Digiqole ad

Tuyisenge Jacques yasabye imbabazi abakunzi b'umupira

Umukinnyi w’imbere wa Police FC Tuyisenge Jacques yasabye imbabazi abakunzi ba ruhago muri rusange ndetse n’umwana yahohoteye by’umwihariko, kuko yakubise uyu mwana nyuma y’umukino wabahuje n’ikipe ya Esperance, aha Police FC yanatsinze ibitego bibiri kimwe.

Tuyisenge Jacques (ibumoso) ubwo yari amaze guhohotera umwana ugarura imipira ku ruhande rw'ikibuga/photo S Ngendahimana
Tuyisenge Jacques (ibumoso) ubwo yari amaze guhohotera umwana ugarura imipira ku ruhande rw’ikibuga/photo S. Ngendahimana

Uyu mukinnyi yabwiye Umuseke ko uriya mwana yamukubise kubera umujinya wari wamurenze ugatuma agirira nabi uriya mwana.

“Ni ukuri narakosheje gukubita uriya mwana ariko najye kabisa sinzi ukuntu byangendekeye nshiduka namukubise urushyi.

Mu mukino bibaho hari igihe ukina umupira mu mutwe ugashyuha ukaba wakora ibintu nka biriya, ariko ndasaba imbabazi abakunzi b’umupira muri rusange ndetse n’umwana muto nahohoteye narazimusabye.” Ni amagambo ya Tuyisenge asaba imbabazi.

 Jacques Tuyisenge yatangaje ko abanyamakuru batangaje ko yatutse uriya mwana atari byo.

Ati” nababajwe n’ukuntu abanyamakuru bavuze ngo jye natutse umwana kandi icyatumye nkubita uriya mwnaa ni uko yariho antuka ndi mu kibuga, nubwo bitari bikwiye ko mwihimuraho mukubita.

Ubundi iyo ikipe yakiriye niyo ishyiraho abana bagarura imipira kariya kana rero kageragezaga gutinza umukino ubwo twanganyaga (na Esperance) kubera gushyuha mu mutwe rero niyo ntandaro yatumye ngakubita gusa ndasaba imbabazi.”

Tuyisenge Jacques ubu utegereje ibihano azafatirwa n’akanama gashinzwe iby’imyitwarire muri FERWAFA, yavuze ko “ibihano byose bazampa nzabyakira kuko narakosheje”.

Rutahizamu Jacques wa Polisi FC usaba imbabazi nyuma yo gukubita umwana utoragura imipira
Rutahizamu Jacques wa Polisi FC ubu ari mu bafite ibitego byinshi muri shampiyona

Uyu mukinnyi ariko avuga ko afite impungenge z’ibihano azahabwa kuko ikipe ye iri gushaka igikombe cya shampionat, asaba ko yakoroherezwa ibihano kugirango akomeze afashe ikipe ye mu rugamba irimo.

Tuyisenge Jacques usanzwe ari na rutahizamu w’ikipe y’igihugu yatangaje kandi ko azasaba na FERWAFA imbabazi.

Uyu mukinnyi ubu ari ku rutonde rw’abahagaze neza mu gutaha izamu,  ibitego birindwi ikipe ye iherereye ku mwanya wa kane n’amanota 30.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • thats being human!! iyo umuntu akosheje akaba yemera ni icyaha agasaba nimbabazi, aba akwiye kuzihabwa kandi niyo yahanwa baba bakwiye kumugabaniriza ibihano.

    • Umuntu iyo asabye imbabazi ku ikosa arababarirwa ntihagire n` izindi ngaruka byatera uretse gusa nk` indishyi zijyanye n` umubabaro umuntu yagize ,

      kirazira ko imbabazi zikuraho ikurikirana cyaha kubijyanye n` icyah cyo kabone n` ubwo wasaba imbabazi ukanazihabwa n` abafana bose b` umupiraw` amaguru mu rwanda , FIFA CAF NA FERWAFA , ntibishobora gukuraho ikurikirana cyaha rinakurikirwa n` ibihano iyo icyaha kimuhamye, kuba kandi icyah kimuhama byo ntibishidikanywaho kuko acyiyemerera : ingingo ya 110 ry` itegeko ry` ibimenyetso n` itangwa ryabyo mu manza .

      Police rero , ubugenzacyaha nibukore inshingano zabwo , ahanwe ariko hasuzumwe niba yagabanyirizwa ibihano cyane ko yemera icyaha …….

