Sina Jerome ni umukinnyi wa Police Fc bidasubirwaho
Umukinnyi Sina Jerome wari umaze iminsi yarateje intugunda hagati y’ikipe ya Police FC na Rayon Sports byarangiye ikipe y’i Nyanza ikuyeyo amaso dore ko yasabaga Police FC amafaranga kubera uyu mukinnyi yagiye ayitorotse.
Sina Jerome yabarizwaga mu ikipe yo muri R.D Congo St Eloi Lupopo ari na ho ikipe ya Police FC yamuguze, gusa haza kuvuka utubazo muri Rayon Sports kuko magingo aya uyu musore yari asigaranye amezi atandatu ku gihe bari barumvikanye cyo kubakinira.
FERWAFA yari icaye igirana ibiganiro n’amakipe yombi, isanga umukinnyi Sina Jerome ari uwa Police FC bidasubirwaho kuko uyu mukinnyi aza no muri Rayon Sports yaje bitemewe n’amategeko.
Rutahizamu Sina Jerome yaje muri Rayon mu mwaka wa 2009 avuye muri DC Virunga (RDC), n’ubwo FERWAFA yamuhaye ibyangobwa byo gukinira Rayon Sports ngo ntabwo yari afite ibaruwa yo guhindura ikipe.
Nyuma y’aho amakipe yombi ahuye aburana uyu mukinnyi muri FERWAFA, umwanzuro wafashwe ni uko uyu mukinnyi uwa Police FC kuko n’ubwo yagiye atorotse Rayon Sports mu mwaka wa 2012 amasezerano ye yamaze kurangira kabone n’ubwo yari asigaje amezi atandatu kuri kontaro.
Ikipe ya Rayon Sports yashakaga ko Police FC iyiha, amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu mu rwego rwo kwishyura amezi uyu mukinnyi yari asigaranye kuri kontaro yari afitanye Rayon Sports.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Olivier Gakwaya nyuma y’ibiganiro yaje gutangaza ko Sina Jerome yahakanye ko yasinye amasezerano na Rayon Sports kandi ko umukono uri ku masezerano atari uwe.
Jean de Dieu Mayira umuvugizi wa Police FC we yatangarije Umuseke mu minsi ishize ko Sina Jerome ari umukinnyi wabo kandi ko ntacyo bavugana na Rayon Sports kuko atariho bamuguze.
Uyu musore uvugishije aya makipe yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Police FC gusa hari impungenge ko na bo barebye nabi yazabagerera mu gatebo nk’ako yagereyemo Rayon Sports bitewe n’imyitwarire yakunze kugaragaza.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko kweli koko ubu ibi bintu biciye mu mucyo?
Kuki FERWAFA yatanze uruhushya kuri Sina kandi ibona ko ibyangombwa bye bituzuye?
Mukuri Police FC ntakosa ifite, ikosa rifitwe na FERWAFA.
ndabona rero yari ikwiye gufata icyemezo gikaze cyo kwanga guha uyu muhashyi Lisence yo gukina mu Rwanda.
Murakoze.
ariko uwo sina bamuciye muri ruhago yacu kweri!!!!!!!!!!!!!!
Sina ntago ari igihangange cyane kugeza aho yihakanye ikipe yatumye amanyekana gusa yitonde ntago azakira urusaku rwabafana ba rayon sana sana atitwaye neza mukibuga
man , uyumuntu ngo ni degor , are serious mukazi cg aje gukerera amakipe amwe? lupopo irikuvugako sina yayitorotse ,kandi ntanimpapuro zerekanako sina yarekuwe na lupopo. ubwo niyasubira I kongo police izavugako yamuguze muyihe team? bizayigendekera nkibyo yakoze rayon sport. ikindi ferwafa bigaragaye ko abayisimburanamo ntakigenda kubijyanye namategeko,gusa degaul aragaragaye.
