Commonwealth: Inkoni y'Umwamikazi iragera mu Rwanda uyu munsi
Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza(Queens Baton Relay) iragera mu Rwanda uyu munsi aho igomba kumara iminsi igera kuri ibiri mbere yo kwerekeza i Kampala muri Uganda.
Iyi nkoni igomba gutambagizwa mu bihugu byose bikoresha ururimi rw’icyongereza byibumbiye mu muryango wa Commonwealth mbere y’uko amarushanwa atangira, ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama i Glasgow muri Scotland.
Akarere ka Musanze ni ko izabanzirizamo kuwa kane nyuma yerekeze mu Karere ka Nyanza mbere yo kugaruka i Kigali ku Kimisagara mu nzu y’urubyiruko kuwa gatanu.
Kuwa gatanu hanateganyijwe umukino wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu ya Volley Ball yitegura kwerekeza muri Cameroun mu marushanwa ny’Afurika, iyi izahatana na Rayon Sports Volley Ball Club izatangira gukina shampiyona ku nshuro ya mbere uyu mwaka.
Indi mikino itegenyijwe ni Karate na Basket Ball iyi izabera ku kibuga cy’urubyiruko Kimisagara, uwa Volley Ball wo uteganyijwe kubera kuri Stade nto ya Amahoro guhera saa cyenda z’amanywa.
Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza igereranywa n’urumuri rwo mu mikino ya Olempiki ruzengurutswa Isi mbere y’uko aya marushanwa atangira, ni ku nshuro ya mbere iraba igeze mu Rwanda kuva u Rwanda rwakwinjira muri Commonwealth mu mwaka wa 2009.
Iyi nkoni izazenguruka ibihugu byose byibumbiye muri uyu muryango wa Commonwealth, aho izatembera ibirometero bisaga 190,000 ni ku nshuro ya 20 kandi aya marushanwa agiye kuba, ubushize yari yarabereye mu gihugu cy’Ubuhinde.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bisobanura iki?ubu subundi buryo bwogukoroniza abantu?inkontu!! keretse niba izanye n’amafaranga yp guteza imbere imikino hano iwacu,sinon nibagashaka buhake gusa indyadya gusa.Bagende Imana sinzi igihe izabadukiza.
nanjye nzohereza iyange usibye kuba umwongereza harikindi aturusha ko natwe turi ibikomangoma….
Ni nkoni gusa?ko mbona ifiteho camera.cg nijye ureba nabi!
Inkoni? Ni nk’ urugendo rwa Papa cya gihe muri Nzeli 1990 (7-8), yamara kuhava intambara ikarota! Muraba mureba ibikurikira iyi nkoni! Dore ah turi!!
None se papa niwe wateguye intambara, niba yaraje abanyarwanda bari baraheze ishanga bategura kuza murwababyaye , urumva bihuriyehe ni urugendo rwa papa muzajye muvuga ibyo mwakoreye ubushishozi
puuuuuu! mu izina rya Yesu twamaganye amahano abyihishe inyuma. Mu biganza byawe Mana niho nshyize igihugu cyacu.
Ese iyo niyo Neocolonialism? mutubwire abasobanukiwe!
Erega twageze mubihe byimperuka!! ibyo nukuramya ibishushanyo. Imana isumba byose idukize ibiri muri iyi nkoni, Ndasaba abakozi b’Imana babibaze imana?
Comments are closed.