Digiqole ad

DRC: Trésor Mputu yasinye muri Kabuscorp muri Angola

Trésor Mputu Mabi umukinnyi wamamaye cyane muri Congo Kinshasa mu gihe cya none, yamaze kwemeranywa n’ikipe ya Kabuscorp yo muri Angola kuyikinira umwaka umwe.

Tresor Mputu Mabi
Tresor Mputu Mabi

Uyu mukinnyi wari kapiteni w’ikipe ya Tout Puissant Mazembe ndetse na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Congo ku wa kabiri nimugoroba nibwo yasyize umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe y’i Luanda.

Trésor Mputu yibukwa cyane mu Rwanda ubwo ikipe ye ya Mazembe yazaga gukina na APR FC i Kigali akaba gashozantambara abakinnyi bagenzi be bakubitiyemo umusifuzi, nyuma bakaza kubihanirwa.

Amafaranga uyu mukinnyi yaguzwe ntabwo aramenyekana, nubwo bivugwa ko ari menshi cyane kuko uyu mukinnyi yari mu ikipe ikize cyane y’umuherwe Moïse Katumbi.

Iyi kipe ariko nayo ntabwo yoroshye ku gafaranga kuko mu 2012 akinishije mu gihe cy’umwaka umwe umukinnyi wamamaye cyane akiri muri FC Barcelona, umunyabrazil Rivaldo.

Iyi kipe imuguze iri kwitegura gukina imikino y’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri Africa. Kuva mu 2002 uyu musore yakinaga gusa muri TP Mazembe, aha yari amaze kuhubaka izina rikomeye cyane kuko mu mikino 193 yabatsindiye ibitego 123.

Uyu musore w’imyaka 28 werekeje mu ikipe ya Kabuscorp do Palanca, mu 2008 yatowe nk’umukinnyi wahize abandi ku mugabane wa Africa, naho mu 2009 atorwa nk’umukinnyi wa BBC warushije abandi muri Africa.

Mputu yari nk'amana gato muri Mazembe kubera ubuhanga bwe
Mputu yari nk’akamana gato muri Mazembe kubera ubuhanga bwe

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mputu akina neza. Gusa azareke amahane mukibuga

Comments are closed.

en_USEnglish