mwitonde ibirigukorerwa abedi saidi kandi bibaye mugihe espoire yahuraga na APR FC, na Marin FC. kuki batamubije kwinjira kuyandimakipe? mubyibaze ndi umukunzi wa kirehe
Kadende ibintu uvuga nta shingiro bifite kabsa jymenya amakuru yumwimerere, ubwo na Degaule muramutangiye nkuko mwari mwihereranya Abega Sina Jerome ni umukinnyi wa Police FC kandi yamuguze na St Eloi Lupopo nikimenyimenyo ibyangombwa ikipe ya Lupopo yabyohereje muri Police FC kandi mumwitege muri iyi shampiyona kuko araje agaragara ubundi abagaragure ahubwpo jye mfite matsiko ya match ya Rayon Sports na Police FC kabsa izaba ari umuriro
Wowe JD uramuhora ubusa ntagitangaje cg. ikosa akoze
@kadende,none c ko bamuhaye uruhushya agakinira gasenyi ntabyangombwa bivuye iwabo muri congo si wa murayon wanyu mu maraso wabikoze!!!man mujye muvana amacakubiri ashingiye kumakipe aho ,naho saidi abedi we yarakiniye u rwanda nta cyangombwa agira cyuko ari umunyarwanda urumva nyine agomba kubahiriza amategeko yabanyamahanga baza iwacu
mubyukuri football yacu ibaye akarima koko!ferwafa ko itigenga ko ikorana za caf ndetse na fifa nikuki hatubahirizwa amategeko agenga transfers?ibi iyo tubyumva namwe ngo tujye kubibuga niki dukurikiyeyo?ruhago igendera ku mategeko abakinnyi bakina bakina babishaka,then umukinnyi ahamagarwa mu ikipe yigihugu hashingiwe kuki?mubyukuri mudufashe amakipe akinisha abakinnyi nkaba bihiduke harya abajya mu makipe atari apr,police na marine kuki bigorana kurusha aya?njye singira iyo mfana aliko ndabyumva pe!
ikindi kandi mugomba kumenya nuko Sina Jerome aza no muri Rayon yaje ku gikoboyi deja na kontaro ye yari kurangira 2012 kdi turi 2014 sinzi impamvu na gikundiro ibyivangamo, niba FERWAFA na POLICE FC NA RAyon byicaye bakiga ku kibazo umwanzuro ugafatwa kuki muvuga ngo FERWAFA iratangiye, muzabaze numunyamabaga wanyu Gakwaya Olivier nawe yavuyemo yemeye ko atsinzwe none mutangiye kwiha ngo Degaule, ntimigakabye plz
rayon, Humura ntacyo uzaba. Gusa nk’urwanda rwimakaza kwihesha agaciro, ukabona ikipe yakagombye gusigasira ako gaciro k’abanyarwanda(Police na APR meme)ishigikira ko abanyamahanga badukoresha uko bashatse bitwaje ko bazi umupira, Ferwafa nayo ikabiha umugisha, ntaho tujya mu mupira. Buriya Police niyo yagomgaga gufata icyemezo cyo kutakira Sina atarakiranuka na rayon. APR na MARINES nazo zajya gukina na Espoir, SAID abed ngo ntakiri umunyarwanda. ariko mubona abakunzi b’umupiira tutabona. vive rayon, ntacyo warenzaho iturize, gusa apasiportifs nta kizadukoma imbere nubwo haba amanyanga ameze ate.
ayo mwavuga yose degaule agaraje uwo akorera. ntamuntu numwe ufite ubwnege wogutekereza kuri dossier ya sina, kuko niba abed mulenda yarahaniwe kurya mu mape abiri agahagarikwa, ntibyumvikana impamvu umuntu yatekereza kuri sina. ariko nicyo cyazanye de gaule ahbwo mwitegure nibindi bitari ibyo kd munakurikire murebe mu gihe cyo kwanga ben mwalala bakemera mukandila bamuhimba kabanda uyu mugabo hari uruhare yaba yarabigizemo. ubundi se ninde muntu muzima wajyaga gutanga abakinnyi yakinishije muri 1/8 mu gikombe cy’amahoro, ngo apr ibakinishe muri 1/4? de gaule we jyewe nari mbizi kuko n’uburyo wahawemo kariya kazi nawe urabuzi kd nabandi benshi turabuzi. ese uribuka ukiri muri ferwafa ya essence yajyaga kuzana abafana b’ikipe ntashaka kuvuga hanyuma ferwafa ikishyura? ahaaaa komerza aho
police, nihahandi hawe ntuzigera na rimwe utwara igikombe dore aho nibereye! ibyo nikimwe no gutera akanyamerika nako kwikinisha.