      • Umuntu iyo asabye imbabazi ku ikosa arababarirwa ntihagire n` izindi ngaruka byatera uretse gusa nk` indishyi zijyanye n` umubabaro umuntu yagize ,

        kirazira ko imbabazi zikuraho ikurikirana cyaha kubijyanye n` icyah cyo kabone n` ubwo wasaba imbabazi ukanazihabwa n` abafana bose b` umupiraw` amaguru mu rwanda , FIFA CAF NA FERWAFA , ntibishobora gukuraho ikurikirana cyaha rinakurikirwa n` ibihano iyo icyaha kimuhamye, kuba kandi icyah kimuhama byo ntibishidikanywaho kuko acyiyemerera : ingingo ya 110 ry` itegeko ry` ibimenyetso n` itangwa ryabyo mu manza .

        Police rero , ubugenzacyaha nibukore inshingano zabwo , ahanwe ariko hasuzumwe niba yagabanyirizwa ibihano cyane ko yemera icyaha …….

        DON`T BE CONF– USED Ferwafa ntihana hahana urukiko rwaregewe urubanza nshinjabyaha ,FERWAFA ICYO IKORA NI MESURE ZIJYANYE N` IMYITWARIRE

    • sha ibyo uvuga nukuri ariko imbabazi asaba ni za nyirarureshwa, kuko igihe yakubitaga umwana, wenyine niwe wavuzeko ndavuga umwana ko yamututse kuri nyina kuko ni we wari ufite umujinya sinzi rero ukuntu hano yavuga ko umwana ariwe wamutukaga kandi ntacyo yamutwaye ibi bikwiye kuba ismo abashumba nka bariya bakava mubantu akwiye ingando pe cyangwa bakamujyana i wawa, ikindi gukubita nicyaha gihanwa n’amategeko agenga u Rwanda agomba no gukurikiranwan’inkiko umuginga nkuwo, namwe banyamakuru mujye mureka koroshya ibintu ubwo muramusabira imbabazi nkaho mutazi uko byagenze

  • Abakinnyi nka bariya bakwiye ingando. Ibihano ntibihagije. Iyo akubita uwo bangana byajyaga kwihanganirwa.

  • NIBAVUGA KO ABANYAFURIKA BADASHYIRA MU GACIRO MUBUTABERA NGO ICC IKIBAZO KUBANYAFURIKA, ESE KO HAZARD WA CHELSEA YAKUBISE UWAMWIMYE UMUPIRA KU MUNOTA WA NYUMA NGO ARENGURE NTAGO MUZI UKO BYAGENZE SE?IMINSI UMWANZURO WAFASHWEMO N’UWAWUFASHE HANYUMA SE SUAREZ WA LIVERPOOR NTIMWABIBONYE BYAGENZE? UMUNSI YABIKOZE AGASANGA BIREBA FIFA TWIHITA DUTANGAZA KO FIFA IREBA ABANYAFURIKA GUSA.NONE SE DUSHYIZE MU GACIRO KURI FERWAFA YARINDIYE IKI NGO IHANE CG IFATIRE INGAMBA/INGAMBA IMYITWARIRE YA KINYAMASWA NK’IRIYA CG BATUBWIRE NIBA BITERWA N’IKIPE UMUKINNYI AKINIRA DORE KO NUMVISE KO NA SINA NGO YAHAWE IBYANGOMBWA NA FERWAFA IVUGA KO UWAKINIYE RAYON SPORT ATARI WE AHUBWO NGO RAYON YAKOZE AMAKOSA IMUKINSHA ATUJUJE IBYANGOMBWA KANDI NYAMARA FERWAFA YATANZE UMUGISHA ICYO GIHE. NONEHO RERO UB– USESENGUZI BWAVUMBUYE NONE KO SINA NTA MAKOSA AFITE ALIKO AZAPEREZE AREBE UNDI WAKOZE AMAKOSA NK’AYE AKAGIRA AMAHORO

    • ahaha!wa mfura we!nanjye narumiwe,hari ngo abami ba ruhago erega!nawe reba aho bahereye rayon ijya muri cecafa kanombe na faustin bari babibye,nta kipe ikigira umukinnyi ukomeye,uretse ko na mugabo gaby ntakivugwa na sina ntacyo avuze!mwabonye bokota aruwuhe se ntimumuheruka muri rayon?ba cedric ka kambare nabo baraje babasopanye

  • Ahubwo akwiye guhanwa kuko ni ihohoterwa ry’abana n’uwamubyaye ntamukubita kuriya.Ese Tuyisenge yarize buriya?Ni injiji cyangwa yize kuko nazo zibaho

Comments are closed.

en_USEnglish