Ruhango. Akenshi Kaminuza […]Irambuye