ARIKO MURI KWIBAZA UBUSA KWELI! UMUNTU YAVUYE BUTARE AJYA GUHEMBA ETENCELLE NGO YATSINZE RAYON NONE MURUMVA YARI KWIMA POLICE SINA? UMWANA WANGWA NIWE UKURA. AZAVA KUBUYOBOZI NTACYO AMARIYE RUHAGO YO MU RWANDA CYAKORA AZAYIZANAMO AMACAKUBIRI NA MARANGA MUTIMA GUSA
Nizere ko Sina azatoba football y’u Rwnda nk’uko Bogota yabikoze. Jye ndabona FERWAFA ikwiye kuyoborwa na Bogota cyangwa Sina kuko nibo n$ubundi bayifatira ibyemezo.
Jye ndumva FERWAFA ikoze ikosa rishovora kuyikurikirana mu nkiko z’u Rwanda. None se kuko SINA avuga ko atariwe washyize umukono kuri contrat ye hanyuma bakarekera aho. Niba ari umuyobozi wa Rayon Sport wigannye isinya ye nawe bamukurikirane , niba kandi ari n’undi birorshye gupima signature w’umuntu uwo ari we wese. Niba mutarebeye aho ibindi mubyihorere. Ubwo se FERWAFA yibwoye ko abantu batazi amategeko?
Urwishe ya mbwa ruracyayirimo,ubuse n’aka kanya FERWAFA,itangiye guhuzagurika,naho jado,nubwo abafana mu rwanda batavuga,ariko barabona,gusa ibi bizarangira ryari?Wa mugani wa kazungu na Régis kuri flash fm,ibyo bavugaga bitangiye kugaragara,ikinyoma cya de gaule gihise kigaragaza,nonese bimariye iki ruhago yacu gukomeza gukoresha abantu indisciplines?Nonese kwihesha agaciro,bizajya biba ahandi,ubundi muri ruhago hibere amanyanga gusa?Nonese ko mutazi n’ubwenge,ubwo nimwigira ibyo abafana ba rayon bakava kubibuga,aho ayo muhembwa bamwe ntimuzayabura?Iki kibazo mikitondere,gusa sina nawe aribeshya ntabwo bizamuhira,na cyane ko asigaye agenda ameze nka kadahumeka,nkekako nawe ntacyo bimufashaho,kandi azicuza ntabwo bizatinda.Naho rayon yo izakomeza ari rayon now and forever.Mukomere nshuti za rayon,kandi ntimucike intege,kuko n’iki n’icyacu.oyeeeeeeeeeeeeebafana,oyeeeeeeeeeeeentampaka,oyeeeeeeeeeeeemayor oyeeeeeeeeeeeeeeric,mukomere mwese abakunda gikundiro.
Birababaje ese imyaka yose Sina yakiniye Rayon hari ubwo Virunga yigeze irega?Ese muri Championnat ya Congo Sina yakiniye Virunga imikino ingahe mbere y’uko imuha Lupopo.Ese Sina ahabwa ubwenegihugu agakinira Amavubi Ferwafa yavugaga ko ari uw’iyihe équipe?Ese ubu azakina ari umunyarwanda?Rayon duharanire kwigira kdi umwana wanzwe niwe ukura.
Ese Sina akinira Rayon hari ubwo Virunga yigeze irega?Ese muri Championnat ya Congo Sina yakiniye Virunga imikino ingahe mbere y’uko imuha Lupopo?Ese Sina ahabwa ubwenegihugu agakinira Amavubi Ferwafa yavugaga ko ari uw’iyihe équipe?Ese ubu azakina ari umunyarwanda?Rayon duharanire kwigira kdi umwana wanzwe niwe ukura.
Ese Sina akinira Rayon hari ubwo Virunga yigeze irega?Ese muri Championnat yayikiniye kangahe?Ese mu Mavubi bavugaga ko aturutse mu yihe Equipe?Ubu se arakina ari umunyarda?Aba Rayon duharanire kwigira.
Umva nyakubahwa de gaule,reka nkugire inama,urifuzako urwanira police na sina,ejo ikipe ya rayon mugahanganira munkiko,kandi ibyo bishobora gutuma usuzugurika,bikaba byatuma utakaza n’umwanya wawe,kandi n’icyubahiro uzagitakaza nutareba uburyo ubyitwaramo,ndakurahiye inkubisi y’amabyi irayitarukiriza,ushatse transfert y’uyu muhashyi wayireka kuko ishobora kuzagukoraho,ngaho aho nibereye.Ngayo nguko.
Comments are closed.