Uwabaye uwa mbere mu bakobwa mu bizami bya Leta ngo Karate yabimufashijemo
Ihoza Annie Christella umwana w’umukobwa wabaye uwa mbere mu Rwanda mu bakobwa babonye amanota meza mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka 2013, yemeza ko umukino wa Karate wamufashije kubigeraho.
Christella, watsinze ku manota atanu, avuga ko imyitwarire ye mu buzima busanzwe igira ingaruka ku myigire ye. Avuga ko uburyo afatanya umukino wa Karate n’amasomo ye bimufasha cyane.
Uyu mwana mu buzima busanzwe avuga ko akunda kwiga no kugira umuhate wo kurusha abandi mu ishuri. Nubwo asanzwe agira amanota meza mu ishuri ntabwo yategenyaga ko yarusha abandi bana b’abakobwa bose mu gihugu.
Ihoza Annie arangije mu ishuri rya Kigali Parents School, yabwiye Umuseke ko ishyaka, Discipline, umuhate no guhiga abandi ari ikintu yumva avana mu mukino wa Karate.
Ati “Umukino wa Karate untoza kutarangara mu ishuri no mu buzima bigatuma niga neza.”
Karate kuri we ni isoko y’ikinyabupfura, kwihangana, kwigirira ikizere no kuruhura ubwonko.
Uyu mwana wahize abandi bana b’abakobwa mu Rwanda mu kugira amanota meza avuga ko ikintu kimufatira umwanya mu masaha 24 y’umunsi ari ukwiga no gukina Karate ndetse no kuruhuka.
Christelle agira abandi bana b’abakobwa bagenzi be, ndetse n’abandi bose kwitoza gukora siporo cyane kuko ifasha kuruhuka no kwiga neza.
Ati “Inama nagira bagenzi banjye ni ukugira umuhate muri siporo no mu masomo kuko bimfasha gutegura amasomo, ntabwo bituma witegura ku munota wa nyuma amasomo yakubanye menshi.
nasaba n’abandi bana kwitabira Karate kuko yigisha ikinyabupfura no kwihangana.”
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ntubuna undi mwana !!! ubuse abandi bajobwa bazabaye nka christella ?
Wow!! Urugero rwiza umukaratika ararutanze ,uriya mwana Ferwaka ikwiye kugira icyo imugenera kko ahesheje umukino agaciro ubwo abandi bibwira ko ari ukwiga ubugome ababye b’uyu mwana namwe courage
ntarahura n’abatype men!
tais-toi tu n`es qu`un espece de cretin, urunva ibintu wihutiye kwatura kuri iki kibondo?ubwo buhehesi nta kuntu wajya ubwigumanira ku giti cyawe ni ngombwa ngo ubwamamaze!!! ndakurakariye rwose iyo umba hafi ngo nkunyuzemo ikofe!!!
Nongeye gushimira uyu mwana w’umukobwa witwaye neza mu bizamini bisoza amashuri abanza akamenyako icya mbere cyamufashije kubigeraho ari sport kuberako uhigira discipline,kwiyubaha,kubaha abandi no kugira intego yo kumenya icyo uhangana nacyo atari mugenzi wawe.Nanjye mpamanya nawe nakomereze aho arushaho no kubaha Imana inzozi yifitimo zizuzuzwa.Ikindi nkaba nshishikariza abana bose ,urubyiruko n’abandi bantu gukunda no kwitabira sport kubera izamura urwego rw’imyumire,ubusabane n’abandi,no kwigirira icyizere mu buzima ukumvako ushoboye.Nyuma yo gutangira gukora sport mbikunze hari byinshi byahindutse mu buzima bwanjye ndetse no mumyitwarire kandi biracyamfasha nkafasha n’abandi yaba hanze,mu muryango wanjye,mu nshuti zanjye ndetse naho niga muri kaminuuza.Niyo nciwe intege bimpa umwete wo gutekereza nkafata ingamba mbifashijwemo n’abandi n’ijambo ry’Imana. Twitabiriye sport n’umurimo,tugakunda gusenga twahindura byinshi twafataga nk’ibibazo mu miryango yacu,mu gihugu no kuri iyi si.Ibikorwa byinshi mu Rwanda tubigeraho kubera abenshi batuyoboye ari abasportifs bamwe bifitemo no kubaha Imana.Abanyeshuri bakunda sport bakomereze aho bagira intego n’ingamba kucyo biyemeje kandi cyiza,Imana ibahe umugisha.
wew.arikose ubwobaba bagereranyije ibigo byose byomurwanda nkubwose mwebwese mwumva ibyibakora aribyo? nkiyofata umwa wigamuri 9years ukamugereranya muwiga muri kigali parents school mwebwese mwumva bijyana ukobyumva bazajya bafata babiri wiga mubigo byishoboye nuwiga mubigo bitishoboye nahubundi imyigire yikigihe yabana batishoboye ntacyo imaze pee kubona umwana arangiza s6 atazi na how are u?
Felicitation wa kanawe, nuko ntakubonye ngo nanjye nguhembe kbsa
nukuri aka kana nakishimiye cyane, kandi simbishidikanyaho kuko karate numukino utanga concentration ihagije kandi bigatuma umuntu arushaho gutekereza neza kandi byimbitse, ntagitangaje karate numukino mwiza kumuntu wawukurikiye neza utanga umusaruro mwiza, bituma umwana agira discipline agakorera ikintu mugihe cyayo, aribyo tubona kuri uyu mwana.
we kaka uri kaka koko urabona imyumvire yawe izakugeza kuki koko?
felicitation my dear courage kabisa ababyeyi baguhembe uri umukobwa mwiza.god bless uzakomeze ube uwambere.
congs baby girl,may the lord protect you always,
sha kaka izina niryo muntu kabisa uri kaka kabisa ou deseurve to go to hell kabisa urumva ibintu waturira ku mwana nkuyu
Comments are closed.