Perezida w’u Burundi yatsinze ibitego 39 mu 2013
Umwaka wa 2013 wagenze neza cyane mu kibuga kuri ‘kizigenza’ w’Abarundi Petero Nkurunziza kuko mu ikipe ye ya Alleluia FC mu mikino 28 bakinnye ahatandukanye mu gihugu ikipe ye yatsinze ibitego 116 naho we wenyine atsinda 39 muri byo.
Mu ikipe ye ntawundi watsinze nk’ibi muri ‘saison’ imwe, ikindi ngo n’uko afite ubuhanga butangaje n’amacenga akomeye ndetse n’ishyaka mu kibuga nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Floribert Nisabwe.
Nkurunziza mu myaka ye 50, akaba numero 9 wa Alleluia FC ngo akunda cyane gukina football kuva mu bwana, agakunda kandi kunyonga igare nk’uko byemejwe na S.Nduwayo inshuti ye mu bwana yo yanakinnye mu ikipe y’igihugu Intamba ku rugamba.
Nkurunziza ariko ngo na kera ku mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza ngo yahoraga atorwa nk’umukinnyi mwiza (Meilleur joueur).
Amaze kuba umukuru w’igihugu ngo yahise ahamagara bamwe mu nshuti ze za cyera bakora ikipe y’abawigeze ariyo Alleluia FC arimo atsindamo ibitego umusubizo.
Sport ifasha cyane Perezida w’u Burundi mu kubaka ubwiyunge n’amajyambere mu barundi. Mu 2004, ubwo yari Umunyamabanga mukuru wa Leta, yatangije politiki y’amashuri yigisha abana umupira w’amaguru ubu ritoza abana 600 ahatandukanye mu u Burundi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
why can’t he help his national team instead of expending for an unknown one “halleluiah”
Mourinho cg David moyes baramugura rero!!!! Uziko arusha Torres ibitego hahaha hahaha!!!!!
Peter Nkurunziza, your Presidency is a such amazing role model in the whole Africa!! You are humble, obedient and faithful to your people. Keep up the wonderful job. May God bless you.
Nave mur ibyo akorere igihugu yego sport ninziza ark igihugu cye aho ku zamuka gisubira inyuma umuntu wabuze cash yo kubaka Isoko rya Bujumbura naze tumwereke uko mu Rwnda abacuruzi bifatanya bagakora igikorwa cy amajyanbere
none se ko ari ko kazi ke yabuzwa niki? buri munsi akora training za football wagirangp nizo abaturage bamutoreye!!.
na H.E kagame nawe yagejeje igihugu kure mwiterambere kubera ariko ko kazi ke.
Mugihe ahandi bahiga mu ishoramari, ubukungu, mugukora udushya mw’iterambere, weweho uriho guhiga muri foot yo mu ma quartiers… Mushingantahe, gerageza guteza igihugu imbere mu ibindi bikorwa bifitiye abenegihugu akamaro, Naho foot, uhe abana ubushobozi bayizamure.
Ndebera kino kibuga kbsa abarundi baransetsa! Perezida wa Repubulika akinira ku kibuga nanjye ntakiniraho muri Quartier!?this is being extremely humble cg gusigara inyuma!
Comments are closed.